MUTAGATIFU IVO (Yves), Umusaseridoti n’umwunganizi w’abakene.
Mutagatifu Ivo umuvugizi w’abakene, abapfakazi n’imfubyi
yavukiye mu karere ka Bretanye (Bretagne) mu gihugu cy’Ubufaransa, mu mwaka
w’1253. Yari
umwana w’umutware wayoboraga Kermartini (Kermartin) hafi ya Tregiye (Treguier).
Agejeje imyaka 14, ababyeyi be bamwohereje kwiga Filozofiya, Iyobokamana
n’amategeko ya Kiliziya, i Parisi mu Bufaransa. Amategeko ya gisivili yayigiye
i Oruleya (Orleans), nuko arangiye asubira muri Bretanye. Nyuma yaho
umwepisikopi wa Rene (Rennes) yamugize umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya rwo
muri iyo diyosezi ya Rene. Nyuma yaho Ivo yahawe ibice bya mbere bibanziriza
ubupadiri. Umwepisikopi we, wayoboraga diyosezi ya Tregiye yamusabye kuza guca imanza
muri uwo mujyi, mbese agakora nk’ibyo yakoraga muri diyosezi ya Rene.
Mu
w’1285, Ivo yahawe ubupadiri, maze agirwa padiri mukuru wa Tredirezi (Trédrez).
Kugira ngo abashe gukora neza uwo murimo, yeguye ku murimo wo guca imanza. Ivo
yabaye intangarugero mu bashumba baragiye ubushyo bw’Imana muri Kiliziya.
Yicishaga bugufi cyane ku buryo yirindaga ikintu cyose cyatuma bamuha ikuzo.
Igihe cyose yajyaga gusura abakristu, yagendaga ku maguru, kandi yagendaga
yambaye inkweto z’imikoba (rugabire) nk’uko abafureri b’abafaransisikani
babigenzaga. Ariko n’ubusanzwe yari yarinjiye muri uwo muryango, mu gice cyawo
cy’abataba mu bigo (Tiers-Ordre). Akiri umunyeshuri i Paris, yari yarafashe
icyemezo cyo kwigomwa inyama. Ageze i Orleya, yafashe icyemezo cyo kureka kunywa
inzoga ahubwo afata umugambi wo gusiba kurya buri wa gatanu.
Uko
iminsi yagendaga ni ko yarushagaho kongera uburyo bunyuranye bwo kwibabaza.
Byageze aho afata icyemezo cyo gusiba kurya buri wa gatatu, buri wa gatanu na
buri wa gatandatu. Yaryamaga ku buriri bushasheho utwatsi dukeya cyane
tugeretse ku biti akisegura Bibiliya cyangwa ibuye. Abakene yabahaga ibyo
yungutse ndetse n’ibisanzwe bivuye mu mutungo we bwite. Ntiyifuzaga kubona
abakene bambaye ubusa. Umunsi umwe yasuye ibitaro ahasanga abakene benshi
bambaye ibicwabari nuko abaha imyambaro ye yose. Umunsi umwe, umudozi yari ari
kumupimira umwambaro mushya, maze arabukwa umukene wambaye utwambaro dushaje
cyane, maze aramuhamagara amwihera uwo mushya, maze agumana ishaje. Ariko
icyatumye Ivo amenyekana cyane ni ukuntu yakoze neza cyane umurimo we wo guca
imanza zitabera.
Yihatiraga
cyane kunga abafitanye urubanza, bakiyunga bataragera imbere y’ubucamanza.
Kandi iyo yacaga imanza, yihatiraga gusubiza uwabujijwe uburenganzira bwe ku
biburanirwa. Mu manza zose yabaga arimo nk’umucamanza cyangwa nk’umwunganizi,
nta na rumwe rwigeze rugaragaramo akarengane. Igihe yari umucamanza, rimwe na
rimwe yahindukaga umuvugizi w’abakene n’imfubyi. Ivo yitabye Imana ku itariki
19 Gicurasi mu mwaka w’1303 afite imyaka 50. Nuko abakene, imfubyi, abapfakazi
n’indushyi baramuririra cyane nk’umubyeyi wabo, umuvugizi wabo n’umurengezi
wabo. Twizihiza mutagatifu Ivo ku itariki 19 Gicurasi.
No comments:
Post a Comment