“uravuga ibanga rya penetensiya; bitabaye ibyo urapfa.” “ntawe ugomba kumenya ibanga ryo muri Penetensiya uretse Imana yonyine.”
Izina Nepomuseni
risobanura aho akomoka kuko ryaturutse aho yavukiye hitwa Nepomuk.Yohani
Nepomuseni yavukiye i Nepomuk muri Bohemiya mu 1338. Akiri muto, yakoreweho
ibitangaza ubugira kabiri. Ubwa mbere; ababyeyi be bari bashaje, bamubyaye
babanje kwambaza Bikira Mariya. Ikindi ni uko akiri muto, indwara yari igiye
kumuhitana, bakiyambaza Bikira Mariya umwamikazi w’Ijuru nuko agakira. Yohani
yarezwe neza cyane, kandi ubusabane bwe n’Imana bwashimwaga na benshi mubari
bamuzi. Kubera kumenya kuvuga, byatumye yamamara hose mu mujyi wa Prague kandi
yari umuhanga mu by’amategeko. Yahawe ubusaseridoti mu 1373. Yabaye umwungiriza
w’umwepisikopi. Hashize igihe gito
bamugira umwepisikopi, arabyanga, ariko yemera kuba Omoniye w’ibwami, maze
aboneraho kwamamaza Ivanjili i bwami.
Aho i bwami, Umwamikazi
yamugize umuyobozi wa roho ye. Uwo mwamikazi yari umukristu w’intangarugero.
Ariko umwami we yari yarohotse mu ngeso mbi nyinshi, atangira no kugenzura
cyane umugore we. Byageze aho umwami atumizaho, Padiri Yohani, maze
aramuguyaguya ngo amubwire ibyo umwamikazi yicujije byose muri penetensiya.
Ariko Yohani arabyanga. Igihe kimwe rero, umukozi wo mu gikoni yagaburiye
umwami inkoko idahiye neza, maze umwami ategeka ko uwo mukozi bamushyira ku
cyokezo agashya buhoro buhoro nk’uko botsa brusheti. Byatangaje cyane abagaragu
b’umwami, barumirwa nuko baza kubimenyesha padiri Yohani, maze aza ibwami
kubwira umwami ko urwo rubanza yaciriye umunyagikoni we ari urw’ubugome.
Ibyo byarakaje bikomeye
umwami Wensislasi maze ajugunya Padiri Yohani mu buroko. Nyuma yongeye
guhamagaza padiri Yohani, arongera aramwinginga ngo amubwire ibyo umwamikazi
yicujije. Nuko Padiri Yohani arasubiza, ati: “ntawe ugomba kumenya ibanga ryo
muri Penetensiya uretse Imana yonyine.” Umwami abonye ko Yohani atava ku izima
ryo gukomera ku ibanga rya Penetensiya, na we amuhanisha gutwikwa, agashya
buhoro buhoro yokejwe n’amakara ashyushye cyane.
Ububabare bumaze
kumurembya, Padiri Yohani arataka, ati: “Yezu! Mariya! Nuko ku buryo
bw’igitangaza, akira ibikomere yari amaze guterwa n’uwo muriro. Padiri Yohani
yahise amenya ko n’ubusanzwe igihe cye cyo gusanga Imana kiri hafi. Nyuma
y’ibyo, bamusubije ibwami, nuko umwami aravuga, ati: “uravuga ibanga rya
penetensiya; bitabaye ibyo urapfa.” Yohani araceceka. Umwami Wensislasi ategeka
ko nibigera nijoro bashyira padiri Yohani mu mufuka, bakamujugunya mu ruzi.
Ariko umubiri w’iyo ntwari ya Nyagasani ugenda hejuru y’amazi kandi
uzengurutswe n’imuri nyinshi, bitangaza abo mu mujyi benshi. Bamwishe mu 1393.
Twizihiza Mutagatifu Yohani Nepomuseni ku itariki 16 Gicurasi.
No comments:
Post a Comment