Sunday, May 29, 2022

Fransisko Sipineli, inshuti y'Isakaramentu Ritagatifu

Fransisko Sipineli (François Spinelli) yavukiye mu butaliyani kuwa 14 Mata 1853. Yakomokaga mu muryango woroheje. Akiri muto yagaragaje icyifuzo cye cyo kuzaba umupadiri. Amashuri abanza yayigiye i Bergame, ahamenyanira na Louis Marie Palazzolo, amwigiraho byinshi kuko yamufashaga mu bikorwa bye. Uyu Louis yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022, hamwe n’abandi Bahire 9. Fransisko Sipineli yahawe ubupadiri kuwa 17 Ukwakira 1875. Nyuma gato yaje kujya i Roma, yitoza byinshi ku buzima bwa roho muri Basilika yitiriwe Bikiramariya (expérience spirituelle dans la Basilique Sainte-Marie-Majeure). We ubwe yahamije ko igihe yarimo asenga, yabonye mu buryo bw’amabonekerwa abakobwa benshi biyegurira gushengerera Yezu mu Isakaramentu Ritagatifu.

[Unyuze aha wamenya byinshi ku batagatifu  PeteroSelesitini,  Ritaw’i Kashiya,  Stanisilasi,  Tewotimi,  Valeri (Welarisi),  Visenti Feriye,  Yohani Batisita wa Sale,  Yohani Nepomuseni Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld), MariyaDominika Mantovani (Maria Domenica Mantovani),   Sezari (César de Bus), Odeta  na  Yohani Klimaki  ]

Fransisko Sipineli yashinze imiryango ibiri y’abihayimana, ishingiye ku gushengerera Isakaramentu ritagatifu. Iyo miryango ni : ‘Congrégation des Sœurs sacramentines’ na ‘congrégation des Adoratrices du saint-Sacrement’. Umuryango ‘Sœurs sacramentines’, awushinga, yatangiranye n’abakobwa batatu bari bayobowe na Mutagatifu Gertrude Comensoli. Bitangira kwigisha abana b’abakobwa b’abakene kandi bakabaho ubuzima bugandukiye gushengerera Ukaristiya. Fransisko Sipineli yabayeho ubuima bwitangira abarwayi, abakene n’abandi batereranwe n’ababo.

Yitabye Imana kuwa 6 Gashyantare 1913, akikijwe n’ababikira be. Kuwa 3 Werurwe 1990, mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yemeje ko Fransisko Sipineli akwiye kubahwa kubera ibikorwa by’ubutwari byaranze ubuzima bwe. Ni bwo yiswe Umwubahwa (vénérable). Ni nyuma y’uko ibikorwa byo gusaba ko yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu bitangiye kuwa 25 Mutarama 1952. Ni mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wamutangaje nk’Umuhire kuwa 21 Kamena 1992 nyuma y’uko asinye inyandiko yemeza ko akwiye urwo rwego kuwa 2 Kamena uwo mwaka. Kuwa 6 Werurwe 2018 ni bwo Fransisiko yasinye urwandiko rwemeza ko Fransisko Sipineli azandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu, ibyo biba kuwa 14 Ukwakira 2018, bikozwe na Papa Fransisiko ubwe. Hari muri sinodi y’urubyiruko. Yizihizwa kuwa 6 Gashyantare buri mwaka.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...