Saturday, March 12, 2022

Muragowe, niba mwarakurikiye inzira ya Kayini

Kayini yica Abeli

Ibiriho byose byaremwe n’Imana; umuntu, ibimera, ubutaka, amazi, inyamaswa, ibinyarumuri n’ibinyabubasha, ibiboneka n’ibitaboneka. Byose ibiremana ubwiza buhebuje maze irabyishimira. Nuko ‘Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose, (Intg.1,31)’. Ubwo bwiza Imana yahaye ibyo yaremye ni umuhamagaro wo kubaho ari byiza. Natwe abantu, duhamagarirwa kubaho muri ubwo bwiza Imana yaturamenye. Nimucyo tubeho mu bwiza bw’Uwaduhanze, akaducunguza Umwana we. Uwo muhamagaro, muntu yawuteye umugongo igihe yemeye kumvira Sekibi. Eva na Adamu bumviye inzoka, batakaza ubwiza Imana yabaremanye, bahumukira kwihisha Imana (Intg.3,8), Yo ibona hose kandi ikaba hose icyarimwe. Uyu muryango, Imana yawuhaye kurumbuka kimwe n’ibindi binyabuzima yaremye, ugira imbaga itabarika iwukomokaho, irimo n’uwitwa Kayini.

A.    Kayini ni muntu ki?

Kayina akomoka kuri Adamu na Eva, akaba umwana w’imfura w’umuhinzi mu gihe umuvandimwe we Abeli yari umushumba w’amatungo.  Kayini ntiyishimiwe n’Uhoraho mu gihe amutuye ibyavuye mu myaka y’imirima ye. Uhoraho ntiyashimye amaturo ya Kayini ahubwo yishimiye Abeli wamutuye uburiza mu matungo ye. Uku kutishimirwa n’Imana kwateye Kayini umutima mubi, atarwa n’umujinya, yubika umutwe. Iherezo riba kwivugana murumuna we Abeli, intungane ishimwa n’Imana (Intg.4,1-8). Nuko Kayini aravumwa kubwo kuhira ubutaka amaraso ya Abeli, ahinduka inzererezi ihora yangara ku isi. Nguwo Kayini, Imana itubwira, inyuze mu kanwa ka Yuda, iti: “Bariyimbire kuko bakurikiye inzira ya Kayini, inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu, kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore” (Yuda 1,11). Abo bakurikiye inzira ya Kiyini ni bande? Aho twe si iyo twaba turimo? Twisuzume, turebe ibyo turimo n’ibyo twakagombye kubamo kandi twisuzumire mu rukundonyampuhwe, mu bwiyoroshye no mu Ijambo ry’Imana. ‘Bityo rero uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa’ (1 Kor.10,12), kuko yakurikiye inzira ya Kayini yibwira ko akurikiye inzira y’Imana.

B.    Inzira ya Kayini ni inzira y’ishyari n’urwango

Inabi yahitanye Abeli yatewe n’ishyari Gahini yamugiriye nyuma y’uko Imana imugaye, igashima ituro rya Abeli, wari muto kuri we. Ibi biracyari mu bantu aho umwe yibaza ku byabaye, ati: “kuki yahisemo uriya kandi ari we muto? Kuki nasigaye kandi ari njye mukuru, Kuki…?” Umugambi w’Imana ntuvuguruzwa kandi usohora igihe Imana ubwayo yagennye kigeze. Tumenye ko ineza y’Imana isesekara ku bayitinya bo mu bihe byose (Lk.1,50; Zab.103,13). Ntigombera ubukuru cyangwa ubuto, ubukire cyangwa ubukene. Imana itanga uko yishahikiye, akenshi kudahuza n’imyumvire y’abantu. Nimwibuke itorwa rya Samweli, Dawudi, Bikira Mariya, … Imana ntigenza nk’abantu. Utabyumva uku ni we utarwa n’ishyari igihe Imana igabiye undi nyamara yibwiraga ko ariwe ukwiriye uwo mugisha.

Inzira y’ishyari igendwa n’abadafite urukundo. Mbese urukundo rwaturana n’ishyari? oya, ntibibaho! ‘Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira (1 Kor.13,4)’. Nuko rero, abakurikye Yezu, nimurangwe n’urukundo, rwimure ishyari mu mitima yanyu, rwimike kwishimira intambwe nziza itewe n’abandi. Ishyari ni imungu mu magufa (Imig.14,30). Ryamunze Kayini, riba isoko y’urupfu rwa Abeli. Ntawe ugenda inzira ebyiri icyarimwe; gukurikira Yezu, we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh.14,6) no gukurikira Sekibi, umwami w’ishyari. Nimusigeho mutazagwa intagarane, mukisanga mu nyenga y’umuriro! Nta cyiza cy’ishyari! ‘Koko rero ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose (Yak.3,16)’.

