Tuesday, May 10, 2022

Mutagatifu Atanazi (-373) Umwepisikopi

 "...Atanazi yigishaga inyigisho tubona ubu mu NDANGAKWEMERA ya Kiliziya Gatolika. Mu nyigisho ze yaravugaga, ati : “Umuntu ntiyarokoka iyo Kristu ataba Imana ku buryo bwuzuye”.

Alegizadriya mu Misiri niho mutagatifu Atanazi yavukiye mu mwaka wa 295. Izina rye risobanura “utazapfa”. Atanazi yavukiye mu muryango ukize w’abakristu, yigira amasomo ye mu by’ityazabwenge (philosophie) no kuvuga indimi mu mashuri akomeye yo mu mujyi wa Alegizandriya.  Akiri muto yatangajwe cyane n’ubutwari bw’abakristu bamwe, batatinyaga guhamya ukwemera kwabo gutagatifu mu maso y’abarwanyaga Kiliziya. Yamaze imyaka itandatu akora umurimo w’ubusomyi. Ni we mwanditsi w’ibaruwa umwepisikopi Alegizandiri yandikiye abandi bepisikopi asobanura impamvu zatumye afungira amasakaramentu umupadiri witwa Ariyusi wari umuyobe hamwe n’abari bamushyigikiye. Ayo masakaramentu Ariyusi n’abemera ibye bayamufungiwe muri Sinodi yabereye i Alegizandriya muri 321.

Ubwo Atanazi yari umudiyakoni akaba n’umunyamabanga w’umwihariko w’u mwepisikopi alegizandiri, yamuherekeje mu nama nkuru ya Kiliziya yabereye i NISE (Nicée) kuva mu mpera za Gicurasi kugeza kuri 25 Kanama 325. Iyo nama na yo yaciye Ariyusi n’inyigisho ze zahakanaga ko Yezu ari Imana, ihamya rwose ko Yezu ari Imana, kandi ko ahwanye na se muri kamere y’Ubumana. Ubuyobe bwa Ariyusi bugitangira, hagati ya 318 na 320, bwahunganije abantu benshi, haba abashyigikira Ariyusi, n’abandi baguma ku nyigisho za Kiliziya, nka Atanazi utarigeze yemera izo nyigisho, agakomeza kwifatanya n’abayobozi ba Kiliziya. Ndetse ari no ku ilisiti y’abadiyakoni basinye bamagana ubwo buyobe. Mbere y’uko umwepisikopi Alegizandiri apfa kuwa 17 Mata 328, yasize avuze ko Atanazi ari we uzamusimbura ku ntube y’ubushumba. Aligisanderi amaze gupfa abakristu b’i Alegizandriya batora, Atanazi ngo ababere Umwepisikopi, ayobora diyosezi imyaka 45. Atanazi yagizwe umwepisikopi kuwa 8 Kamena 328, nuko guhera muri 329, atangira ingendo za gishumba asura uduce twinshi twa diyosezi ye.

Nyuma y’aho, abayoboke ba Ariyusi barwanya Atanazi bikomeye, bashyigikiwe na bamwe mu bepisikopi, nka Ewuzebiyo w’i Nikomediya na Joriji wo muri Kapadosiya, umwami w’abami Konsitantini n’abandi bami bamwe na bamwe bakurikiyeho. Bakagira kandi n’amashami yayobye avutse kuri uwo Ariyusi. Muri ayo mashami twavugamo : abakurikiye uwitwa Sabeliyusi, n’uwitwa Melitiyosi. Mu bepisikopi bakaze barwanyaga Atanazi harimo uwitwa. Abo banzi ba Atanazi bamuhimbiraga ibirego bikomeye bagamije kumuteranya n’umwami, harimo no kubuza ingano zo mu misiri kwerekeza mu murwa mukuru Konsitantinopule. Mu gihe Atanazi yatotezwaga, hari abandi bepisikopi batari bashyigikiye ubuyobe bwa Ariyusi. Abo, kimwe na Atanazi, baje guhungira i Roma kwa Papa Juliyusi I, nyuma Papa amaze kugisha inama, yerekana ko ari bo bari mu murongo wa Kiliziya Gatolika. 

Icyo gihe abepisikopi bashyigikiye Ariyusi bakuragaho abatamushyigikiye bakishyiriraho ababo. Papa Yuliyusi I yandikiye abakirisitu bose abamenyesha ko umwepisikopi wahohotewe atyo akwiye kujya kwa Papa kugira ngo abe ari we ukemura ikibazo. Nyuma yo gutotezwa n’abami babaga bashigikiye inyigisho za Ariyusi, Atanazi yahunze igihugu cye inshuro eshanu zose. Kuva yaba umwepisikopi, abanzi ba Kiliziya ntibahwemye kumurwanya ; na we rero akaba nk’igishyitsi badapfa kurimbura, arwanirira ukwemera kwa Kiliziya, agakangaranya abanzi be n’aba Kiliziya. Atanazi yari afite umutima ukomeye, akagira n’ubutagatifu bugaragarira benshi, n’inyigisho abarwanya Kiliziya badapfa guhangara. Ariyusi yaje gupfa nabi, n’abamukurikiye bagenda bazimira gahoro gahoro. Mu mateka ya Kiliziya Atanazi ni umuntu warwaniye ishyaka inyigisho ziboneye za Kiliziya (père de l’orthodoxie).  Yaraharaniye kwerekana no guhamya ko Kristu ari Imana rwose (champion de la divinite du Christ).

Uyu Ariyusi wagize abami n’abepisikopi bamushyigikiye, ntiyemeraga ko Kristu ari Imana, yigishaga ko Kristu yaremwe n’Imana Data kandi akaba adafite ububasha nk’ubw’Imana Data. Atanazi we yigishaga ko Kristu ari Imana ikomoka ku Mana, ko yabyawe, ko ataremwe, ko asangiye kamere na se (consubstantialité). Byumvikana neza ko, Atanazi yigishaga inyigisho tubona ubu mu NDANGAKWEMERA ya Kiliziya Gatolika. Mu nyigisho ze yaravugaga, ati : “Umuntu ntiyarokoka iyo Kristu ataba Imana ku buryo bwuzuye”. Atanazi yapfuye kuwa 2 Gicurasi mu mwaka wa 373. Tumwizihiza kuwa 2 Gicurasi buri mwaka.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...