Kuwa 8 Ukuboza mu 1886, afite imyaka 24, Mariya Dominika yasezeranye
ubusugi, kuva ubwo yitangira, afatanije na padiri Don Nascimbeni, kwigisha
abana gatigisimu no gusura abarwayi. Uyu Don Nascimbeni yarimo ategura gushinga
umuryango w’abihayimana wo kumufasha mu bikorwa bye bya gisaseridoti. Amaze
kubyemererwa n’umushumba wa Diyosezi ya Vérone, Don Nascimbeni yahurije hamwe
itsinda ry’abakobwa, hanyuma abashinga Mariya Dominika Mantovani ngo ababere
umuyobozi. Nyuma yo kwiga Novisiya mu Bafransisikani ba Vérone, habaye
amasezerano yambere kuwa 4 Ugushyingo 1892, umuryango w’abihayimana w’Ababikira
Bato b’Umuryango Mutagatifu (Congrégation des Petites Sœurs de la Sainte-Famille)
uvuka utyo.
Mariya Dominika Mantovani yitabye Imana kuwa 2 Gashyantare 1934. Mu 1987, umubiri
we wari utarashyanguka bawushyize mu kirahure cyabugenewe, ushyirwa mu kiliziya
ya mutagatifu Karoli Boromewo ya Castelletto di Brenzone kugira ngo abakristu
bajye bawuha icyubahiro. Tumwizihiza kuwa 2 Gashyantare. Umuryango we wemewe na
kiliziya y’isi yose mu 1932. Ufasha Abasaseridoti ba Paruwasi mu butumwa bwabo,
ukita ku mfubyi, no ku burezi bw’abana b’abakene.
Ibyaranze urugendo ruganisha ku
gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu
- Kuwa 24 Mata 2001 : yashyizwe mu rwego rw’abakwiye kubahwa (vénérable). Urugendo rwatangijwe na diyosezi mu 1986
- Kuwa 27 Mata 2003 : yashyizwe mu rwego rw’Abahire
- Kuwa 26 Gicuransi 2020 : hasohotse inyandiko yemeze ko Mariya Dominika akwiye gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu (décret de la canonisation).
- Kuwa 15 Gicuransi 2022 : yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Nyir’ubutungane Papa Fransisiko
No comments:
Post a Comment