Sunday, May 29, 2022

Imyaka isaga 2 bitabaho, Abahire 10 banditswe mu batagatifu

Papa ubwe ni we uyobora umuhango
weo gushyira Abahir mu rwego rw’Abatagatifu

Kuva hashize ibinyejana byinshi Kiliziya ifite umuco wo kwandika bamwe mu bakristu mu gitabo cy’Abatagatifu, igitabo cy’intangarugero mu kubaho mu rumuri rw’Ivanjili. Kubera icyorezo cya korona, ibikowa bihuza abantu benshi byarahagaze. Ni uko umuhango wo kwandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu wahagaze kuko uhuza imbaga y’abakristu b’amahanga yose. Aho icyorezo kigabanirije ubukana, ibikorwa birimo na Misa, byarasubukuwe. Igihe kigeze, Papa Fransisko yatangaje ko ibirori bihimbaje kiliziya yose byo kwandikwa bamwe mu bana bayo 10 mu gitabo cy’Abatagatifu bizaba kuwa 15 Gicuransi 2022. Umuhango wo gushyira Umuhire mu rwego rw’Abatagatifu ukorwa na Papa ubwe, bitandukanye no ku bindi byiciro, aho bishobora gukorwa n’umukaridinali. Dore uko bikurikirana: icyiro cy’Abagaragu b’Imana, icyiro cy’Abubahwa, icyiro cy’Abahire n’icyiro cy’Abatagatifu giheruka (Les Serviteurs de Dieu, les Vénérables, les Bienheureux, les Saints). Muri iyi nkuru turabagezaho inshamake ku mibereho y’abo batagatifu, twungutse kuwa 15 Gicuransi 2022. 

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe muri hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu Fransisko Sipineli ]

1.    Mutagatifu Mariya Riviyeri (Marie Rivier)

Mariya Riviyeri yavukiye mu Bufransa kuwa 19 Ukuboza 1768. Afite imyaka 16 yahanutse ku buriri yararagaho cyari hejuru y’icyindi bigerekeranye, aravunika ku buryo atabashaga kugenda. Nyina wakundaga gusenga, yiyambaza Bikira Mariya, Umwamikazi ugira ibambe kugira ngo umukobwa we akire. Ubu burwayi Riviyeri yabumaranye imyaka ine, agahora asezeranya Bikira Mariya ko azamwitura namukiza. Ati : « nunkiza, nzakuzanira abakobwa mbabwirize kugukunda uko bikwiye » Yaje gukira, akomeza kuzirikana isezerano yagiranye na Bikira Mariya, yita ku bana. Nyuma yo kwiga, yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira (la congrégation Notre-Dame de Pradelles) bari aho yigiye ariko ntibamukundira kuko ubuzima bwe butari bumeze nk’uko babyifuzaga. Afite imyaka 18, Mariya Riviyeri yafunguye ishuli aho yavukiye i Montpezat-sous-Bauzon. Kuri we, uburezi bwa gikristu ni uburyo bwiza bwo kwamamaza Ivanjili mu rubyiruko no kunga abantu bose. Yabifatanyaga no kwita ku babyeyi b’abagore n’inkumi, akabikora wenyine na mupadiri umufasha. Yari intangiriro y’ivuka ry’umuryango w’abihayimana. Mariya Riviyeri yashinze umuryango w’Ababikira ba Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro (Sœurs de la Présentation de Marie). Kuwa 21 Ugushyingo 1796, ku munsi wa Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, nibwo we n’abakobwa bane biyeguriye Imana. Mu 1801, uwo muryango witangira uburezi, abakene n’imfubyi, wemewe ku rwego rwa diyosezi n’umushumba wa diyosezi ya Vienne. Riviyeri yitabye Imana kuwa 3 Gashyantare 1838. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 23 Gicuransi 1982. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022 na Papa Fransisko. Kiliziya imuhimbaza kuwa 3 Gashyantare. 

2.     Mutagatifu Karoli Ewujeni Fukolidi

Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld de Pontbriand) yavukiye mu Bufransa kuwa 15 Nzeri 1858, yitaba Imana kuwa 1 Ukuboza 1916. Kuwa 16 Mutarama 1890 nibwo yabaye umumonaki mu muryango w’aba ‘trappistes’ (Ordre cistercien de la Stricte Observance), ahabwa ubusaseridoti mu 1901. Bivugwa ko Karoli Ewujeni Fukolidi yahimbye ‘ishapule y’urukundo’, ngo ijye ivugwa n’abakristu ndetse n’abayisilamu. Mu 1909 yashinze umuryango uhuza abasaseridoti, abalayiki n’abihayiamana witwa ‘Union des Frères et Sœurs du Sacré-Cœur de Jésus (Union des Frères et Sœurs de Jésus). Kuwa 15 Gicuransi 2022 yashyizwe na Papa Fransisko mu rwego rw’Abatagatifu. Kiliziya imuhimbaza kuwa 1Ukuboza. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu. 

