Gukora ibikorwa by’urukundo ni ukumvira Roho w’Imana, Imana itanga ubuzima. Akomoka kuri Data no kuri Mwana kandi asangiye na Mwana uwo ndetse na Data kamere. Ni We ukongeza umuriro w’urukundo mu bantu. Koko rero ‘urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe’ Rom.5,5. Tubyumve neza ibikorwa by’urukundo ni ibikorwa bya Roho Mutagatifu. Ibyo bikorwa bivura mu bana amahoro, urukundo, ibyishimo, ubugwaneza, ubudahemuka n’indi mico myiza myinshi. Aho Roho Atari n’urukundo ntiruhaboneka. Igikorwa cy’urukundo ni igikorwa tubwirizwa n’Imana ubwayo. Nimucyo tuyumvire.
Bavandimwe, niba dusobanukiwe n’urukundo, ni ngombwa ko tumenya n’ibi: kubura urukundo ni ukubura Umuremyi, Umucunguzi n’Umuvugizi. Utagira urukundo ntakibeshyere ko afite urumuli, amahoro n’ubujyanama bikwiriye ahubwo aba ari mu mwijima w’ubuyobe, mu ntaho ya nyakibi n’ubucibwe. Kubura urukundo ni ugupfa kuko urukundo ari ubuzima, aha ngaha gupfa bisobanure kwegukira sekibi. Gukora igikorwa cy’urukundo ni ukugaragaza urukundo ufitiye uwo ugikoireye kandi ukunda abandi aba agaragaza ko Imana imutuyemo; ikamubamo, ikamugumamo na we akayigumamo (1Yh.4,7.16).
Muvandimwe, hugukira ibikorwa by’urukundo. Urwimike mu mutima wawe, rugarazwe n’imibereho yawe ya buri munsi. “Niba uvumbuye ko nta rukundo ugira, kandi ukaba urushaka, kora ibikorwa by’urukundo, kabone n’ubwo mu ntangiriro wabikora nta rukundo. Nyagasani azareba icyifuzo n’umuhati byawe nuko ashyire urukundo mu mutima wawe.” (S. Ambroise d'Optino). Umuntu utagira ibikorwa by’urukundo aba atagira ibikorwa by’Imana mu buzima bwe.
Urukundo rugomba kuba nk’itara ryaka, ryakira kuyobora abantu no kwirukana umwijima. Urukundo rukarenzaho kuko rugomba kwigaragaza amanywa n’ijoro, hose, muri byose na hose. Urukundo rugomba guhora ari urukundo; rugaharanira kwakira ukunda hamwe n’uwanga. Umuntu agakunda abantu bose mu mibereho yabo yose no mu bibatanya byose. Urukundo ntirugomba guhinduka cyangwa ngo rugira imipaka, ahuwo nirube mutarambirwa. Abantu bose bakwiye kuruhugukira, bagahora bambaza Imana, bati: “Ngwino mu mitima yacu, utwongerere urukundo, uhirukane urwango. Urukundo ruganze aho tutarukeka.”
No comments:
Post a Comment