Mutagatifu Eriki rero
yabaye umwami kandi yahowe Imana. Umurambo we uri muri Katederali ya Upsala.
Kubaka iyo katederali byatangiye nyuma y’imyaka 125 nyuma y’urupfu rwe. Eriki
wa IX, umwami wa Suwede yavukaga mu muryango ukize wo mu giturage. Yashakanye
na Kirisitina, umukobwa w’umwami Ingoni IV.
Icyo gihe rero intebe y’ubwami uwayihabwaga yaratorwaga. Ni muri ubwo
buryo yatowe agasimbura sebukwe mu w’1150. Imbaraga za Eriki zoze yazishyize mu
kintu cyose cyatuma abaturage be bose bagubwa neza. Yaharaniye cyane ko imanza
zose zicibwa mu mucyo buri wese agahabwa ubutabera. Ubwe yiyakiriraga ibirego
by’abaturage be kandi akaba ari na we ubarenganura. Ubwe yafashaga abakene ku
buryo bw’umwihariko kandi agafata n’umwanya wo gusura abakene.
N’ubwo yangaga intambara,
igihe abanyafinilandi babateye yafashe ingabo arabarwanya, bakaba bari baje
kuyogoza igihugu cya Suwede, nuko arabatsinda by’intangarugero kandi igihugu
cyose cya Finilandi aragifata, ashyiraho abasirikare ngo bamutegekere. Guhera
ubwo rero yashinze mutagatifu Heneriko umwepisikopi wa Upsala kujya kwamamaza
Ivanjili muri icyo gihugu cya Finilandi cyari kigisenga ibigirwamana. Igice
kimwe cy’abanyasuwede cyanze kwakira Ivanjili, ahubwo batangira gukora udutsiko
two kwigomeka kuri Eriki. Manyusi
(Magnus), umwami w’igihugu cya Danemarike yari afite umugambi wo kwigarurira
igihugu cya Suwede, nuko yiyemeza gufasha abari bigometse ku butegetsi bwa
Eriki, maze bafata icyemezo cyo kumwica.
Umunsi umwe yari ari mu
misa nuko bamumenyesha ko Manyusi umwami wa Danemarike ateye igihugu, ko ageze
hafi aho. Icyo gihe rero, Eriki ntiyashatse ko ingabo ze zigwa ku rugamba
kubera kumurwanirira, kandi koko bari biteguye gupfa bagashira kubera kurwana
ku buzima bwe. Igihe baje kumubwira ko ingabo zije kumutera, yari mu misa, nuko
arasubiza ati “nimureke tubanze dusoze imihango y’igitambo cy’ukarisitiya,
ibindi bijyanye n’umunsi mukuru turabikomereza ahandi. Igihe misa irangiye, yiragije Imana, akora
ikimenyetso cy’umusaraba, hanyuma agenda wenyine asanga abanzi be. Bamubonye,
bamwirohaho, bamuvana ku ifarasi, bamuca umutwe bamuhora ko yamamaza ubukristu.
Hari ku itariki 18 Gicurasi, 1162. Bavuga ko aho amaraso y’uwo mutagatifu
yamenetse havubutse isoko y’amazi ku buryo bw’igitangaza.
Mu mateka rero,
ikirangantego cya Eriki cyagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu cya
Suwede. Eriki rero ni we witiriwe Kiliziya Katederali y’umujyi mukuru wa Suwede
ariwo Stokolumu (Stockholm). Ikimenyetso cy’ingofero ya cyami iriho amakamba
atatu yibutsa ba bami batatu b’abanyabwenge bagiye kuramya Umwana Yezu i
Betelehemu, gishushanyije ku ndege z’intambara z’igisirikare cy’igihugu cya
Suwede. Ibyo bikagaragaza uburyo igihugu cyose kimwubaha. Twizihiza mutagatifu
Eriki ku itariki 18 Gicurasi. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU,
diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho
y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES
MEA).
No comments:
Post a Comment