C.   Inzira ya Kayini ni inzira y’urupfu

“Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite! Nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigaruria abamuyoboka (Ubuhanga 2, 23-24)”. Mbega ngo intungane Abeli irazira ishyari rya mukuru we Kayini! Nimwibuke itegeko ry’Imana; Ntuzice umuntu (Iyim. 20,13)! Nuko rero ntihakagire n’umwe muvutsa ubuzima, kuko si mwe mubutanga cyangwa ngo mubugenge. Gukurikira Kayini ni ukugana iy’ubwicanyi, ni ukwambura ubuzima. Kwica birenga ibi dusanzwe tuzi; ugushoye mu cyaha aba akwishe kuko ingaruka y’icyaha ari urupfu (Rom.1,27). Uwemera Imana agomba kubaha ubuzima kuko butangwa n’Imana, ikabwisubiza igihe ishikiye.

Kimwe mu byaranze Kayini, igihe Imana idashimye ituro rye, ni ukubika umutwe. Kubera ko Imana itanyuzwe n’ituro rye, Kayini ntagishaka kubura umutwe. Aha birashushanya ko Kayini atagishaka kurangamira Imana, yo soko y’imigisha. Iyo umuntu yumva atagikeneye kurangamira Imana, iyo ibyago bimusumbirije yirukira ahadashinga ngo bikemuke. Nuko akohokera mu bapfumu ngo aravuza amashitani! Imbere y’Imana, ntimukubike umutwe! Nimurangamire Yezu ku musaraba, mu Ukaristiya, mu ijambo ry’Imana, mu masakaramentu n’ahandi muhurira aje gukiza muntu. Nimuhinduke kuko gukurikira Kayini ari uguhunga Imana soko y’ubuzima, ni ukwegukira Sekibi, umwami w’urupfu. Kandi ibi bibanzizwa no kwikunda bikabije, kugengwa n’ubwibone, ukumva ko icyiza cyagera ku bandi ari uko kigusagutseho. Inzira ya Kayini iganisha ku kwikunda n’ubwibone bimunga ubugingo. Ntimugasubire gukurikira Kayini!

D.   Inzira ya Kayini ni inzira y’umuvumo

Uhoraho ati: “ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. Nuhinga ubutaka, ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi (Intg.4,11-12).” Ese kuki wakurikira uwavumwe hari uwo ibyanditswe bivuga ngo “umwemera wese ntazakorwa n’ikimwaro (Rom.10,11)? Nukurikira uwavumwe, azakugeza ku muvumo. Murashaka se guhitamo inzira y’umuvumo iganisha ku kwangarira mu rupfu? Nimusubize amaso inyuma, murebe ibyo mwirirwa mwirukaho, bwakeye uraha, bwije wagize ahandi. Ntukigira aho ubarizwa: Uwo ukunze irari rigutanga imbere, yakubaha Imana ubwo ntumumarane kabiri. Ugukundiye mu irari muhuje na we umusimburanya nk’imyambaro. Ngaho mu bangavu n’ingimbi, inkumi n’abasore no mu bubatse ntuhatangwe. Bwije usengera aha, bwakeye wageze ahandi. Ukirwa wangara nk’utagira intaho. Ubwo uzahereza he? Hindukira kuko ugifite umwanya kandi wibuke ko igihe nikigera ukiri uko, Imana izakubaza icyatumye uyitera umugongo, ukayirakarira kandi ari wowe wayihemukiye.

E.    Nugenza neza uzubura umutwe.

Niba usanze warakurikiye inzira ya Kayini, ugashukwa n’inyungu z’iyi si kugeza ubwo uguye mu buyobe, Imana iraguhumuriza, ikwibutsa icy’ingenzi kuri wowwe. Iti : “Nugenza neza, ntuzubura umutwe se ? (Intg.4,7)” Humura ufite igihe cyo guhindukira, ukagendera mu nzira ikwiye. Iri humure si iryo kurerega Imana, ngo uyibwire uti: “Nzahinduka ejo !” Imana ntireregwa. Bucya bwitwa ejo kandi ngo bucyana ayandi. Igihe ufite cyo guhinduka, ukubura umutwe nyuma y’uko urakariye imana ukawubika ni ubu kuko utazi umunsi wawe wo kuva kuri iyi si. Witegereza, boneza mu nzira igana Imana, unyuze mu Mwana wayo Yezu Kristu, we rembo tugomba kunyuraho kugira ngo dukizwe (Yh.10,9).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...