|
Papa ubwe ni we uyobora umuhango weo gushyira Abahir mu rwego rw’Abatagatifu |
Kuva hashize ibinyejana byinshi Kiliziya
ifite umuco wo kwandika bamwe mu bakristu mu gitabo cy’Abatagatifu, igitabo cy’intangarugero
mu kubaho mu rumuri rw’Ivanjili. Kubera icyorezo cya korona, ibikowa bihuza
abantu benshi byarahagaze. Ni uko umuhango wo kwandikwa mu gitabo
cy’Abatagatifu wahagaze kuko uhuza imbaga y’abakristu b’amahanga yose. Aho icyorezo
kigabanirije ubukana, ibikorwa birimo na Misa, byarasubukuwe. Igihe kigeze, Papa
Fransisko yatangaje ko ibirori bihimbaje kiliziya yose byo kwandikwa bamwe mu
bana bayo 10 mu gitabo cy’Abatagatifu bizaba kuwa 15 Gicuransi 2022. Umuhango
wo gushyira Umuhire mu rwego rw’Abatagatifu ukorwa na Papa ubwe, bitandukanye
no ku bindi byiciro, aho bishobora gukorwa n’umukaridinali. Dore uko
bikurikirana: icyiro cy’Abagaragu b’Imana, icyiro cy’Abubahwa, icyiro
cy’Abahire n’icyiro cy’Abatagatifu giheruka (Les Serviteurs de Dieu, les Vénérables,
les Bienheureux, les Saints). Muri iyi nkuru turabagezaho inshamake ku mibereho
y’abo batagatifu, twungutse kuwa 15 Gicuransi 2022.
1. Mutagatifu Mariya Riviyeri (Marie Rivier)
Mariya Riviyeri yavukiye mu Bufransa kuwa 19 Ukuboza 1768. Afite imyaka 16
yahanutse ku buriri yararagaho cyari hejuru y’icyindi bigerekeranye, aravunika
ku buryo atabashaga kugenda. Nyina wakundaga gusenga, yiyambaza Bikira Mariya,
Umwamikazi ugira ibambe kugira ngo umukobwa we akire. Ubu burwayi Riviyeri yabumaranye
imyaka ine, agahora asezeranya Bikira Mariya ko azamwitura namukiza. Ati :
« nunkiza, nzakuzanira abakobwa mbabwirize kugukunda uko bikwiye » Yaje
gukira, akomeza kuzirikana isezerano yagiranye na Bikira Mariya, yita ku bana. Nyuma
yo kwiga, yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira (la congrégation Notre-Dame
de Pradelles) bari aho yigiye ariko ntibamukundira kuko ubuzima bwe butari bumeze
nk’uko babyifuzaga. Afite imyaka 18, Mariya Riviyeri yafunguye ishuli aho yavukiye i
Montpezat-sous-Bauzon. Kuri we, uburezi bwa gikristu ni uburyo bwiza bwo
kwamamaza Ivanjili mu rubyiruko no kunga abantu bose. Yabifatanyaga no kwita ku
babyeyi b’abagore n’inkumi, akabikora wenyine na mupadiri umufasha. Yari intangiriro
y’ivuka ry’umuryango w’abihayimana. Mariya Riviyeri yashinze umuryango w’Ababikira
ba Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro (Sœurs de la Présentation de Marie). Kuwa
21 Ugushyingo 1796, ku munsi wa Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro, nibwo we
n’abakobwa bane biyeguriye Imana. Mu 1801, uwo muryango witangira uburezi,
abakene n’imfubyi, wemewe ku rwego rwa diyosezi n’umushumba wa diyosezi ya
Vienne. Riviyeri yitabye Imana kuwa 3 Gashyantare 1838. Ni Papa mutagatifu
Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 23 Gicuransi 1982.
Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022 na Papa Fransisko.
Kiliziya imuhimbaza kuwa 3 Gashyantare.
2.
