Bamwe mu bagize itsinda Intama za Yezu, Bungwe
Mu itsinda ry’abasenga, ni
ngombwa rwose gutozwa gukunda umurimo, isoko y’ibidutunga, tukarwanya ubunebwe.
Isengesho rigomba kujyana n’ibikorwa bityo umunezero wacu kuri iyi ukabonera
isoko mu kubaho ubuzima bworoshya kandi bufasha muntu waremwe mu ishusho y’Imana.
Gusenga no gukora byombi bidufasha mu kwitagatifuza nk’uko Imana ibishaka, yo
ihamagarira muntu kurema (La vocation créative). Uwo muhamagaro tuwubahiriza ku
bw’imurimo dukora neza kandi bigatera umunezero iyo uri kumwe n’abandi kuko gukorana
n’abandi byubaka ubwisungane n’ubufatanye. Umurimo
ni serivisi kandi wubaka ubumwe n’ubwisungane mu bantu kandi sosiyete
tubamo ni ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare. Ubwo bumwe n’ubufatanye
n’ubwisungane mu murimo busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka
umuryango w’Imana uyumvira.
Tumenye ko umurimo ufite agaciro gahoraho kuko kubw’umurimo, Muntu afatanya na
Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya. Abakristu rero dufite
inshingano ikomeye yo kugira uruhare, binyuze mu mirimo yacu, ku gikorwa
cy’Imana cyo kurema. Iyo mirimo kandi igomba gukorwa hitawe kuri Kristu, We
rugero rwiza mu byiza byose bibaho, kugira ngo ihindure bundi bushya isura
y’iyi si.
Umurimo uhesha muntu agaciro (le travail rend la dignité á la personne humaine) kandi ni inzira imugeza ku bushobozi bwo kugenga isi (ubutaka) yeguriwe ngo imutunge amaze kwiyuha akuya (soma Intg.3,19). Umurimo wakoranye umutimanama wa kinyamwuga (la conscience professionnelle) ufasha kuzirikana ku mugambi w’Imana no kuwugiramo uruhare. Umurimo wakoranywe umutimanama uzanira nyirawo amahoro, ibyishimo, umuteza imbere kandi ugatuma abera abandi urugero rubahwitura mu gutangira no gukora neza bisinesi. Buri wese agomba gukora, agatungwa n’ibyo aruhiye (Soma 2Tes.3,6-15; Lk.6, 36), agaharanira kubw’imirimo ye gutuza Kristu muri we.
Si mu bwihisho bw’abasinzi,
ibirara, ingegera n’amahabara
Mtg. Sezari ati “Icyaha kibi kiruta ibindi ni ukutamenya
ko uri umunyabyaha (S. Césaire d'Arles, commentaire sur I Jean 1:8)”; n’ubwo
turi abanyabyaha, ikoraniro ry’abasenga si
ubwihisho ahubwo ni irerero; aho uryinjiye atozwa uburere bwiza n’imico
mbonezamana (les vertus théologales) bigeza ku butungane. Kwemera Imana
ntibigomba kubangikanwa no gukunda icyaha kuko ukwemera kwacu kuzatugeza ku mukiro
igihe twihatiye kwanga icyaha no kukirwanya. Mu mibukiro ya Rozari Ntagatifu,
hari aho tuvuga tuti “Yezu asambira mu
murima wa Getsimani” hanyuma tugasubiza tuti “dusabe inema yo kwanga icyaha”. Ni byo koko, kwanga icyaha ni
ingabire ihabwa uwakiriye ukwemera, umwe ushishikajwe no kumurikirwa na ko mu
mibereho ye yose. Kwanga icyaha ni uguhora ushishikajwe n’ugushaka kw’Imana no
gusaba imbabazi by’ukuri igihe wakiguyemo kandi ukihanira kureka, ntube nka ya
mbwa isubira ku birutsi byayo, cyangwa umusinzi wigaragura mu birutsi bye. (Soma
Imigani 26,11 na Izayi 19,14). Niduterwe isoni no kwitwa abanyabyaha, maze duharanire
kwiyambura iryo zina kndi dushishikarire kugarukira Imana by’ukuri. Yezu
atangaza Ingoma y’Imana ; dusabe inema yo kugarukira Imana.
