Sunday, May 29, 2022

Abahowe Imana b'ibuganda: Diyoniziyo, Andereya na Ponsiyani

Abahowe Imana b'ibuganda

Aba batagatifu bose kiliziya ibizihiza kuwa 26 Gicurasi. Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti bwite wa diyosezi ya Byumba.

Mutagatifu Diyoniziyo Ssebuggwawo

Kuri 25 Gicurasi 1886 ku gicamunsi, nibwo umwami yahamagaye Mwafu, aramubura, Mwafu yari umwana w’umutware w’intebe akaba mu kigero cy’imyaka 14. Diyoniziyo we yari amaze kugira imyaka 17. Yari amaze igihe gito abatijwe, yakundaga Imana, agakunda no kwigisha bagenzi be iby’Imana. Mwafu ngo aze, umwami ati: “wari wagiye he?” undi ati: “Nigaga gatigisimu. Ni Sebuggwawo watwigishaga.” Umwami abyumvise ahita abisha. Ni ko guhamagara Sebuggwawo. Umwami ati: “mwari mu biki na Mwafu? Undi ati: “Nahoze mwigisha gatigisimu”. Nuko umwami ashikuza icumu, aritera Sebuggwawo ku ijosi yitura hasi. Mwafu na we aba yarahaguye ni uko Mwanga yagiriye Se. Umwami ategeka uwitwa Kyayambadde kumuhwanya. Amujyana ku irembo, araruza icyuma kibaga ihene, aba ari cyo amubagisha. Mutagatifu Diyoniziyo Sebuggwawo Kiliziya yamugize umuvugizi n’umurinzi w’abaririmbyi, abanyamuziki n’amakorari.

[ Ushaka ku menya amateka y’abatagatifu batandukanye twateguye ? Nyura kuri buri umwe muri hasi aha, urabona amahuza (Links) akugeza ku nkuru zivuga kuri buri mutagatifu twanyujije kuri uru rubuga. Mutagatifu Alufonsi  ,   Mutagatifu Matilida  ,  Mutagatifu Jisela  ,  Mutagatifu Fransisko Sipineli ]

Mutagatifu Andereya Kaggwa (1855-1886)

Andereya Kagwa yavukaga mu banyoro, aba banyoro n’abaganda bakaba bari bafitanye urwango karande. Akiri muto, yari yarafashwe bugwate n’abaganda bateraga udutero shuma mu nkengero z’ubwami bwa Bunyoro, ahitwa Bugangazi. Yari umuhungu uteye neza kandi warezwe neza. Ubwo rero yajyanywe i bwami kumurikwa mu minyago bamurikiraga umwami. Yahise ashyirwa mu ntore z’ ibwami abikesha ko yarangwaga n’ubwitonzi ndetse. Ibyo kandi bigatuma akundwa na bose. Igihe Stanley ageze mu Bungande, yahazanye ingoma nziza, umwami Mutesa I arazikunda, aguraho 12, maze yohereza Kaggwa kwa Toli kwiga  kuzivuza. Uyu Toli akaba umuyisilamu wavukiye mu gihugu cya Madagasikari, izi ngoma akaba yari yaragiye mu Bufaransa kwimenyereza kuzivuza. Kaggwa ageze kwa Toli ahinduka umuyisilamu. Ariko uyu Toli, yakoraga umurimo w’ububaji mu bamisiyoneri b’abagatolika. Uyu Toli rero yaba ari we wajyanye Kaggwa kumwereka abamisiyoneri.

Icy’ukuri kizwi ni uko Kaggwa yiyandikishije mu bigishwa b’abagatolika muri Kamena 1880. Kaggwa wari uri mu kigero cy’imyaka 25 yahise agirwa ukuriye abavuzi b’ingoma z’umwami, kandi akayobora abanyamuzika bose b’ibwami harimo abavuza impanda za kizungu ndetse na za ngoma za kizungu. Ndetse kubera ubwo butoni bwose, yagabiwe ubutaka ahitwa Nateete, hafi y’umurwa mukuru w’ ibwami. Aho ni ho yubatse inzu, maze amaze gushyingiranwa na Klara Batudde, bajya kuyibanamo. Yabatijwe ku itariki 30 Mata 1882. Hashize imyaka ibiri, mu murwa i bwami hateye icyorezo cy’indwara yafataga mu nda. Kaggwa we yitaga ku bigishwa bari barwariye iwe, barembye. Kubera ko abamisiyoneri b’abagatolika bari barahunze igihugu cya Buganda muri icyo gihe, Kaggwa yigishije abigishwa bari barwariye iwe, arababatiza, abapfuye arabashyingura. Kandi n’abandi bakristu bakurikije urugero rwe.