3.     Mutagatifu Yustini Rusolilo

Yustini Rusolilo (Giustino Russolillo,) ni umutaliyani wavukiye i Naples kuwa 18 Mutarama 1891. Izina rye nk’uwihayimana ni Yusitini Mariya w’Ubutatu Butagatifu (Justin Marie de la Très Sainte Trinité). Yakuranye ubwitonzi, yitondera imigenzo nyobokamana, nuko  afite imyaka 10  yinjira mu iseminari nto ya Pouzzoles. Yahawe ubusaseridoti kuwa 20 Nzeri 1913, ahabwa kuyobora kiliziya ya San Giorgio Martire ya Naples. Mu 1920 yashinze ‘Société des divines vocations’ umuryango ugamije gushyigikira abifitemo umuhamagaro, yaba uwa gisaseridoti n’uwo kwiha Imana. Mu 1921, yashinze umuryango w’ababikira ‘les sœurs des divines vocations’ kugira ngo ube hafi abasaserioti mu butumwa bwabo. Ukwitagatifuza kwe kwari indatana no kwiyambaza Ubutatu Butagatifu. 

I Naples niho Russolillo yapfiriye kuwa 2 Kanama 1955. Aho ni naho urugendo rwo kwandikwa mu batagatifu rwatangijwe kuwa 15 Ukuboza 1977. Mu 1988 nibwo imyanzuro ya diyisezi yoherejwe i Roma hanyuma kuwa 18 Ukuboza 1997, Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II amushyira mu rwego rw’Abubahwa (les vénérable). Yashizwe mu Bahire kuwa 7 gicuransi 2011, bikozwe na Karidinali Angelo Amato, ahagarariye Papa Benedigito wa XVI. Kuwa 27 Ukwakira 2020, Papa Fransisko yemeje ikindi gitangaza kibayeho hiyambajwe Umuhire Yustini Russolillo, anemeza ko yashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu. Uyu muhango wabaye kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya ihimbaza mutagatifu Yustini Russolillo kuwa 2 Kanama. 

4.     Mutagatifu Sezari

Sezari (César de Bus) yavukiye mu Bufaransa kuwa 3 Gashyantare 1544, Yitaba Imana kuwa 15 Mata 1607. Yahawe ubusaseridoti mu 1582. Kuwa 29 Nzeri 1592, Sezari yashinze umuryango w’Abasaseridoti b’amahame ya gikristu ‘Société des Prêtres de la doctrine chrétienne’. Yashinze kandi umuryango w’Ababikira b’amahame ya gikristu ‘Société des Filles de la doctrine chrétienne’ kugira ngo witangire inyigisho za gikristu ku bana b’abakobwa. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Fransisko, kuwa 15 Gicuransi 2022 i Roma. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Mata. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu.


5.     Mutagatifu Ana Mariya Rubatto 

Ni umutaliyanikazi wavutse 14 Gashyantare 1844, yitaba Imana azize kanseri kuwa 6 Kanama 1904. Irindi zina nk’uwihayimana ni Mariya Fransiska. Yashinze umuryango w’abihayimana b’ababikira witwa ‘Capuchin Sisters of Mother Rubatto’. Rubatto yari umwana wa munani. Yapfushije Se afite imyaka ine gusa, ubwo arerwa na nyina, na we wapfuye Anna Mariya afite imyaka 19. Ntiyigeze ararikira ibyo gushyingirwa kuko yifuzaga kuziyegurira Imana. Nyuma yo kubura nyina, Ana Mariya yagiye i Turin, ahamenyanira n’umugore witwa Marianna Scoffone, akajya amufsha kwigisha abana gatigisimu no gusura abarwayi n’abakene. Uyu Scoffone na we yapfuye mu 1882 nuko Rubatto ajjya kuba kwa murumuna we i Loano. Kuza aha byamufashije jujya mu istinda ry’abagore biyeguriye ibikorwa by’ikenurabushyo, bayobowe n’abafransiskani (Frères Mineur capuchins). 

Yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana kuwa 23 Mutarama 1885, aba umuyobozi w’iryo tsinda ryaje kwitwa ‘Capuchin Sisters of Mother Rubatto’. Ubutumwa bwa Ana Mariya Rubatto yabukoreye ahanini mu gihugu cya Uruguay, ari naho yasoreje ubuzima bwe bwo ku isi mu 1904. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 10 Nzeri 1993, aba uwambere mu banya Uruguay ugeze kuri urwo rwego. Ikindi gitangaza cyemejwe kuwa 21 Gashyantare 2020, ubwo hatangazwa ko Rubatto akwiye kwandikwa mu gitabo cy’Abatagifu. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. 

