Wednesday, May 18, 2022

Aba Kristu nimukunde gusenga

Ikikumenyesha umukristu, ni ukwemera, ukwemera kujyana n’ibikorwa kandi ibyo bikorwa bikabonera ishingiro n’igisobanuro mu kwemera gutagatufu. Ikindi cyakwereka umukristu ni isengesho. Burya umukristu udasenga, ntagukomera kwe, aho abuyera mu by’isi, nta menya icyo Imana imwifuzaho kuko nta mushyikirano agirana na yo. Aba Kristu nimukunde gusenga, kandi musenge nta buryarya. Isengesho rizima ni umushyikirano wagereranywa n’ibitunga umubiri. Nk’uko umubiri utabaho udafite ibiwutunga ni nako umukristu nyawe atabaho adasenga. 

Ukwemera kwacu kugomba gushyigikirwa n’Imana ubwayo binyuze mu isengesho rituje, rihozaho kandi rizira uburyarya. Iyo dusengana umwete nta buriganya, tuba turi mu nzira nziza yo kugana Umukiza. Umukristu wemera Imana udasenga ameze nk’umuhinzi uheruka atera ariko ntasubire inyuma ngo ajye kubagara no kwicira imyaka ye. Hatabaye igitangaza cy’Imana, umwami w’ibiremwa byose, biragoye rwose ko yabona umusaruro mwiza kuko imyaka ye irengerwa n’ikigunda, ikabura ibyangombwa kugira ngo yere neza. Ni ngombwa ko duhugukira gusenga; tukajya mu gitambo cy’Ukaristiya no mu yandi makoraniro y’abasenga, tukavuga ishapule n’andi masengesho Kiliziya itwigisha tutibagiwe na yayandi atanditse, ahubwo adusohoka mu mutima, twe ubwacu tukayatura Imana.Numucyo dusengane umutima utaryarya, tubikore ubutitsa, kugira ngo turusheho kwitagatifuza (Tes.17; Yh.4,23).

Isengesho ry’ukuri rishoboza byose kandi rikanabera usenga ivomo ry’imbaraga zituma yamamaza Kristu n’umutima we wose, n’imbaraga ze zose, wese ashize amanga. Ibi kandi bagafasha ubikora neza kwegerana n’Imana. Ni ryo ritugira abana b’Imana kubera imbuto yaryo; Mutagatifu Izaki ati “Urukundo ni imbuto y’isengesho... Guhora usenga kandi wihangana bisobanura kwiyanga. Kubw’ibyo, mu kwitanga kwa roho nimwo haboneka urukundo rw’Imana” (S. Isaac le Syrien. Discours, 43). tumenye kandi ko udakunda atabarirwa mu bana b’Imana, kuko Imana ubwayo ari urukundo. 

Isengesho ry’umukristu ntiriheza Ijambo ry’Imana kuko, ryo ibikorwa bya gikristu byose bishingiyeho. Ukora ibibusanye na ryo, uwo ntiyaba asenga, ntiyaba ari umukristu. Ijambo ry’Imana ni ryo tara rimurikira abakunda Imana, bagaharanira kuryumvira nta buryarya. Uryubaha rimubera umuti n’urukingo. “Uburwayi bwose buzahaza kameremuntu, nta na bumwe, bwaba ubwa roho cyangwa ubw’umubiri, butabonera umuti mu Byanditswe Bitagatifu.” (S. Jean Chrysostome. Homélies sur la Genèse, 29: 1). 

Nimukunde gusenga musabira umuntu wese kuko we nawe nimwe mugize kiliziya.  Gusabirana ni ugusabira Kiliziya, imbaga y’abemera Imana, bikaba n’ikimenyesto cy’urukundo uyifitiye. Umukristu utikujijemo urukundo afitiye kiliziya, ntiyashobora gushyikirana neza n’Imana(Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya, P.85). Imana yigaragariza muri iyo Kiliziya itunganye. “Ubutungane bwa kiliziya bukomoka ku mutwe wayo Yezu Kristu, watsinze icyaha burundu igihe azutse. Uwo mutsindo ni wo utuma ibyaha by’abagize Kiliziya bitayiremerera ngo irohame uko yakabaye. (Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya, P.85)” Gusenga kwawe ni ubundi buryo bwo kubaka kiliziya no kuyifasha gusohoza neza ubutumwa bwayo butagira n’umwe buheza. 

Ibitabo byifashishijwe:

  • Bibiliya Ntagatifu
  • Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya, P.85
  • S. Isaac le Syrien. Discours, 43
  • S. Jean Chrysostome. Homélies sur la Genèse, 29: 1

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...