“… Evode ni we wambere wadukanye ijambo “aba Kristu” avuga abigishwa ba Yezu…”
Bivugwa ko Evode yavukiye
mu bapagani, akaba yarakiriye ubukristu yigishijwe na Mutagatifu Petero Intumwa,
anamuha n’ubwepisikopi. Mutagatifu Petero Intumwa yabanje kuba umwepisikopi wa
Antiyokiya, igihe agiye i Roma, asiga ahaye Evode ubwepisikopi, ndeste amusiga
i Antiyokiya ngo amusimbure. Ntawe uzi neza igihe Evode yapfiriye n’aho yaguye.
Bavuga ko yaba yarasimbuwe na Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya mu mwaka 69. Icyo
kikaba ari cyo gihe Evode yapfiriyemo. Hari abemeza ko yaguye i Galuba.
Mutagatifu Inyasi wa
Antiyokiya wamusimbuye yamwanditseho amusingiza, mu ibaruwa yandikiye abakristu,
ngo “mwigishijwe n’Intumwa Petero na Pawulo ubwabo, ntimuzibagirwe rero
inyigisho ntagatifu mwashinzwe. Mujye mwibuka kandi n’umuhire Evode umushumba
wanyu wabaragiye abahawe n’Intumwa. Twerekane iteka ko uwo mubyeyi mwiza
atarumbije.” Mutagatifu Inyasi ubwe kandi avuga ko Evode yahowe Imana.
Evode ni we wambere
wadukanye ijambo “aba Kristu” avuga abigishwa ba Yezu. Muri icyo gihe, ijambo “aba
Kristu” ni we warikoresheje bwambere kubari abigishwa ba Yezu. Tumwizihiza
mutagatifu Evode wa Antiyokiya kuwa 6 Gicurasi.
No comments:
Post a Comment