« ... yaba yarigeze kuzimya umuriro wagurumanaga ku nzu yose, agasukaho akadobo kamwe k’amazi… bamugaragaza ari kumwe n’umumalayika uri gusuka amazi ku muriro… »
Mutagatifu Floriyani w’i Lorshi yavutse mwaka wa 250 apfa muri 304. Yabayeho
mu gihe cy’umwami w’abami Diyoklesiyani. Floriyani yari umusirikare ufite umwanya
ukomeye mu gisirikare cya Roma y’icyo gihe. Yabaga ahitwa Norikumu, ayobora
umutwe w’abasirikare bashinzwe kuzimya umuriro. Mutagatifu Floriyani yari umuvandimwe
wa mutagatifu Florenti wa Anju. Bombi bakuriye hafi y’inkombe z’uruzi rwa
Danube. Igihe Perefe Akwiliyani abaciriye urubanza rwo gupfa, Florenti we
yarokotse ku buryo bw’igitangaza, maze asezera ku muvandimwe we. Bavuga ko
mutagatifu Floriyani yaba yarigeze kuzimya umuriro wagurumanaga ku nzu yose,
agasukaho akadobo kamwe gusa k’amazi. Ni yo mpamvu bamugaragaza ari kumwe
n’umumalayika uri gusuka amazi ku muriro.
Mu gihe cye, ubwami bwa Roma bwari bwibasiye kurwanya abakristu, bukanabuza
ko ubukristu bwabo bwakwira hose. Muri icyo gihe kandi abanyaroma bohereje
umutegetsi witwaga Akwilinusi ahitwa Lauriacum mu gihugu cya Otrishiya y’ubu
kugira ngo atoteze cyane abakristu. Nuko Akwilinusi asaba Floriyani gutura
igitambo ikigirwamana cy’abanyaroma. Floriyani wari umukristu arabyanga, nuko
arafatwa arakubitwa kandi agirirwa nabi cyane. Bigeze aho bamujugunya mu Kiyaga
cya Enns bamuhambiriyeho ikibuye kinini cyane.
Bavuga ko nyuma y’aho, umugore witwa Valeriya yarose, maze muri izo nzozi
Floriyani amusaba ko yashyingurwa mu cyubahiro ahantu hakwiye. Umurambo wa
Floriyani waba warabanje gushyingurwa mu kigo cy’abihayimana kitiriwe
mutagatifu Floriyani, nyuma ujyanwa ahitwa Linz. Andi mateka yemeza ko umurambo
wa Floriyani waba warajyanywe i Roma nyuma ukajyanwa i Krakoviya mu gihugu cya
Polonye. Twizihiza Mutagatifu Floriyani kuwa 4 Gicurasi. Ni umurinzi w’igihugu
cya Polonye.
Aho byavuye:
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, 2eme ed. sept. 2015. P.137.
- https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1089/Saint-Florian.html
No comments:
Post a Comment