Mutagatifu Karoli Ewujeni Fukolidi
Karoli Ewujeni (Charles Eugène de Foucauld de Pontbriand) yavukiye mu Bufransa kuwa 15 Nzeri 1858, yitaba Imana kuwa 1 Ukuboza 1916. Kuwa 16 Mutarama 1890
nibwo yabaye umumonaki mu muryango w’aba ‘trappistes’ (Ordre cistercien de la
Stricte Observance), ahabwa ubusaseridoti mu 1901. Bivugwa ko Karoli Ewujeni
Fukolidi yahimbye ‘ishapule y’urukundo’, ngo ijye ivugwa n’abakristu ndetse
n’abayisilamu. Mu 1909 yashinze umuryango uhuza abasaseridoti, abalayiki
n’abihayiamana witwa ‘Union des Frères et Sœurs du Sacré-Cœur de Jésus (Union
des Frères et Sœurs de Jésus). Kuwa 15 Gicuransi 2022 yashyizwe na Papa
Fransisko mu rwego rw’Abatagatifu. Kiliziya imuhimbaza kuwa 1Ukuboza. Kanda
AHA
usome byinshi kuri uyu mutagatifu.
3. Mutagatifu
Yustini Rusolilo
Yustini Rusolilo (Giustino Russolillo,) ni umutaliyani wavukiye i Naples
kuwa 18 Mutarama 1891. Izina rye nk’uwihayimana ni Yusitini Mariya w’Ubutatu Butagatifu
(Justin Marie de la Très Sainte Trinité). Yakuranye ubwitonzi, yitondera
imigenzo nyobokamana, nuko afite imyaka
10 yinjira mu iseminari nto ya
Pouzzoles. Yahawe ubusaseridoti kuwa 20 Nzeri 1913, ahabwa kuyobora kiliziya ya
San Giorgio Martire ya Naples. Mu
1920 yashinze ‘Société des divines vocations’ umuryango ugamije gushyigikira
abifitemo umuhamagaro, yaba uwa gisaseridoti n’uwo kwiha Imana. Mu 1921,
yashinze umuryango w’ababikira ‘les sœurs des divines vocations’ kugira ngo ube
hafi abasaserioti mu butumwa bwabo. Ukwitagatifuza kwe kwari indatana no
kwiyambaza Ubutatu Butagatifu.
I Naples niho Russolillo yapfiriye kuwa 2 Kanama 1955. Aho ni naho urugendo
rwo kwandikwa mu batagatifu rwatangijwe kuwa 15 Ukuboza 1977. Mu 1988 nibwo
imyanzuro ya diyisezi yoherejwe i Roma hanyuma kuwa 18 Ukuboza 1997, Papa mutagatifu
Yohani Pawulo wa II amushyira mu rwego rw’Abubahwa (les vénérable). Yashizwe mu
Bahire kuwa 7 gicuransi 2011, bikozwe na Karidinali Angelo Amato, ahagarariye Papa
Benedigito wa XVI. Kuwa 27 Ukwakira 2020, Papa Fransisko yemeje ikindi
gitangaza kibayeho hiyambajwe Umuhire Yustini Russolillo, anemeza ko yashyirwa
mu rwego rw’Abatagatifu. Uyu muhango wabaye kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya
ihimbaza mutagatifu Yustini Russolillo kuwa 2 Kanama.
4. Mutagatifu
Sezari
Sezari (César de Bus) yavukiye mu Bufaransa kuwa 3 Gashyantare 1544, Yitaba
Imana kuwa 15 Mata 1607. Yahawe ubusaseridoti mu 1582. Kuwa 29 Nzeri 1592,
Sezari yashinze umuryango w’Abasaseridoti b’amahame ya gikristu ‘Société des Prêtres
de la doctrine chrétienne’. Yashinze kandi umuryango w’Ababikira b’amahame ya
gikristu ‘Société des Filles de la doctrine chrétienne’ kugira ngo witangire
inyigisho za gikristu ku bana b’abakobwa. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa
Fransisko, kuwa 15 Gicuransi 2022 i Roma. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Mata.
