Tuesday, May 10, 2022

Mutagatifu Deziderati (Désiré), Umwepisikopi

"...Bavuga ko mutagatifu Deziderati yakoze ibitangaza byinshi byo gukiza indwara kandi yita no kugufata neza ibisigazwa by’imibiri y’abamaritiri ba Kiliziya..."

Muri Werurwe 512, nibwo Mutagatifu Deziderati (Désiré) yavukiye i Sansi (Sancy) mu Bufaransa. Ni we wahimbwe izina rya Tewodule, yitaba Imana kuwa 8 Gicurasi 550, apfira muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Desiderati, avuye mu Nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Klerimo. Nk’uko yari yarabihanuye mbere, avuga iby’urupfu azapfa, Deziderati yishwe n’indwara yamuteje kugira umuriro mwinshi. Yabanje kuba umugaragu ukomeye w’abahungu b’umwami Klovisi, Ariko yakunze kugira icyifuzo cyo guhunga ibwami kubera ingeso mbi nyinshi. Yabaye kandi umunyamabanga ibwami (Chancellier) maze uwo mwanya awukoresha yubaka za kiliziya nyinshi hamwe n’ibigo by’abihayimana b’abamonaki.

Yashakashatse uko yakwirukana ingeso yo kugurisha amasakaramentu yari itangiye kugaragara muri Kiliziya ndetse no kurwanya ubuyobe (hérésie) bwagendaga bugaragara mu bwami bwa Kloteri (Clotaire).  Ndetse yanashatse uko yajya kwibera mu kigo cy’abamonaki. Mu mwaka wa 538, umwami Kloteri yashatse ko Deziderati asimbura umwepisikopi Arkade mutagatifu kugira ngo abe arikiepisikopi wa 22 wa Diyosezi ya Buruge (Burges).

Bavuga ko mutagatifu Deziderati yakoze ibitangaza byinshi byo gukiza indwara kandi yita no kugufata neza ibisigazwa by’imibiri y’abamaritiri ba Kiliziya. Deziderati yabaye umwepisikopi ukomeye wo mu gihe cy’ingoma y’abami b’abafaransa bakomoka ku mwami Merove. Mu gihe cy’imyaka 9 yayoboye diyosezi ya Burges, inkuru y’ibitangaza bye n’uko yaharaniraga amahoro byogeye hose, dore ko yakoraga imirimo ye agerageza gushimisha bose.

Ku itariki 28 Ukwakira 549 yitabiriye Inama Nkuru ya Kiliziya yabereye Oruleya (Orleans), inama yamaganye ubuyobe bwa Nestoriyusi na Ewutikesi, igashyiraho imirongo ihamye yo kwigisha muri Kiliziya. Deziderati ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu gihugu cy’Ubufaransa cyari yarazahajwe n’akaduruvayo katewe n’isenyuka ry’ubwami bwa Roma. Azwiho kandi kuba yaraharaniye kuzana amahoro hagati y’uturere tubiri twahoraga mu ntambara: akarere ka Aju n’aka Puwatu (Ajou et Poitou). Yagize uruhare mu gutuma ubwami bushya bw’Ubufaransa buhinduka ubwami bwa gikirisitu. Twizihiza Mutagatifu Deziderati w’i Burges kuwa 8 Gicurasi.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...