Imana ikunda abantu bose yifashishije ivuka rya Jizela kugira ngo
yigarurire imbaga itabarika y’abafaransa ndetse n’abandi benshi. Bavuga ko
Jizela ari we Isberge yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’ubutagatifu akiri
muto cyane, kuko muri icyo gihe abanzi ba Kiliziya batangiye gutoteza Kiliziya,
maze Papa Sitefano agahungira mu Bufaransa. Icyo gihe bavuga ko Jizela wari
ukiri akana yagiraga inama Papa kandi iyo nama yabaga irimo roho mutagatifu.
Ikindi ni uko umwami w’Ubufaransa yaboneyeho gutabara Papa no kwirukana abanzi
bari bamwugarije.
Jizela yakomeje gukura mu bwenge no mu butungane ari na ko arushaho kunyura
Imana. Yasengaga asaba Imana ngo imuhe kumenya uzajya amugira inama nziza.
Imana yaje kumva isengesho rye rero, imwoherereza mutagatifu Venanti wari ufite
ubushishozi buvuye kuri Roho Mutagatifu. Gizela amaze guhura na Venanti, wari
asanzwe ari mwene wabo, bamaze no kuganira inshuro nyinshi iby’Imana, yatangiye
gukura cyane kuri roho, bikagaragazwa n ‘imigenzo myiza yamurangaga.
Hashize iminsi, igikomangoma cyo mu gihugu cy’Ubwongereza (Pays des
Galles), yari yarumvise inkuru y’ubwiza n’imico myiza bya Gizela, nuko aza
kumusaba. Na we yari umugatolika. Icyo gihe Gizela yasabye Venanti kumusengera
ashikamye ngo Imana yigizeyo icyo kigeragezo. Ndetse yanasabye ko Imana
yahindanya ubwiza bwe, kuko ari bwo bwakururaga ibyo bikomangoma. Hashize
iminsi, yafashwe n’indwara yo guhinda umuriro ndetse arwara n’ibibembe biteye
ubwoba ku buryo icyo gikomangoma cyabibonye kikisubirira iwabo, nticyakomeza
kumukunda.
Ababyeyi ba Jizela bo babibonyemo igitangaza cy’Imana. Icyo gikomangoma
ariko cyaketse ko ibyo byabaye kuri Jizela, Venanti abifitemo uruhare. Nibwo
gishatse abagome babiri baje kwica Venanti bamuziza inama nziza yagiraga
umukobwa w’umwami. Iyo ndwara rero yagumyeho, ni na yo yakijije Jizela inatuma
Venanti aronka ikamba ry’Ijuru. Bavuga ko iyo ndwara y’ibibembe Gizela yaba
yarayikijijwe n’ifi bakuye mu gituza cy’umurambo wa Mutagatifu Venanti wari
wajugunywe mu mazi, banamuciye umutwe. Jizela amaze kurya iyo fi, arakira.
Nyuma y’urupfu rwa se Pepin, ikindi gikomangoma cyo mu gihugu cya Lombardiya
cyaje gusaba umugeni Jizela nabwo Jizela arokoka icyo kigeragezo. Kugira ngo
arokoke ibyo bigeragezo kandi, Jizela yafashe icyemezo cyo kuba umubikira. Nuko
ajya ahantu bita Ere (Aire), maze ahashinga urugo rw’abamonakikazi, kandi
abakobwa benshi barahamusanga. Bagenderaga ku mategeko ya mutagatifu
Benedigito. Muri icyo kigo Jizela yahamaze imyaka 30 abona kwitaba Imana.
Musaza we umwami Karoli w’imfura (Charlemagne) yakundaga kumusura.
Yitabye Imana kuwa 21 Gicurasi 806 cyangwa 808. Umurambo we ushyingurwa
muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero yari iri hafi aho, ubu ikaba yarafashe
izina rya Isbergue. Ndetse na n’ubu abakristu baza kuyisura baje no gusura
iriba ryamwitiriwe. Twizihiza Mutagatifu Jizela kuwa 21 Gicurasi.
Ushaka
kumenya byinshi, soma izi nyandiko :
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols, 1991.P 263.
- https://nominis.cef.fr/contenus/saint/7033/Sainte-Gisele.html
- http://regard-et-regain.pagesperso-orange.fr/Saints/isebergue.html
No comments:
Post a Comment