Nyuma y’uko umugabo wa Adorini apfuye kuwa 23 Werurwe 1844, uwo
mubyeyi wari usigaye wenyine yongeye gutekereza kwiha Imana ariko umujyanama we (confesseur) amusaba kutagira umuryango w’abihayimana
ajyamo ahubwo akitangira abagore bafunzwe. Icyo gikorwa cyo kwitangira abagore bafunzwe
cyarakunzwe cyane, butuma abandi bagore baza kwiyunga na Adorini bashinga ishyirahamwe ry’abagore
basura abagore bafunzwe (union pieuse
des femmes visiteuses de femmes emprisonnées), ryemerwa,
ku rwego
rwa kiliziya mu 1847. Kuwa 1 Gicurasi 1857, nibwo Adorini yashinze umuryango w’ababikira kugira ngo
umufashe gukomeza kwita ku bagore bafunguwe ndetse no ku burere bw’abana b’abakobwa bahuye
n’ingaruka z’ubuzerezi n’indi myitwarire igayitse. Uwo muryango yawise ‘congrégation des
servantes de l'Immaculée Conception de Marie de Parme’.
Ni Papa Pawulo wa VI wamutangaje nk’ukwiye
kubahwa (le Vénérable), atangazwa nk’Umuhire (la Bienheureuse) na Karidinali
Angelo ukuriye urwego rushinzwe ibijyanye n’abatagitifu, abikoze mu izina rya
Papa Benedigito wa XVI. Hari kuwa 3 Ukwakira 2010, muri kiliziya ya Katederali
ya Parme. Kiliziya imuhimbaza kuwa 7 Gashyantare.
No comments:
Post a Comment