Tuesday, March 8, 2022

Dominiko Saviyo ati: “Ndashaka ko umfasha gukiza roho yanjye…”

Amateka ya Mutagatifu Dominiko Saviyo (1842-1857)

Izina Dominiko risobanura ‘uwimana’ naho Saviyo bikavuga ‘umuhanga’. Ni mwene Karoli, nyina akitwa Brigite. Yavukiye i Riva mu majyavuguvu y’igihugu cy’Ubutaliyani, kuwa 02 Mata 1842. Akomoka ku babyeyi b’abakene ariko b’abakristu. Umunsi umwe amaze kuryama nijoro, yumvise ababyeyi be batangiye kuvuga ishapule arabyuka arabasanga ngo na we bamwigishe gusenga. Iyo gihe yari afite imyaka itatu. Dominiko Saviyo afite imyaka ine, yari azi amasengesho menshi. Rimwe iwabo haje umushyitsi, bamuzimaniye arya adasenze, Dominiko abibonye arigendera ntiyaza ku meza ngo asangire na bo, bamubajije impamvu ati: “Nababajwe n’umuntu urya nk’inyamaswa”. Yakundaga gusenga mbere yo kurya kandi akanabishishikaria n’abandi. Hari n’ ubundi ababyeyi be bamushatse bwije bagira ngo yazimiye, nuko bamusanga hagati y’amatungo, apfukamye imbere y’agashusho ka Bikira Mariya. Ku myaka irindwi gusa Dominiko yemeraga adashidikanya ko Ukaristiya atari umugati usanzwe, ahubwo ko ari Umugati nyabuzima: Yezu Kristu ubwe. Imibereho yuje ingabire z’ukwitagatifuza ya Dominiko, ni yo yatumye Padri mukuru amwemerera guhabwa Ukaristiya ya mbere atari yuzuza imyaka ya ngombwa muri icyo gihe.

Yifuje guhabwa Yezu afite imyaka 7, abisabye ntibahita babimwemerera kuko imyaka atari yakujue imyaka ya ngombwa. Uwayihabwaga yabaga yujuje imyaka 12, we yaburaga itanu ngo igihe kigere. Yakomeje kubisaba, nuko inama y’abasaseridoti yateranye, Padri mukuru avuga ikibazo cya Dominiko, bamaze kubisuzuma bamwemerera guhabwa Ukaristiya, kuko basanze ari intangarugero mu bukristu no mu bwitonzi. Mbere y’uko ahabwa Ukaristiya, Dominiko yabanje gusaba imbabazi nyina niba hari ubwo yigeze ababaza ababyeyi be. Dominiko yakundaga Misa ndetse yarazindukaga agasanga Kiliziya igikinze, agapfukama inyuma yayo kugeza bafunguye, nguko uko yabigenje no ku munsi wo guhazwa bwa mbere. Uwo munsi ahabwa Yeu bwa mbere wamubereye umunsi wo gufata umugambi. Yafashe ibyemezo byamubereye nk’ amategeko agenderaho mu buzima bwe. ybyanditse ku gapapuro agashyira mu gitabo cye cy’amasengesho kugira ngo ajye abisoma inshuro nyinshi. Ibyo byemezo ni ibi:

  • Nzahabwa kenshi isakramentu rya Penetensiya n’Ukaristiya
  • Nzatagatifuza iminsi mikuru ya Kiliziya uko bikwiye
  • Inshuti zanjye zizaba Yezu na Bikira Mariya
  • Nzahitamo gupfa aho gukora icyaha 

Kugeza ku myaka 10, Dominiko yigaga hafi y’iwabo kuri Paruwasi, umupadri wamwigishaga abonyeko ari umuhanga agira inama ababyeyi be yo kumujyana mu rindi shuri kugira ngo yunguke ubwenge. Nguko uko yagiye kwiga i Torino mu birometero 12 uvuye iwabo, akiga ataha kuko ababyeyi be nta bushobozi bari bafite bwo kumushakira icumbi hafi y’ishuri. Umunsi umwe, mu nzira, umugenzi bari kumwe aramubaza ati: “Ese wa mwana we nta bwoba ufite bwo kugenda wenyine?” Undi aramusubiza ati: “Nta na rimwe mba njyenyine, igihe cyose mba ndi kumwe na Malayika murinzi wanjye”. Wa mugenzi ati: “Ese kwiga wabiretse, ubwo ntunanirwa?” Dominiko ati: “Ntawe unanirwa azi ko umukoresha we azamuhemba neza”. Igihe kimwe Dominiko abona bagenzi be barwana, nuko afata umusaraba awubashyira hagati, bagira ubwoba barabireka, arabwira ati: “Nimujye gushaka Penetensiya!”

