Friday, May 27, 2022

Mutagatifu Sezari (César de Bus)

Yavukiye i Cavaillon mu Bufaransa kuwa 3 Gashyantare 1544. Yavukiye mu muryango wifashije. Yabanje kurerwa n’umusoresha, hanyuma ajya gukomereza amashuri yismbuye i Cavaillon no mu bayezuwiti i Avignon. Sezari yakundga bikomeye gusenga, akitabira Misa n’ibindi bikorwa by’iyobokamana, bituma amenyekana hose. Kuva mu 1561 kugera mu 1563, yari mu gisirikare y’umwami, arwana intambara we yitaga ntagatifu yo kurengera iyobokamana gatolika, atanga urugero rwiza kuri bagenzi be b’abagatolika batitwaraga neza. Iby’igisirikare no gukorera ibwami yaje kubireka mu 1570. Iyo mirimo y’ibwami yari yarahawe mu 1565 n’umuvandimwe we Alegizandiri wayoboraga abashinzwe kurinda umwami w’ubufaransa Karoli wa IX. Ubukungu, icyubahiro n’ibindi bishamikiye ku nshingano byari bitangiye kumuhunza imico ye myiza yo kwitagatifuza. Avuye ibwami yimukiye i Avignon, naho yiberaho ubuzima bwo kwishimisha. Mu 1573, Sezari yapfushije ise n’umumvandimwe we, agaruka kuba i Cavaillon. Aha niho yahuriye na Antoniya (Antoinette Reveillarde) wamufashije mu kwemera.

Umunsi ni mugoroba Antoniya yamwirukanye iwe amubwira, ati: « Ntimugasuzugure Imana, Imana irabahamagara ntimuyumve. Ihora ibashaka namwe mugahora muyihunga - On ne se moque pas de Dieu. Il vous apelle et vous ne l’écoutez pas. Il ne cesse de vous chercher et vous ne cessez de fuir. » Sezari yasohotse ubwo, mu nzira agenda aza guta ubwenge, nuko mu gisa n’inzozi yagize yiyemeza kuberaho Nyagasani Imana, abifashwamo by’umwihariko na Louis Guyot, wakoraga mu isakaristiya kuri Katederali. Yatangiye amashuri amwerekeza ku busaseridoti mu 1578, abuhabwa mu 1582, yitangira kwigisha gatigisimu abakene kandi agakunda gusoma no gukurikiza imibereho ya mutagatifu Karoli borome (Charles Borromée). Sezari Yabaye umwogezabutumwa mu bice bitari byakagezemo Ivanjili, yabaye mu buzima bwitaruye asenga Imana yibera mu kazu kadafashije (érémitisme1587-1590).

Kuwa 29 Nzeri 1592, Sezari yashinze umuryango w’abasaseridoti b’amahame ya gikristu ‘Société des Prêtres de la doctrine chrétienne’, wemerwa na papa Kelementi wa VIII mu 1597. Yifashishije inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Trente, Sezari yagize uruhare mu kuvugurura ubukristu mu majyepfo y’ubufransa. Yanditse gatigisimu nto kugira ngo byorohere abantu gusoma gatigisimu. Yashinze kandi umuryango w’Ababikira b’amahame ya gikristu ‘Société des Filles de la doctrine chrétienne’kugira ngo witangire inyigisho za gikristu ku bana b’abakobwa

Mu 1594, Sezari yafashwe n’indwara y’ubuhumyi, nuko yegura ku nshingano z’ubuyobozi bw’umuryango ariko akomeza kwigisha Ivanjili. Yitabye Imana kuwa 15 Mata 1607 i Avignon. Urugendo ruganisha ku kwandikwa mu gitabo y’Abatagatifu rwa Sezari rwatangiye kuwa 18 Mutarama 1686 ku rwego rwa Diyosezi. Kuwa 8 Ukuboza 1821, Papa Piyo wa VII atangazako ari umwubahwa (vénérable). Kuwa 4 Ukwakira 1974, papa Pawulo wa VI yemeje igitangaza gitewe no kwiyambaza, yemeza ko akwiye kwandikwa mu Bahire. Uwo muhango wo gushyirwa mu Bahire wanbaye kuwa 27 Mata 1975, ukorwa na papa Pawulo wa VI muri Basilika ya Mutagatifu Petero. Kuwa 26 Gicuransi 2020, papa Fransisko yanditse urwandiko rwemera ikindi gitangaza gitewe no kwiyambaza umuhire Sezari, anemeza ko akwiye kwandikwa mu gitabo y’Abatagatifu. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na papa Fransisko, kuwa 15 Gicuransi 2022 i Roma. Kiliziya imuhimbaza kuwa 15 Mata.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...