Wednesday, May 18, 2022

Mutagatifu Yohani Nepomuseni, Umusaseridoti wahowe Imana

“uravuga ibanga rya penetensiya; bitabaye ibyo urapfa.” “ntawe ugomba kumenya ibanga ryo muri Penetensiya uretse Imana yonyine.”

Izina Nepomuseni risobanura aho akomoka kuko ryaturutse aho yavukiye hitwa Nepomuk.Yohani Nepomuseni yavukiye i Nepomuk muri Bohemiya mu 1338. Akiri muto, yakoreweho ibitangaza ubugira kabiri. Ubwa mbere; ababyeyi be bari bashaje, bamubyaye babanje kwambaza Bikira Mariya. Ikindi ni uko akiri muto, indwara yari igiye kumuhitana, bakiyambaza Bikira Mariya umwamikazi w’Ijuru nuko agakira. Yohani yarezwe neza cyane, kandi ubusabane bwe n’Imana bwashimwaga na benshi mubari bamuzi. Kubera kumenya kuvuga, byatumye yamamara hose mu mujyi wa Prague kandi yari umuhanga mu by’amategeko. Yahawe ubusaseridoti mu 1373. Yabaye umwungiriza w’umwepisikopi.  Hashize igihe gito bamugira umwepisikopi, arabyanga, ariko yemera kuba Omoniye w’ibwami, maze aboneraho kwamamaza Ivanjili i bwami.

Aho i bwami, Umwamikazi yamugize umuyobozi wa roho ye. Uwo mwamikazi yari umukristu w’intangarugero. Ariko umwami we yari yarohotse mu ngeso mbi nyinshi, atangira no kugenzura cyane umugore we. Byageze aho umwami atumizaho, Padiri Yohani, maze aramuguyaguya ngo amubwire ibyo umwamikazi yicujije byose muri penetensiya. Ariko Yohani arabyanga. Igihe kimwe rero, umukozi wo mu gikoni yagaburiye umwami inkoko idahiye neza, maze umwami ategeka ko uwo mukozi bamushyira ku cyokezo agashya buhoro buhoro nk’uko botsa brusheti. Byatangaje cyane abagaragu b’umwami, barumirwa nuko baza kubimenyesha padiri Yohani, maze aza ibwami kubwira umwami ko urwo rubanza yaciriye umunyagikoni we ari urw’ubugome.

Ibyo byarakaje bikomeye umwami Wensislasi maze ajugunya Padiri Yohani mu buroko. Nyuma yongeye guhamagaza padiri Yohani, arongera aramwinginga ngo amubwire ibyo umwamikazi yicujije. Nuko Padiri Yohani arasubiza, ati: “ntawe ugomba kumenya ibanga ryo muri Penetensiya uretse Imana yonyine.” Umwami abonye ko Yohani atava ku izima ryo gukomera ku ibanga rya Penetensiya, na we amuhanisha gutwikwa, agashya buhoro buhoro yokejwe n’amakara ashyushye cyane.

Ububabare bumaze kumurembya, Padiri Yohani arataka, ati: “Yezu! Mariya! Nuko ku buryo bw’igitangaza, akira ibikomere yari amaze guterwa n’uwo muriro. Padiri Yohani yahise amenya ko n’ubusanzwe igihe cye cyo gusanga Imana kiri hafi. Nyuma y’ibyo, bamusubije ibwami, nuko umwami aravuga, ati: “uravuga ibanga rya penetensiya; bitabaye ibyo urapfa.” Yohani araceceka. Umwami Wensislasi ategeka ko nibigera nijoro bashyira padiri Yohani mu mufuka, bakamujugunya mu ruzi. Ariko umubiri w’iyo ntwari ya Nyagasani ugenda hejuru y’amazi kandi uzengurutswe n’imuri nyinshi, bitangaza abo mu mujyi benshi. Bamwishe mu 1393. Twizihiza Mutagatifu Yohani Nepomuseni ku itariki 16 Gicurasi.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...