Umwami Mutesa I yapfuye mu Kwakira 1884, asimburwa na Mwanga wari usanzwe ari incuti y’intore nyinshi z’ibwami, igihe yari akiri muto. Kaggwa ni we wari umutoni ukomeye w’umwami Mwanga.  Mu bantu benshi bemeye Ivanjili bigishijwe na Kaggwa, abenshi muri bo babaye abamaritiri. Umwe mu bigishijwe na Kaggwa ni Yakobo Buzabalyawo wari mu itsinda ry’abanyamuziki. Uyu ni we wabaye hafi Kaggwa igihe Mwanga yadukanye gutoteza abakristu ku itariki 25 Gicurasi 1886. Icyo gihe Karoli Lwanga na bagenzi be ni bwo baciriwe urubanza rwo kwicwa. Icyo gihe Padiri Simewoni Lurdeli yari yagerageje ibishoboka byose ngo akize abakristu ariko umwami aranga. Umunsi ukurikiyeho ni bwo Mukasa wari minisitiri w’intebe w’umwami amenyesheje umwami ko Kaggwa we atishwe. Nuko umwami amusubiza ko atakwica Kaggwa ushinzwe kuvuza ingoma i bwami. Mwanga yabyemeye bimugoye. Igihe intumwa za Mukasa zije kubwira Kaggwa iby’uko agomba kwitegura gupfa, zasanze yiteguye kuko mu gitondo cy’uwo munsi, yari yagiye mu misa kuri misiyoni, maze ahabwa umubiri wa Kristu maze asubira ku mirimo ye uko bisanzwe, Munyonyo.

Intumwa z’umwami zimugezeho zaramubwiye ziti : ‘duhe abakristu bihishe iwawe’. Nuko arabasubiza ati : ‘hari umwe gusa. Ni njyewe ubwanjye’. Izo ntumwa zaramufashe. Zimugejeje kwa Mukasa, aramutonganya cyane, anamushinja ndetse kuba yarigishije abana ba Mukasa inyigisho z’ubukristu (Gatigisimu). Nuko Mukasa wari minisitiri w’intebe w’umwami ategeka ko bavana Kaggwa mu maso ye kandi bakamwica. Ababwira ko bamuzanira akaboko ke nk’ikimenyetso cy’uko bamwishe, kandi ko atararya atabonye uko kuboko. Abishi babanje gutinya, basa n’aho bategereje ko umwami yatanga imbabazi. Kaggwa ubwe arabatinyura ngo bamwice. Nuko bashyira Mukasa ukuboko kwa Kaggwa kuri kuva amaraso. Ababonye Kaggwa yicwa bavuga ko yari yambaye umwenda ukoze mu ruhu rw’ibiti imbere y’umwitero wera, Afite na bibiliya mu ntoki.

Icyo yasabye abishi be ni ukutamwambika ubusa, nabo barabimwemerera. Nuko bamujugunya hasi, bafata icyuma bakata ukuboko. Ntiyatatse, keretse gutakira Imana agira ati : “Mana yanjye”. Nyuma yaho bamuca umutwe, n’umubiri we bawukatakatamo ibindi bice. Abakristu bamushyinguye mu cyubahiro, aho yiciwe. Aho ni hafi ya Seminari nkuru ya Ggaba i Kampala. Iyo mva yamaze igihe kirekire itwikirijwe na beto hamwe n’umusaraba. Nyuma yaho hejuru yayo hubatswe Kiliziya izajya isengerwamo n’abakristu baje mu ngendo ntagatifu. Papa Pawulo VI ni we wamwanditse mu batagatifu, mu 1964.

