Petero Selesitini ahera
ubwo ajya kwiha Imana, ntiyabanza ariko mu bamonaki. Arabanza ajya mu ishyamba
ahamara iminsi itandatu, asiba, asenga kandi yibabaza kwinshi. Iminsi itandatu
ishize arahava ajya mu buvumo bwiherereye cyane butari buzwi. Akarara ku butaka
gusa. Umwambaro we wari nk’ikigunira gihanda nabi. Ahamara imyaka itatu yose
ari na ko shitani imwibasira, imutera ibishuko byo kwiheba, by’ingeso mbi
cyangwa byo kujya gushaka umugore. Abamalayika baramukiza kuko bamubonekeraga
kenshi. Hanyuma yemera kujya kwigira ubusaseridoti kugira ngo misa azajya avuga
izajye imufasha gutsinda ibyo bishuko.
Ubutagatifu bwe butuma
abakristu benshi baza kumugisha inama. Bamwe abemerera kubana na we. Ni ko
umuryango wa Kiliziya witwa ‘Abaselesitini’ watangiye. Bari bariyubakiye utuzu
tw’ibyatsi bakatubamo. Umukiro wabo wari uko babanye gusa n’Imana
yabohererezaga abamalayika bayo kubasura kenshi. Petero Selesitini yari atunzwe
gusa n’umugati mubi washiririjwe, ukomeye cyane byo kuba wakura amenyo. Ubundi
akarya ibyatsi abonye byose ku gasozi, cyane cyane mu gisibo. Yararaga ku
gitanda cy’icyuma kizira isaso, nta karago cyangwa akaringiti. Akavuga ko
gisusuruka kurusha ubutaka bwumye. Imana ariko irabimubuza kuko yari akabije mu
kwibabaza kwe.
Nuko Papa atanze hashira
amezi 27 nta wundi utowe, bitarigeze biba. Nyuma y’urupfu rwa Papa Nikola IV mu
mwaka w’1292, abakalidinali ntibashoboye kumvikana ku itorwa ry’umusimbura we.
Nibwo nyuma y’impaka ndende batoye umuntu udafite aho abogamiye kandi uzwiho
ubutagatifu, batora umumonaki w’imyaka 72 witwa Petero. Yiberaga mu mpinga
y’umusozi wa Morone aho yari yarashatse kwihererera ngo arusheho gusabana
n’Imana, hashize imyaka ibiri. Abakalidinali baje kumushaka ngo bamujyane
kumwimika, na ho we abyumvise arabatakambira abapfukama imbere ngo bamureke
yigumire mu mwiherero we n’Imana.
Bakomeza rero kubimuhata
ndetse baramujyana, nuko amaze kuba papa yitwa Celestin V arihangana amara
amezi atanu, hanyuma asaba kwegura avuga ko adashoboye uwo murimo. Benshi
byarabababaje kuko bamukundaga, bituma ndetse uwamusimbuye amugirira ishyari
aramufungisha agwa mu buroko ku wa 19 Gicurasi 1296. Twizihiza Mutagatifu
Selesitini ku itariki 19 Gicurasi.
Aho byavuye:
- IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.224.
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.143-144.
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. p.146.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini
b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.112.
- http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_pierre-celestin.html
- http://www.introibo.fr/19-05-St-Pierre-Celestin-pape-et
Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ (ubunyamabanga bwa SPES MEA).
No comments:
Post a Comment