Tuesday, May 10, 2022

Ngwino unyikirize

Ngwino unyikirize,

banguka untabare Nyagasani,

ni wowe uzi neza ubupfu bwanjye,

ukaba Imana icubya uwikuza,

igakiza uwiyoroheje.

Wowe utuzura n'ikibi,

girira impuhwe zawe umbesheho,

maze nzakurikuze ugushaka kwawe ko kuzangeza mu byishimo by'ijuru.

Mana Nyirubutagatifu,

rengera umugaragu wawe w'umunyantegenke,

umutere kudaheranwa n'inzira ziganisha mu rupfu,

bityo ku munsi wihitiyemo nzapfane umutima ukwiriye abana bawe,

Amina!

No comments:

Post a Comment

Ruhengeri: Abadiyakoni 9 bahawe ubupadiri

Abadiyakoni 9 bahawe ubupadiri,  Abafaratiri batatu bahabwa ubudiyakoni mu gihe abapadiri batatu bahimbaje Yubile y’imyaka 25 bamaze bahawe ...