Kanda
AHA usome byinshi kuri uyu mutagatifu.
5. Mutagatifu Ana Mariya Rubatto
Ni umutaliyanikazi wavutse 14 Gashyantare
1844, yitaba Imana azize kanseri kuwa 6 Kanama 1904. Irindi zina nk’uwihayimana
ni Mariya Fransiska. Yashinze umuryango w’abihayimana b’ababikira witwa
‘Capuchin Sisters of Mother Rubatto’. Rubatto yari umwana wa munani. Yapfushije
Se afite imyaka ine gusa, ubwo arerwa na nyina, na we wapfuye Anna Mariya afite
imyaka 19. Ntiyigeze ararikira ibyo gushyingirwa kuko yifuzaga kuziyegurira
Imana. Nyuma yo kubura nyina, Ana Mariya yagiye i Turin, ahamenyanira n’umugore
witwa Marianna Scoffone, akajya amufsha kwigisha abana gatigisimu no gusura
abarwayi n’abakene. Uyu Scoffone na we yapfuye mu 1882 nuko Rubatto ajjya kuba
kwa murumuna we i Loano. Kuza aha byamufashije jujya mu istinda ry’abagore
biyeguriye ibikorwa by’ikenurabushyo, bayobowe n’abafransiskani (Frères Mineur
capuchins).
Yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana
kuwa 23 Mutarama 1885, aba umuyobozi w’iryo tsinda ryaje kwitwa ‘Capuchin
Sisters of Mother Rubatto’. Ubutumwa bwa Ana Mariya Rubatto yabukoreye ahanini
mu gihugu cya Uruguay, ari naho yasoreje ubuzima bwe bwo ku isi mu 1904. Ni Papa
mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 10 Nzeri
1993, aba uwambere mu banya Uruguay ugeze kuri urwo rwego. Ikindi gitangaza
cyemejwe kuwa 21 Gashyantare 2020, ubwo hatangazwa ko Rubatto akwiye kwandikwa
mu gitabo cy’Abatagifu. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi
2022.
6. Mutagatifu Tito Brandsma, umumaritiri
Tito Brandsma, amazina y’amavuko ni Anno
Sjoerd Brandsma. Yavukiye i Oegeklooster mu gihugu cya néerlande, kuwa 23
Gashyantare 1881. Arangije amashuri yisumbuye yakomereje muri Novisiya
y’Abakarume (Grands-Carmes) i Boxmeer. Aha niho yafatiye izina rya Tito. Yahawe
ubusaseridoti kuwa 17 Kamena 1905. Mu 1901, yakoze umurimo utoroshye wo
guhindura inyandiko za mutagatifu Tereza w’Avila mu rurimi rukoreshwa mu gihugu
cye (néerlandaise). Kuva mu 1905 kugeza mu 1909, Tito yari muri kaminuza y’i
Roma (doctorat, université grégorienne de Rome), yiga filozofiya na
sosiyolojiya. I Oss mu Iseminari Nkuru y’Abakarume, icyiciro cya Filozofiya,
Tito yigishije Filozofiya, Sosiyolojiya n’amateka ya Kiliziya (1909 - 1923). Yashinze
ibigo by’amashuri ahantu hatandukanye. I Nimègue, Tito yayoboye kominote
y’abakarume b’abanyeshuri (1926 - 1929), naho mu 1929, ashinga urugo runini
cyane rw’Abakarume i Doddendaal. Mu 1927, yagize uruhare mu ishingwa
ry’ikinyamakuru cyitwa Ons geestelijk erf (Notre patrimoine spirituel).
