Antoniya, wakundaga gutwarwa buroho, yateje imbere ababikira yari ashinzwe n’abakirisitu
b’ako gace mu by’ubutagatifu, bituma haboneka benshi bashaka kwiha Imana. Hari
ubwo bagenzi be bigeze kumubona yatwawe mu isengesho, azengurutswe ku mutwe
n’ikamba ry’ikuzo (Auréole). Ariko kandi akagira n’umwana witwa Batisita, wamubereye
ikigoryi, agahora ateza ibibazo ari nako asesagura umutungo w’umuryango. Ibyo
byose Antoniya akabitura Imana. Yahoraga amusabira, nuko uwo mwana arahinduka
na we yegurira Imana mu muryango w’abafransiskani. Umunsi umwe Bikra Mariya yabonekeye
Antoniya, amushimira ibyo yagiriraga abakene, abamugaye n’imbabare yakundaga gufasha,
akabigirana umutima mwiza. Yabagaho mu bwicishe bugufi, agukunda imyanya
y’inyuma haba ku meza barya cyangwa muri korali baririmba. Ntiyakundaga
kwibonekeza kandi n’uburyo yambaraga nabwo si ubusanzwe. Yambaraga imyambaro
ishaje, imwe bagenzi be batatinyuka kwikoza.
Yapfuye ku itariki ya 29 Gashyantare 1472. Ni Papa Piyo wa IX wemeje ko
bamwita umuhire, ku itariki ya 17 Nzeri 1847. Kiliziya imwizihiza kuwa 29
Gashyantare cyangwa kuwa 28 iyo uku kwezi kurangirira kuri iyi tariki.
Wasoma ibi bitabo kugira ngo umenye byinshi:
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P86.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols, 1991.p.58
No comments:
Post a Comment