Umwami
Manase, mwene Ezekiyasi, yatoteje abantu benshi b’intungane bo mu gihe cya Izayasi
umuhanuzi. Izayasi ni umwe mu bahanuzi
bakuru bane ari bo Yeremiya, Ezekiyeli na Daniyeli. Ubwo bukuru bwabo
ntibabukesha ahanini ibitabo binini banditse, ahubwo banabukesha by’umwihariko
ko bahanuye amaza y’Umucunguzi mu buryo burushijeho gusobanuka. Umuhanuzi Izayi
atubwira uko dutegereza Umucunguzi. Umwami w’igihangange kandi w’umucunguzi
uzaza, azuzuza amasezerano yose Imana yagiriye umuryango wa Isiraheli.
Azagarura abantu bari baratannye.
Ariko
Izayasi avuga akomeje ati: “nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.” Iz 7,9.
Izayasi ababajwe n’umuryango wa Isiraheli utazi kumvira Uhoraho no kuzirikana
isezerano wagiranye n’uhoraho. Nuko Izayasi yumva ijwi rya Nyagasani rigira
riti: “mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza?” nuko Izayasi arasubiza ati: “ndi
hano ntuma!” Iz 6,8. Mu mwaka wa 734, ubwami bwa Damasi n’ubwa Samariya
bashakaga gukurura ubwami bwa Yuda ngo bafatanye barwanye ubwami bwa Ashuru
bwari bwarayogoje amahanga menshi y’icyo gihe. Nuko umuhanuzi Izayasi ahanura
yerekana ko Uhoraho adashaka ko Yuda igirana igihango n’ibyo bihugu
by’abapagani.
Cyakora ibyo Izayasi yavugaga ni bake
babashaga kubyumva. Muri uko kugirana igihango n’ibihugu by’abapagani, Yuda
yari igiye kuyoboka ibigirwamana no kubyiringira. Yuda rero yagombaga
kwiringira Uhoraho wenyine kandi akayifasha gutsinda Ashuru hatagombye
gukenerwa amaboko y’abayoboke b’ikigirwamana cyitwaga Behali. Bavuga ko umwami
Manase wa Yuda wari warayobotse ibigirwamana yanze kumva umuhanuzi Izayi, akaba
yaramwicishije urukero, akamucamo kabiri. Twizihiza Mutagatifu Izayi ku itariki
9 Gicurasi.
(Iyi
nyandiko ni iya padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya
Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu
bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA).
No comments:
Post a Comment