Mutagatifu Ponsiyani Ngondwe

Ponsiyani Ngondwe ni umurinzi w’abasirikare. Yavukiye mu karere ka Kyaggwe. Se yitwaga Birenge, wayoboraga uwo muryango w’aba Nyonyi, yafashe umuhungu we Ngondwe amushyira umwami Kabaka. Nyina yitwaga Mukomulwanyi wo mu bwoko bwa Mbogo. Ngondwe yageze ibwami ashyirwa mu basirikare b’abarinzi b’umwami. Ariko ubusanzwe sibyo yifuzaga kuko uko byagendaga kose, aba barinzi b’umwami bari banafite umurimo wo kwita ku muriro w’ibwami, uwo muriro ukaba waracanwaga iyo umwami yabaga yimye, ukazima ari uko uwo mwami apfuye. Iyo umwami yapfaga, hari umurinzi w’ibwami wagombaga gupfa akajyana n’umwami. Nyuma y’urupfu rwa Kabaka, Ngondwe yagizwe umwiru w’umwami mushya, ndetse ahabwa n’ubutaka ahitwa Kitiibwa haje kwitwa Mugowa. Yari yaratangiye rero kumva ibyerekeye idini rya gikirisitu arabikunda.

Yaje kumenyana n’umukristu witwaga Sipiriyani Kamya wari warabatijwe ari kumwe na Kalemba na Baanabakintu, biteganyijwe ko azakomeza kwigishwa. Yazaga kwigishwa kwa Kamya ku mugoroba. Igihe rero ngondwe atari yakabaye umukristu wuzuye, yarangwaga n’inzika n’amahane, ariko nyuma yaje guhinduka aba umuntu mwiza ubana neza n’abantu bose. Mu ntangiriro z’umwaka w’1886, Ponsiyani ngondwe yabeshyewe ko yibye inka mu ishyo ya Mukaajanga wari ushinzwe kwica abo umwami yatanze. Ubusanzwe, Ngondwe yari yarashyizwe mu bashinzwe gukusanya amaturo y’ibwami, kandi bikaba byari bitegetswe ko buri shyo ry’inka rigomba gukurwamo inka ijyanwa ibwami. Ariko iyo yari yibwe n’undi mutware kugira ngo abeshyere Ngondwe. Ngondwe yarafashwe arafungwa, ubwo kandi itegeko ryo gutoteza abakristu ryashyizweho Ngondwe yarahawe igihano cyo gufungwa igihe kitazwi.

Mu gihe Ngondwe hamwe n’indi mfungwa bari bajyanywe i Namugongo, bahuye na Mukaajanga arababaza ati: “muri mwebwe mwembi umukristu ni nde?” nuko Ngondwe ahita asubiza ati: “ni njyewe, Buliwadda nimumureke ni umuyisilamu.” Nuko uwo mutware ushinzwe kureba ko amabwiriza y’ibwami yubahirizwa arongera abaza Ngondwe ku nshuro ya kabiri niba ari umukristu koko, maze Ngondwe asubiramo akomeje ko ari umukristu, yongeraho ko adateze kwihakana ukwemera kwe, ndetse ko yiteguye gupfa kubera kwemera Yezu Kristu. Ubwo Mukajaanga yakuye icumu rye aritera Ngondwe wari witeguye gupfira Imana, yitura hasi ariko ntiyahita apfa. Yakomeje kumujombagura icumu, bigeze aho Ngondwe umwuka umushiramo.

Nyuma yaho, Mukaajanga yategetse ingabo ze gutemagura umubiri wa Ngondwe bakawucamo ibice byinshi, bakabijugunya mu mpande zose. Uwitwa Ssittankya n’abandi bafata umubiri we bawukatamo ibice byinshi babijugunya mu mpande zose. Yapfuye kuwa gatatu ku itariki 26 Gicurasi 1886 ku mugoroba, apfira hafi ya Munyonyo. Yari afite hagati y’imyaka 35 na 40. Nyuma abakristu baje kurundarunda ibice by’umubiri wa Ponsiyani Ngondwe bamushyingura mu cyubahiro.

Ushaka kumenya byinshi, wakwifashisha izi nyandiko:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p. 154-155.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. p.153.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. P. 46 ; P. 144 na P.415.
  • https://dacb.org/fr/stories/uganda/kaggwa-andrew/ 
  • https://en.wikipedia.org/wiki/Andrew_Kaggwa
  • https://catholicsaints.info/saint-ponsiano-ngondwe                      

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...