Tuesday, March 8, 2022

Kigali: Paruwasi ya Kicukiro, umurwa w’abihayimana

Hirya no hino mu madiyosezi tubona amaparuwasi adafite umuryango n’umwe w’abihayima uyakoreramo ubutumwa. Nyamara hari aho usanga Paruwasi imwe ifite imiryango y’abihayimana irenze umwe. Twabahitiyemo kubagezaho amateka ya Paruwasi imwe yifitemo imiryango myinshi y’Abihayimana, igera kuri 20 yunganira ubutumwa bw’abasaseridoti bwite ba diyosezi. Umubare w’iyi miryango wemerera Paruwasi ikoreramo kwitwa umurwa w’Abihayimana.

Iyo ni Paruwasi iherereye mu mujyi wa Kigali, ikaba imwe mu maparuwasi 33 ya Arikidiyosezi ya Kigali. Ni Paruwasi ya Kicukiro yashinzwe kuwa 15 Gicurasi1965 na Myr Andreya Perraudin wari Arkiyepiskopi wa Kabgayi, iragizwa Mutagatifu Yohani Bosiko. Ibarizwa mu karere k’ikenurabushyo ka Kicukiro, hamwe na Paruwasi ya Gikondo, iya Remera n’iya Kacyiru. Ni Paruwasi ihana imbibi na Paruwasi ya Ndera na Remera mu Majyaruguru, Paruwasi ya Nyamata mu Majyepfo, i Burasirazuba hakaba Paruwasi ya Masaka na Paruwasi ya Gikondo, Butamwa na Nyamirambo ziri i Burengerazuba. Umukristu wabatirijwe bwa mbere muri iyi Paruwasi ni Selestini Nsengiyumva, hari kuwa 12 Gashyantare 1963. Paruwasi yari itarashingwa ariko itegurwa kuko abapadiri b’abasaleziyani bayoboraga ishuri hafi aho batangiye kuhasomera misa mu mwaka wa 1962.  Imibare igaragaza ko abakristu babarirwa hagati ya 3,000 na 4,500 bumvira misa kuri paruwasi buri ku cyumweru. Paruwasi ya Kicukiro igizwe n’amasantarali 3: Gatare irimo icyicaro cya Paruwasi, Gahanga na Busanza. Aya masantarali ni yo yabyaye Abapadiri 6, barimo Myr Jean Claude MUVANDIMWE wabayeho Igisonga cy’Umwepiskopi. Mu mwaka wa 2007, yibarutse Paruwasi Regina Pacis ya Remera. (Isoko y’amakuru: urubuga rw’Arikidiyosezi ya Kigali rwasuwe none kuwa 8 werurwe 2022). 

Kuva yashingwa, Paruwasi ya Kicukiro iyobowe n’abapadiri bagera kuri 17, babimburiwe na Padiri Herman CROYMANS, wari umucungamutungo wa ETO Kicukiro. Barimo na Padiri Eric NZABAMWITA wayiyoboye igihe cy’imyaka 13 (2005-2017) na Myr Mwumvaneza Anaclet, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, wayiyoboye akiri Padiri (2004-2005). Paruwasi ya Kicukiro ibarizwamo imiryango y’abihayimana myinshi kuko ifite igera kuri 20 mu gihe usanga mu madiyosezi atandukanye hari amaparuwasi menshi atagira umuryango n’umwe w’abihayimana uyakoreramo. Iyo miryango ikorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kicukiro ni iyi:

  1. Caritas Christi
  2. Instituts Missionnaires Rogationnistes
  3. Sœurs de Saint Vincent de Paul de Roselare
  4. Sœurs Disciples de Jésus Eucharistique (wahageze mu 1975)
  5. Pères Salésiens de Don Bosco (wahageze mu 1976)
  6. Fraternité des Petites Sœurs de Jésus (wahageze mu 1989)
  7. Communauté de l’Emmanuel (wahageze mu 1990)
  8. Frères Maristes (wahageze mu 1998)
  9. Sœurs de Saint Vincent de Paul de Lendelede (wahageze mu 1998)
  10. Sœurs Amies des Pauvres (wahageze i Gahanga mu 1998 n’i Busanza mu 2001)
  11. Frère Abambari ba Jambo (wahageze mu 1999)
  12. Institut Saint Boniface (wahageze mu l999)
  13. Sœurs de Sainte Marie de Namur (wahageze mu 2000)
  14. Compagnie des Filles de la Charité de Saint Vincent de Paul (wahageze mu 2002)
  15. Instituts Oblates du Christ Roi (wahageze mu 2002)
  16. Sœurs de la Charité Maternelle (wahageze mu 2003)
  17. Sœurs Religieuses de l’Instruction Chrétienne (wahageze mu 2003)
  18. Sœurs Pénitentes de Saint François d’Assise (wahageze mu 2004)
  19. Sœurs Abizeramariya (wahageze mu 2007)
  20. Sœurs de la Charité de Saint Anne (wahageze mu 2011) 

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...