Bavandimwe, nimugendere kure icyabahindura imbata y’inzoga. Ntibikibakwiriye kuba kuba imbata y’inzoga kuko uwo zigaruriye yohokera mu ngeso zindi zimubaho uruhurirane. Kera Imana yagiye ibuza abantu kunywa inzoga kugira ngo bayegukire nk’uko abanazireya babigenzaga (Ibar.6, 2-3). Umuhanuzi Izayi avuga ko hagowe ab’intwari mu runywero, kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga (Iz.5,22); Ni byo koko kuko inzoga zituma umuntu akora ibidakwiye kugeza n’ubwo Abaherezabitambo n’abahanuzi bayobejwe na zo bikabaviramo guhanura ibinyoma (Iz.28,7)! Bavandimwe, tugomba kwitondera inzoga niba zishobora kutunaniza gusohoza neza imirimo dushinzwe (1Tim.3,3.8-9).
Mu gitabo cy’Abalevi, Uhoraho yihanangirije Aroni wari umuherezabitambo mukuru kunywa divayi igihe cyose ari bujye mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo amenye gutandukanya ibitagatifu, ibihumanye n’ibihumanuye, imubwira ko azapfa naramuka abirenzeho. Ngiri itegeko ntakuka Imana yari igejeje ku muryango wayo, ryagombaga gukurikizwa uko ibisekuruza bisimburana (Lev.10,8-11). Mu byishimo bya Koheleti ni ngombwa kunywa no kurya kuko Uhoraho aba yishimiye ibikorwa byawe. Kubwe umuntu agomba kurya kandi akanezezwa n’ibyo akora kuko ari Uhoraho ubitanga (Mubw.2,24-25). Nubwo bimeze gutyo bwose, baragowe abirirwa biruka ku nzoga zikabibagiza Uhoraho (Iz.5,11-12), we ugomba guhorana umwanya kandi w’ibanze mu buzuma bwacu. Nimuhinduke kandi musigeho !
Mu Isezerano Rishya, tubona Yezu
ahindura amazi divayi maze abari aho bagatangazwa no gukomeza guhabwa ikinyobwa
cy’umwimerere; iki ni kimwe mu bitangaza byaranze ubuzima bw’Umwami wacu Yezu
Kristu (Yh.2,1-12). Mutagatifu Pawulo washishikarije abanyefezi kutishinga
inzoga ahubwo bakuzura Roho Mutagatifu, bagasingiza Imana mu ndirimbo na Zabuli
(Ef.5,18-19), ni na we wasabye Timote kudafata amazi ahubwo agafata gake kubera
intege nke z’ubuzima bwe (1Tim.5,23). Izi ni ingero zitwereka ko mu Isezerano
rya kera n’irishya inzoga zari zihari kandi zinyobwa. Ukuri ni uko inzoga
zoshya uzishinze, uwanyoye izimurenze; ni byiza rero ko umuntu anywa izo
ashoboye gutegeka cyangwa akazivaho burundu. Ibyo tukabikora tuzirikana ko Imana ariyo ifite ububasha
bwo guhumanura (Intu.11,9) kandi ko ubwami bw’Imana atari ubwo kurya no kunywa,
ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro bitangwa no kwishimira muri Roho
Mutagatifu (Rom.14,17)! Ubwo umenye neza ko aho ubarizwa atari mu bwihisho
bw’inkozi z’ibibi, haranira kwanga icyaha kandi ubikore uhamye. Ntukabe
nk’imbwa isubira kubyo yarutse cyangwa umusinzi wigaragura mu birutsi
bye !
No comments:
Post a Comment