6.     Mutagatifu Tito Brandsma, umumaritiri 

Tito Brandsma, amazina y’amavuko ni Anno Sjoerd Brandsma. Yavukiye i Oegeklooster mu gihugu cya néerlande, kuwa 23 Gashyantare 1881. Arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri Novisiya y’Abakarume (Grands-Carmes) i Boxmeer. Aha niho yafatiye izina rya Tito. Yahawe ubusaseridoti kuwa 17 Kamena 1905. Mu 1901, yakoze umurimo utoroshye wo guhindura inyandiko za mutagatifu Tereza w’Avila mu rurimi rukoreshwa mu gihugu cye (néerlandaise). Kuva mu 1905 kugeza mu 1909, Tito yari muri kaminuza y’i Roma (doctorat, université grégorienne de Rome), yiga filozofiya na sosiyolojiya. I Oss mu Iseminari Nkuru y’Abakarume, icyiciro cya Filozofiya, Tito yigishije Filozofiya, Sosiyolojiya n’amateka ya Kiliziya (1909 - 1923). Yashinze ibigo by’amashuri ahantu hatandukanye. I Nimègue, Tito yayoboye kominote y’abakarume b’abanyeshuri (1926 - 1929), naho mu 1929, ashinga urugo runini cyane rw’Abakarume i Doddendaal. Mu 1927, yagize uruhare mu ishingwa ry’ikinyamakuru cyitwa Ons geestelijk erf (Notre patrimoine spirituel). 

Mu 1935, Tito yabaye umuvugizi w’Arikidiyosezi ya Utrecht, arwanya bikomeye amahame y’abanazi n’itotezwa ry’abayahudi kugeza abifungiwe kuwa 19 Mutarama, ndetse aza no gupfa kuwa 26 Nyakanga 1942. Yitabye Imana kuwa 27 Nyakanga 1942 i Dachau muri Allemagne. Ni Papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamutangaje nk’Umuhire kuwa 3 Ugushingo 1985. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya imwizihiza kuwa 27 Nyakanga. 

7.     Mariya Dominika Mantovani

Mariya Dominika Mantovani (Maria Domenica Mantovani) ni umubikira w’umutaliyanikazi wavukiye mu muryango w’abahinzi, hafi ya Brenzone mu 1862. Yagize uruhare mu gushinga umuryango w’Ababikira Bato b’Umuryango Mutagatifu (Cofondatrice des Petites sœurs de la Sainte-Famille). Kuwa 8 Ukuboza mu 1886, afite imyaka 24, Mariya Dominika yasezeranye ubusugi, kuva ubwo rero yitangira kwigisha abana gatigisimu no gusura abarwayi. Yitabye Imana kuwa 2 Gashyantare 1934. Mu 1987. Kuwa 15 Gicuransi 2022, yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Nyir’ubutungane Papa Fransisiko. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu. 

8.     Mutagatifu Karolina

Mu muryango wifashije w’i Palerme mu Butaliyani, niho Karolina (Carolina Santocanale) yavukiye kuwa 2 Ukwakira 1852. Ise yagerageje kumushyingira kenshi ariko Karolina ntabyemere kuko yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana afite imyaka 16 y’amavuko. Nyuma mu 1887, ise yamwemereye kujya kwiha Imana, nuko Karolina ahitamo umuryango w’Abafransisikani (soeurs tertiaires franciscaines), ahabwa Izina rishya nk’uwihayimana. Yiswe Mariya wa Yezu (Marie de Jésus). Karolina yihatiye kubaho gikene rwagati mu bakene, yitangira kwigisha abana gatigisimu no gufasha abakene basabirizaga. Yashinze ibigo birimo icyita ku mfubyi, ikigo cy’ishuri ry’inshuke, icyigisha abakobwa ubudozi n’ibindi.

Kuwa 13 Kamena 1887, yashinze umuryango w’abababikira (Sœurs capucines de l'Immaculée de Lourdes), ukorera ubutumwa mu burezi, gufasha abarwayi n’abamugaye, n’abandi batagira ubitaho. Uyu muryango waje guhuzwa n’uw’Abafransisikani (ordre des Frères mineurs capucins). Karolina yitabye Imana kuwa 27 Mutarama 1923. Kuwa 1 Nyakanga nibwo Karolina yahawe inyito y’Umwubahwa (Vénérable) na mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Ni Karidinali Angelo Amato, mu mwanya wa Papa Fransisko, wayoboye umuhango wo gushyira Karolina mu rwego rw’Abahire kuwa 12 Kamena 2016. Kuwa 15 Gicuransi 2022, Papa Fransisko amushyira mu rwego rw’Abatagatifu. Kiliziya imuhimbaza kuwa 27 Mutarama. 