Mu 1935, Tito yabaye umuvugizi
w’Arikidiyosezi ya Utrecht, arwanya bikomeye amahame y’abanazi n’itotezwa
ry’abayahudi kugeza abifungiwe kuwa 19 Mutarama, ndetse aza no gupfa kuwa 26
Nyakanga 1942. Yitabye Imana kuwa 27 Nyakanga 1942 i Dachau muri Allemagne. Ni Papa
mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamutangaje nk’Umuhire kuwa 3 Ugushingo 1985.
Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya imwizihiza
kuwa 27 Nyakanga.
7.
Mariya
Dominika Mantovani
Mariya Dominika Mantovani (Maria Domenica
Mantovani)
ni umubikira
w’umutaliyanikazi wavukiye mu muryango w’abahinzi, hafi ya Brenzone mu 1862.
Yagize uruhare mu gushinga umuryango w’Ababikira Bato b’Umuryango
Mutagatifu (Cofondatrice des Petites sœurs de la Sainte-Famille). Kuwa 8
Ukuboza mu 1886, afite imyaka 24, Mariya Dominika yasezeranye ubusugi, kuva
ubwo rero yitangira kwigisha abana gatigisimu no gusura abarwayi. Yitabye Imana
kuwa 2 Gashyantare 1934. Mu 1987. Kuwa 15 Gicuransi 2022, yashyizwe mu rwego
rw’Abatagatifu na Nyir’ubutungane Papa Fransisiko. Kanda AHA usome byinshi kuri uyu
mutagatifu.
8.
Mutagatifu
Karolina
Mu muryango wifashije w’i Palerme mu
Butaliyani, niho Karolina (Carolina Santocanale) yavukiye kuwa 2 Ukwakira 1852.
Ise yagerageje kumushyingira kenshi ariko Karolina ntabyemere kuko yatangiye
kwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana afite imyaka 16 y’amavuko. Nyuma mu 1887,
ise yamwemereye kujya kwiha Imana, nuko Karolina ahitamo umuryango w’Abafransisikani
(soeurs tertiaires franciscaines), ahabwa Izina rishya nk’uwihayimana. Yiswe
Mariya wa Yezu (Marie de Jésus). Karolina yihatiye kubaho gikene rwagati mu
bakene, yitangira kwigisha abana gatigisimu no gufasha abakene basabirizaga.
Yashinze ibigo birimo icyita ku mfubyi, ikigo cy’ishuri ry’inshuke, icyigisha
abakobwa ubudozi n’ibindi.
Kuwa 13 Kamena 1887, yashinze umuryango
w’abababikira (Sœurs capucines de l'Immaculée de Lourdes), ukorera ubutumwa mu
burezi, gufasha abarwayi n’abamugaye, n’abandi batagira ubitaho. Uyu muryango waje guhuzwa n’uw’Abafransisikani (ordre des Frères mineurs
capucins). Karolina yitabye Imana kuwa 27 Mutarama 1923. Kuwa 1 Nyakanga nibwo
Karolina yahawe inyito y’Umwubahwa (Vénérable) na mutagatifu Papa Yohani Pawulo
wa II. Ni Karidinali Angelo Amato, mu mwanya wa Papa Fransisko, wayoboye
umuhango wo gushyira Karolina mu rwego rw’Abahire kuwa 12 Kamena 2016. Kuwa 15
Gicuransi 2022, Papa Fransisko amushyira mu rwego rw’Abatagatifu. Kiliziya
imuhimbaza kuwa 27 Mutarama.
9.
Mutagatifu Devasahayam Pillai
Izina ‘Devasahayam’ yarihisemo igihe abatijwe n’umuyezuwiti padiri Yohani
Batisita Buttari, mu 1745, amze amezi icyenda yitegura. Rihwanye na ‘Lazaro’ rikaba risobanura
“uwafashijwe n’Imana” cyangwa “Imana yarafashije” (“aidé par Dieu”, “Dieu a
aidé”). Amazina yavukanye ni Neelakantha Pillai.
Devasahayam yavukiye i Nattalam, hafi y’akarere ka Kânyâkumârî mu Buhinde,
kuwa 23 Mata 1712. Ise yari umutambyi wo mu idini y’abahindu (prêtre hindou).
