Myr Nikodemu NAYIGIZIKI ifoto ya Arkidiyosezi ya Kigali |
Mu myaka y’amavuko ni we
mukuru. Naho
mu myaka y’ubusaseridoti aza ku mwanya wa kabiri. Mu
bapadiri
bakomoka muri Arkidiyosezi ya Kigali, umuza imbere ni Padiri KARANGO Benoît wavutse mu 1930, agahabwa ubusaseridoti kuwa 8 Mata 1958. Batanu bambere bakurikira Myr Nikodemu NAYIGIZIKI ni aba:
- Padiri GAKUBA (TUYISENGE) Déogratias wavutse mu 1935, agahabwa ubupadiri kuwa 27 Gicurasi 1966
- Padiri RUGENGAMANZI Jean Baptiste wavutse kuwa 04 Mata 1944, agahabwa ubupadiri kuwa 12 Nyakanga 1970
- Myr HAVUGIMANA André wavutse mu 1943 agahabwa ubupadiri kuwa 11 Nyakanga1971
- Myr NTIHINYURWA Thaddée wavutse kuwa 25 Nzeri 1942 agahabwa ubupadiri kuwa 11 Nyakanga 1971
- Padiri SAFI Protais (+) wavutse kuwa 04 Ukuboza 1948, agahabwa ubupadiri kuwa 21 Nyakanga 1974
I Kayenzi ni ho Musenyeri
Nikodemu NAYIGIZIKI yavukiye mu 1929, abyawe n’ababyeyi b’abakristu Tomasi
Rwarinda na Gawudensiya Nyiragatwakazi. Isakaramentu rya Batisimu yariherewe i
Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936. Inzira yo kujijuka mu bumenyi bugezweho
yayitangiriye mu mashuri abanza yigiye i Kayenzi, naho ayisumbuye ayigira mu
Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi kuva mu 1943 kugera mu 1949. Yakomereje
mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo mu Nyakibanda (1949-1959),
ahabwa ubupadri ku wa 30 Werurwe 1959, mu Nyakibanda. Ubu ari mu kiruhuko
cy’izabukuru yatangiye mu 2016.
Bumwe
mu butumwa yakoze
- Padri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika:1959-1963.
- Padri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint- Michel : 1963-1966.
- Padri mukuru wa Paruwasi Sainte- Famille :1966-1976.
- Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali:1976-1979.
- Padri mukuru wa Katederali Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976: 1976-1995.
- Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier) : 1995-1997.
- Padri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile : 1997-2007.
- Padri mukuru wa Paruwasi Musha 2007-2016.
No comments:
Post a Comment