Solanje yakundaga umurimo kuburyo imirimo yose yasabwe gukora yayikoranaga
urukundo. Yangaga cyane ubwirasi, ku buryo igihe yabaga ari kwireba mu mazi
yahitaga asibanganya iyo ndorerwamo ya kamere, ngo hato itaza kumukururira
ubwibone. Solanje yabayeho yirinda imyitwarire yatuma asamara, kandi nta wigeze
amubona mu dutsiko tw’urubyiruko twatwawe n’iby’isi. We yakundaga Imana cyane
agakunda n’abantu.
Uko yari mwiza ku mutima ni nako yari mwiza ku mubiri ; ubwo bwiza bwo ku
mubiri ni bwo bwatumye umuhungu w’umwami amubenguka, ashaka kumusaba nyuma
ndetse agera aho kubizira. Umunsi umwe, uwo musore yasanze Solanje aho aragiye
amatungo, aramubwira ati : “ndifuza kukurongora tukibanira” Solanje aramusubiza
ati : “narangije guhitamo byararangiye, nahisemo Yezu Kristu Umwami wanjye”.
Undi munsi uwo musore azanana umugambi ntakuka, aramufata amujugunya ku
ifarasi, amwirukankana cyane atitaye ko yanamutura hasi. Nuko Solanje abonye ko
agomba kumucika, asimbuka ku ifarasi iri kwiruka, agerageza guhunga uwo
mubisha. Wa musore aramukurikira, afata inkota ye, ayimutera mu mutima
amutsinda aho. Nguko uko Solanje yapfuye ari isugi yahowe Kristu.
Bavuga ko umubiri we wakomeje gukora ibitangaza byinshi aho i Beri
yapfiriye n’ahandi henshi abakristu bamwiyambazaga. Twizihiza mutagatifu Solanje
kuwa 10 Gicurasi.
Aho byavuye:
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.135.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p. 465.
- http://www.sanctoral.com/fr/saints/sainte_solange.html
No comments:
Post a Comment