Nyuma y’amezi 4, Dominiko yaje kunanizwa n’urugendo ntiyaba agikomeje kwiga, kubw’amahirwe iwabo bimukira i Mondoniyo hafi ya Paruwasi n’ishuri, Dominiko asubira ku ishuri, akomeza kwiga bimworoheye. Mu gihe cy’ubukonje, itumba ry’umwaka w’ 1853, abana biganaga barakubaganye, bica icyuma cyashyushyaga ishuri. Mwarimu abimenye ararakara abaza uwabikoze, havamo umwe ati: “Ni Dominiko”. Mwarimu biramutangaza cyane, ahanga amaso Dominiko ati: “N’uburyo witondaga!” nuko aramutonganya kandi aramuhana. Bukeye mwarimu yamenye abikoze, aterwa isoni n’uko yahaniye ubusa Dominiko, niko kumubaza impamvu ntacyo yavuze; Dominiko asubizanya umutima wuzuye ineza, ati: “Abagize nabi nari mbazi, ariko bari barahanwe kenshi, iyo mbavuga byari kubaviramo kwirukanwa burundu. Njyewe nizeraga ko ndibubabarirwe kandi natekerezaga ububabare bw’umwami wacu Yezu Kristu, bamuregaga bamubeshyera akicecekera”. Imibereyo ya Dominiko i Mondoniyo yabereye abarezi ikimenyetso cy’ubutagatifu bwa Dominiko kubera ibyo yihanganiraga kandi akiri muto. Yakomeje kuba umunyeshuri w’umunyabwenge kandi w’intangarugero mu bwitonzi.

Dominiko arangije amashuri mato, yagize igitekerezo cyo kuziyegurira Imana, nuko agisha inama Padiri mukuru, na we amwohereza kuri Padiri Yohani Bosko wari waritangiye urubyiruko rw’aho i Torino. Yari yarashinze ishuri ry’imyuga kandi yakira n’ abashakaga kuzaba abapadiri. Dominiko ajya kumureba, atangira ishuri tariki ya 29/10/1854. Umunsi umwe uwo Padiri Yohani Bosko yasabye abana bose bo muri iryo shuri ngo bamwandikire ku dupapuro, bamusabe icyo bashaka cyose, abemerera ko akibaha. Benshi basaba ibidashoboka, n’ibidafite agaciro, naho Dominiko yandika ati: “Ndashaka ko umfasha gukiza roho yanjye ngo mbe umutagatifu”. Padri Yohani Bosko abwira Dominiko ati: “Mu nzira y’ubutagatifu, icya mbere ni uguhorana ibyishimo, icya kabiri ni ugukora icyo ushinzwe no gusenga, icya gatatu ni ukugirira neza bagenzi bawe n’aho byaba bigusaba kwigomwa. Ibyo byose ntubikorere kwiyerekana ahubwo ukabikorana urukundo rw’Imana. Ngiyo inzira y’ubutagatifu”. Imyifatire ye n’ukwitagatifuza kwe byashobeye Padri Yohani Bosko, bituma akeka ko Dominiko ari umuntu uvugana n’Imana!

Hagati aho, Dominiko yafashwe n’indwara, araremba, ayimarana iminsi 8, bituma agomba gutaha kugira ngo ababyeyi be bamurwaze. Igihe muganga agiye kumutera urushinge yaramubwiye ati: “Humiriza ngutere”. Dominiko ati: “Oya, simpumiriza kuko Yezu we bamuteye ibisumari byinshi”. Igihe cyose yari arwaye Dominiko yifatanyije na Yezu mu bubabare bwe ku musaraba. Bigeze aho aravuga ati: “Ahasigaye ni aha muganga wo mu Ijuru, ndashaka guhabwa Penetensiya n’Ukaristiya”. Amaze kumuremba, yasabye guhabwa amasakramentu, ayahabwana umutima wiyoroheje kandi utuje. Amaze kuvuga isengesho ryo gushimira, avugana ituze ati: “Noneho ndishimye, ni byo koko ngomba gukora urugendo rurerure rugana ubugingo bw’ iteka ariko Yezu turi kumwe nta bwoba mfite. Muzabwire bose kandi mubivuge hose: Ni byo koko, ufite Yezu ho incuti n’umuvandimwe nta kimutera ubwoba, kabone no gupfa.”

Umunsi we wa nyuma, ku itariki ya 09/03/1857, Dominiko abyisabiye, yahawe isakramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi, hanyuma ahanga amaso ku musaraba asubira mu magambo yakundaga kuvuga ati: “Nyagasani nishyize mu maboko yawe, akira imbaraga zanjye, umubiri wanjye na roho yanjye. Ndakwihaye wese Mana yanjye, unkoreshe icyo ushaka.” Asanga atyo uwo yakunze kuruta ibindi byose. Igihe kimwe Dominiko yabonekeye Padiri Yohani Bosko, amuhishurira imigenzo myiza agomba gutoza abanyeshuri be: “Urukundo, Ubuziranenge, Ukoroshya n’Ukumvira”.

Mu mwaka w’1962, kuwa 12 Kamena, nibwo yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na Papa Piyo XII. Dominiko Saviyo yagizwe umurinzi w’abana b’abahereza. Kiliziya imwibuka ku itariki ya 09 Werurwe buri mwaka.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...