Wednesday, May 18, 2022

MUTAGATIFU ERIKI, Umwami wahowe Imana

Erike yitwaga Erik Jedvardsson. Eriki yari umwami kandi yahowe Imana. Eriki (ubundi buryo bwo mu gihugu cya Suwedi bwo kuvuga Heneriko), yabaye umwami wa Suwede. Akaba yaragiye ku ngoma mu mwaka w’1150. Eric yakomokaga muri umwe mu miryango ikomeye yo muri Suwede. Eriki akiri muto yihatiraga kunguka ubumenyi n’ubuhanga busanzwe akimenyereza kandi imigenzo myiza ya gikirisitu. Iyi migenzo myiza ni yo yatumye bamutoraho umwami. Yihatiye gushishikariza abamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu kuyamamaza mu gihugu cye kandi akabashyigikira. Mu gushyiraho itegekonshinga ry’igihugu cye yakoze ku buryo rigendera ku matwara ya gikirisitu. Yafashije kandi mu gikorwa cyo kwamamaza Ivanjili mu gihugu cya Finilandi. Bamwishe asohotse mu misa.

Mutagatifu Eriki rero yabaye umwami kandi yahowe Imana. Umurambo we uri muri Katederali ya Upsala. Kubaka iyo katederali byatangiye nyuma y’imyaka 125 nyuma y’urupfu rwe. Eriki wa IX, umwami wa Suwede yavukaga mu muryango ukize wo mu giturage. Yashakanye na Kirisitina, umukobwa w’umwami Ingoni IV.  Icyo gihe rero intebe y’ubwami uwayihabwaga yaratorwaga. Ni muri ubwo buryo yatowe agasimbura sebukwe mu w’1150. Imbaraga za Eriki zoze yazishyize mu kintu cyose cyatuma abaturage be bose bagubwa neza. Yaharaniye cyane ko imanza zose zicibwa mu mucyo buri wese agahabwa ubutabera. Ubwe yiyakiriraga ibirego by’abaturage be kandi akaba ari na we ubarenganura. Ubwe yafashaga abakene ku buryo bw’umwihariko kandi agafata n’umwanya wo gusura abakene.

N’ubwo yangaga intambara, igihe abanyafinilandi babateye yafashe ingabo arabarwanya, bakaba bari baje kuyogoza igihugu cya Suwede, nuko arabatsinda by’intangarugero kandi igihugu cyose cya Finilandi aragifata, ashyiraho abasirikare ngo bamutegekere. Guhera ubwo rero yashinze mutagatifu Heneriko umwepisikopi wa Upsala kujya kwamamaza Ivanjili muri icyo gihugu cya Finilandi cyari kigisenga ibigirwamana. Igice kimwe cy’abanyasuwede cyanze kwakira Ivanjili, ahubwo batangira gukora udutsiko two kwigomeka kuri Eriki.  Manyusi (Magnus), umwami w’igihugu cya Danemarike yari afite umugambi wo kwigarurira igihugu cya Suwede, nuko yiyemeza gufasha abari bigometse ku butegetsi bwa Eriki, maze bafata icyemezo cyo kumwica.

Umunsi umwe yari ari mu misa nuko bamumenyesha ko Manyusi umwami wa Danemarike ateye igihugu, ko ageze hafi aho. Icyo gihe rero, Eriki ntiyashatse ko ingabo ze zigwa ku rugamba kubera kumurwanirira, kandi koko bari biteguye gupfa bagashira kubera kurwana ku buzima bwe. Igihe baje kumubwira ko ingabo zije kumutera, yari mu misa, nuko arasubiza ati “nimureke tubanze dusoze imihango y’igitambo cy’ukarisitiya, ibindi bijyanye n’umunsi mukuru turabikomereza ahandi.  Igihe misa irangiye, yiragije Imana, akora ikimenyetso cy’umusaraba, hanyuma agenda wenyine asanga abanzi be. Bamubonye, bamwirohaho, bamuvana ku ifarasi, bamuca umutwe bamuhora ko yamamaza ubukristu. Hari ku itariki 18 Gicurasi, 1162. Bavuga ko aho amaraso y’uwo mutagatifu yamenetse havubutse isoko y’amazi ku buryo bw’igitangaza.

Mu mateka rero, ikirangantego cya Eriki cyagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu cya Suwede. Eriki rero ni we witiriwe Kiliziya Katederali y’umujyi mukuru wa Suwede ariwo Stokolumu (Stockholm). Ikimenyetso cy’ingofero ya cyami iriho amakamba atatu yibutsa ba bami batatu b’abanyabwenge bagiye kuramya Umwana Yezu i Betelehemu, gishushanyije ku ndege z’intambara z’igisirikare cy’igihugu cya Suwede. Ibyo bikagaragaza uburyo igihugu cyose kimwubaha. Twizihiza mutagatifu Eriki ku itariki 18 Gicurasi. (Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...