Devasahayam yemeye Ivanjili abifashijwemo na Eustache de Lannoy wari umugaba w’ingabo
z’ubwami bwa Travancore. Yamwigishije iby’ibanze hanyuma amwohereza kuri padiri
Yohani Batisita Buttari, wajyaga anamutuma kuri Minisitiri w’umwami, na
Devasahayam akaboneraho guhamya ukwemera gutagatifu. Guhinduka kwe akemera
Ivanjili, byarakaje bikomeye umuryango w’abatambyi yakomokagamo, hanyuma
arafungwa, agirirwa nabi mu gihe cy’imyaka itatu ariko ntiyigera yihakana
ubukristu, kugeza yishwe arashwe kuwa 14 Mutara 1752.
Yatawe muri yombi hamwe n’abandi bemera Kristu kuwa 23 Gashyantare 1749. Mu
gihe bamaze bagirwa nabi mu buroko, Devasahayam yokemeje kwishimira ko iyo
mibabaro imuhuza na Yezu wabambwe kandi anakomeza abo bari bafungiye hamwe.
Amaze kwicwa umurambo we wajugunywe mu ishyamba. Waje kubonwa n’abakristu nuko
bawushyingura imbere ya Alitari ya Kiliziya ya Mutagatifu Fransisko Xaveri, ubu
ni Paruwasi Katederali ya Kottar (Tamil Nadu). Yashyizwe mu rwego rw’Abahire
kuwa 2 Ukuboza 2012, aba umulayiki w’umuhinde wambere ugeze kuri urwo rwego.
Umuhango wo kumwandika mu batagatifu wabereye i Roma kuwa 15 Gicuransi 2022 nyuma
y’uko, kuwa 21 Gashyantare 2020, Papa Fransisko yemeje ko abikwiye.
10. Louis
Marie Palazzolo
Louis Marie ni umusaseridoti w’umutaliyani. Yavukiye i Bergamo kuwa 10
Ukuboza 1827, Ni bucura mu rubyaro rwa Octavius Palazzolo na Theresa Antoine. Yatangiye
amashuri yisumbuye mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka w’1839. Nyuma y’imyaka itanu
atangira kwiga filozofiya mu iseminari ya Bergame, mbere y’uko atangira
tewolojiya mu 1844. Palazzolo yahawe ubupadiri kuwa 23 Kamena 1850, yisabira
kwamamaza Ivanjili mu gace kari gakennye cyane, i Colonna muri Paruwasi avukamo
ya mutagatifu Alegizandiri. Kuwa 22 Gicuransi 1869 yashinze umuryango w’Ababikira
b’abakene (Sœurs des Pauvres de Bergame), ubwo ababikira batatu ba mbere
bakoraga amasezerano y’abihayimana y’ubudahemuka kuri Papa no kwitangira
abakene, by’umwihariko urubyiruko (fidelité au Pape et dévouement
inconditionnel aux pauvres).
Uyu muryango wemewe na Papa Benedigito wa
XV kuwa 23 Gicuransi 1919. Palazzolo yitangiye abakene n’imfubyi, abaho ubuzima
bwa gikene nk’igicibwa kugeza atabarutse. Yitabye imana kuwa 15 Kamena 1886,
umwuka uhera avuga izina rya Yezu Kristu. Kuwa 7 Nyakanga 1962 Papa Yohani wa
XXIII yatangaje Palazzolo nk’Umwubahwa (Venerable). Yashyizwe mu rwego
rw’Abahire kuwa 9 Werurwe 1963, agirwa umurinzi wa Diyosezi ya Bergamo. Kuwa 28
Ugushyingo 2019 nibwo Papa Fransisko yemeje igitangaza, cyatumye amushyira mu
rwego rw’Abatagatifu kuwa 15 Gicuransi 2022. Kiliziya imwizihiza kuwa 15 Kamena.
No comments:
Post a Comment