9.     Mutagatifu Devasahayam Pillai 

Izina ‘Devasahayam’ yarihisemo igihe abatijwe n’umuyezuwiti padiri Yohani Batisita Buttari, mu 1745, amze amezi icyenda yitegura.  Rihwanye na ‘Lazaro’ rikaba risobanura “uwafashijwe n’Imana” cyangwa “Imana yarafashije” (“aidé par Dieu”, “Dieu a aidé”). Amazina yavukanye ni Neelakantha Pillai. 

Devasahayam yavukiye i Nattalam, hafi y’akarere ka Kânyâkumârî mu Buhinde, kuwa 23 Mata 1712. Ise yari umutambyi wo mu idini y’abahindu (prêtre hindou). Devasahayam yemeye Ivanjili abifashijwemo na Eustache de Lannoy wari umugaba w’ingabo z’ubwami bwa Travancore. Yamwigishije iby’ibanze hanyuma amwohereza kuri padiri Yohani Batisita Buttari, wajyaga anamutuma kuri Minisitiri w’umwami, na Devasahayam akaboneraho guhamya ukwemera gutagatifu. Guhinduka kwe akemera Ivanjili, byarakaje bikomeye umuryango w’abatambyi yakomokagamo, hanyuma arafungwa, agirirwa nabi mu gihe cy’imyaka itatu ariko ntiyigera yihakana ubukristu, kugeza yishwe arashwe kuwa 14 Mutara 1752. 

Yatawe muri yombi hamwe n’abandi bemera Kristu kuwa 23 Gashyantare 1749. Mu gihe bamaze bagirwa nabi mu buroko, Devasahayam yokemeje kwishimira ko iyo mibabaro imuhuza na Yezu wabambwe kandi anakomeza abo bari bafungiye hamwe. Amaze kwicwa umurambo we wajugunywe mu ishyamba. Waje kubonwa n’abakristu nuko bawushyingura imbere ya Alitari ya Kiliziya ya Mutagatifu Fransisko Xaveri, ubu ni Paruwasi Katederali ya Kottar (Tamil Nadu). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 2 Ukuboza 2012, aba umulayiki w’umuhinde wambere ugeze kuri urwo rwego. Umuhango wo kumwandika mu batagatifu wabereye i Roma kuwa 15 Gicuransi 2022 nyuma y’uko, kuwa 21 Gashyantare 2020, Papa Fransisko yemeje ko abikwiye. 

10. Louis Marie Palazzolo

Louis Marie ni umusaseridoti w’umutaliyani. Yavukiye i Bergamo kuwa 10 Ukuboza 1827, Ni bucura mu rubyaro rwa Octavius Palazzolo na Theresa Antoine. Yatangiye amashuri yisumbuye mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka w’1839. Nyuma y’imyaka itanu atangira kwiga filozofiya mu iseminari ya Bergame, mbere y’uko atangira tewolojiya mu 1844. Palazzolo yahawe ubupadiri kuwa 23 Kamena 1850, yisabira kwamamaza Ivanjili mu gace kari gakennye cyane, i Colonna muri Paruwasi avukamo ya mutagatifu Alegizandiri. Kuwa 22 Gicuransi 1869 yashinze umuryango w’Ababikira b’abakene (Sœurs des Pauvres de Bergame), ubwo ababikira batatu ba mbere bakoraga amasezerano y’abihayimana y’ubudahemuka kuri Papa no kwitangira abakene, by’umwihariko urubyiruko (fidelité au Pape et dévouement inconditionnel aux pauvres). 

Uyu muryango wemewe na Papa Benedigito wa XV kuwa 23 Gicuransi 1919. Palazzolo yitangiye abakene n’imfubyi, abaho ubuzima bwa gikene nk’igicibwa kugeza atabarutse. Yitabye imana kuwa 15 Kamena 1886, umwuka uhera avuga izina rya Yezu Kristu. Kuwa 7 Nyakanga 1962 Papa Yohani wa XXIII yatangaje Palazzolo nk’Umwubahwa (Venerable). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 9 Werurwe 1963, agirwa umurinzi wa Diyosezi ya Bergamo. Kuwa 28 Ugushyingo 2019 nibwo Papa Fransisko yemeje igitangaza, cyatumye amushyira mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya imwizihiza kuwa 15 Kamena.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...