Tuesday, March 29, 2022

Umuhamagaro, uburyo bwo kubaho witagatifuza

Ifoto, internet
Umuhamagaro wo kubaho 

Umuntu ahamagarirwa mbere na mbere kubaho. Ntawemerewe kuvutsa mugenzi we ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose; ubuzima ni umuhamagaro muntu asubiza iyo yemeye kubaho, akabaho yubaha ubuzima bwe n’ubwa mugenzi we, agahitamo kubaho ubuzima butabera, burangwa n’urukundo rutarobanura, ubuvandimwe n’amahoro. Koko rero “ubona mu mutima we urwango yanga umuntu uwo ari we wese, yitwaje igicumuro icyo ari cyo cyose yagiriwe, aba ari umunyamahanga mu rukundo rw’Imana. Kuko urukundo rw’Imana rutihanganira na gato kwanga umuntu. (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 1.15)”. Mu butumwa muntu yahawe harimo gukunda no gutanga ubuzima (Yh.15,12-13.17; Intg.2,28) ariko ntiharimo kwica. Itegeko rya gatanu mu mategeko y’Imana riragira riti “Ntuzice!” Ntibikwiriye ko umuntu yakwica mugenzi we kuko na we aba yikururira akaga ku munsi w’urubanza. Akishyira aho atakwivana nyamara yibwiraga ko ari kugira neza afasha mugenzi we kuva mu miruho y’isi (euthanasie). 

Umuhamagaro wo gukurikira Yezu Kristu 

Mu buzima bwa gikristu, umuntu ahamagarirwa gukurikira Yezu Kristu; uyu muhamagaro usaba ko uhamagarwa ahinduka, agahindura imibereho ye, kandi agatangira urugendo ndetse bikaba byanamuviramo kwitwa umunyamahanga mu be bitewe no kuba batagihuza mu mvugo no mu ngiro. Nyagasani ni we ubwe wikomereza abemeye guhara byose, bakamukurikira bamushakaho ubuhungiro, kandi akanabagororera. Ni byo yizeza abamukurikira agira ati “Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, ari na ba nyina, n’abana, n’amasambu ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka (Mk 10,29-30).” 

Kuba umukristu ni umuhamagaro. Imana iduhamagarira ubukristu kugira ngo tugire uruhare ku buzima bwayo kandi tube abana bayo. Ni umuhamagaro w’abantu bose wigaragariza muri Yezu, ukabonerwa igisubuzo mu cyemezo cyo kumukurikira, gutandukana n’ibyahise, kwitwara nka We no gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.

Uburyo bwo kubaho witagatifuza muri Kiliziya 

Kuvuga ku mihamagaro itandukanye ya gikristu bishingira ku buryo bunyuranye bwo kubaho (les états de la vie). Hari ubuzima bwo kwiha Imana, ubuzima bwo kwiyegurira Imana n’ubuzima bw’abalayiki (la vie religieuse, le ministère ordonné et le laicat). Muri iki gihe, usanga abantu bibanda cyane ku byishimo umuntu aronkera mu muhamagaro wo gushinga urugo, ntibiyumvishe neza agaciro ku kubaho udashatse (le célibat) ubigiriye Ingoma y’Imana. Ababatijwe twese duhamagariwe kuba intungane, tukuzuzanya muri iyo mibereho n’impano bitandukanye. Abihayimana, abiyeguriyimana n’abalayiki, iyo basangiye ubukungu bwabo, bagakoresha impano zabo mu bwuzuzanye, bafasha Kiliziya gusobanura neza ubusendere bw’iyobera ryayo no gusohoza ubutumwa bwayo mu isi. 

Ni byo koko, nk’uko tubiririmba, “Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe, uzigaba uko yazigennye, ngo zibe zubaka Kiliziya (amagambo y’indirimbo Uri Imana koko).” Muri Kiliziya gatolika, bamwe bemera nta gahato gusezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi (ubusugi ku bakobwa), akaba ari yo mpamvu badashaka kugira ngo biborohere kwirundurira mu Mana nta birantega yo kwita ku muryango, uharanira iby’isi biwutunga. Icyiza mu mihamagaro yose ni ukunyurwa n’uwo uri we, ubutumwa bwawe n’aho ubukorera. Twibuke ko mbere ya byose umuntu ahamagrirwa kubaho, akabaho anyuzwe, yishimye, yikunda nk’uko akunda bagenzi be kandi yitangira Ivanjili. 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...