Friday, May 27, 2022

Mutagatifu Karoli Ewujeni Fukolidi

Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld de Pontbriand) yavukiye i Strasbourg (France) kuwa 15 Nzeri1858. Yabaye imfubyi afite imyaka 6, biba ngombwa ko arerwa na Nyirarume wari umukoloneli mu gisirikari, bituma na we yiga ibya gisirikari. Yabanje kuba umusirikari, nyuma aza kwiha Imana. Kuwa 16 Mutarama 1890 nibwo yabaye umumonaki mu muryango w’aba ‘trappistes’ (Ordre cistercien de la Stricte Observance), ahabwa ubusaseridoti mu 1901. Ukwemera kwamugejeje ku busaseridoti yakwakiriye mu 1886 kuko mbere yaho atari ashishikariye iby’ubukristu. Inyandiko za mutagatifu Tereza w’Avila na zo ziri mu byamufashije mu gukomeza ubukristu bwe n’icyifuzo cyo kwiyegurira Imana. 

Bivugwa ko Karoli Ewujeni Fukolidi yahimbye ‘ishapule y’urukundo’, ngo ijye ivugwa n’abakristu ndetse n’abayisilamu. Yanditse inyandiko nyinshi zirimo n’izigenderwaho mu kumenya umuco w’aba ‘touareg’ n’imibereho y’abihyimana baba ahabonyine (l'érémitisme) ndetse n’izigenderwaho n’imiryango inyuranye y’abihayimana mu kwitagatifuza. Mu 1909 yashinze umuryango uhuza abasaseridoti, abalayiki n’abihayiamana witwa ‘Union des Frères et Sœurs du Sacré-Cœur de Jésus (Union des Frères et Sœurs de Jésus). 

Karoli Ewujeni yitabye Imana kuwa 1 Ukuboza 1916, i Tamanrasset, muri Alijeriya. Yashyizwe mu rwego rw’ Abubahwa (les vénérables) kuwa 24 Mata 2001 na Papa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Yashyizwe mu Bahire (les bienheureux) kuwa 13 Ugushyingo 2005, bikozwe na Papa Benegito wa XVI, na ho kuwa 15 Gicuransi 2022 ashyirwa na papa Fransisko mu rwego rw’Abatagatifu. Ni nyuma y’uko kuwa 27 Gicuransi 2020 hemejwe igitangaza cyabaye hiyambajwe umuhire Karoli Ewujeni, igitangaza cyari ngombwa yandikwe mu rwego rwisumbuyeho. Kiliziya imuhimbaza kuwa 1Ukuboza.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...