Bikira Mariya, irebero mu kumvira Ijwi ry’Imana.
Ivanjili itubwira Bikira Mariya utumwaho Malayika Gaburiyeli ngo amumenyeshe ko azabyara Yezu, Mwne Nyir’ijuru. Uyu wari umukobwa w’isugi yakiriye intumwa y’Imana, ayitega amatwi, arayisobanuza nuko yemera ibyo atumweho kuko nta kinanira Imana. Nuko arasubiza, ati “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’ukoubivuze.” (Lk.1, 26-38). Iyi myitwarire itwigisha gutega amatwi no gusobanuza. Abemera ntibakwiye kwemera ibivuzwe byose, ngo babyemere buhumyi bwitwaje rya jambo ngo “Hahirwa abemera batabanje kwirebera (Yh.20,29)”. Ni irebero mu kugira amakenga y’ibivuzwe no gushishoza bigamije kwemera ukuri kuzima. Mujye mushishoza mutazagwa mu mitego y’abigishabinyonama bitwaza ngo Imana yababwiye kandi bayibeshyera.
Bikira Mariya, irebero mu kwicisha bugufi
Iyo Mariya ataza kugira uyu mugenzo, kuba yari ategujwe
kuzabyara Yezu, yari kubigendera, akabyiratana imihana yose mbese akaratira
abandi bakobwa iryo kuzo ry’akataroboneka. Siko byagenze. Nta na hmwe mu
buzimwe yigeze arangwa no kwikuza ngo aharanire icyubahiro cyo kubyava no kurera
Yezu, umwana wakangaranije benshi kuva akivuka. Hari abemera bamwe bahabwa
inshingano cyangwa bahivwa n’imibereho, aho gukoresha ubwo buryo basingiriza
Imana mu banyantege nke bayo ugasanga ibyabo ni ‘uzi uwo ndi we?’ ikuzo no guhirwa
by’iyi si ntibikatwibagize Imana yiogaragariza muri barya bashaririwe n’imibereho
n’abandi tudahuje uburyo bwo kubaho. Imana ni yo igenga byose, ikwiye gusingirizwa
muri byose na bose. Ibikurenze ubonye, uhuye na byo ntibikakubere isoko yo
kwitotomba no gutonganya Imana. Nka Bikira Mariya, shyingura ku mutima, utuze,
wegukire isengesho rishimira Imana muri byose, rikanayisaba igikwiriye.
Bikira Mariya, irebero mu gukunda umusaraba
Imibereho ya Bikira Mariya ntiyaranzwe n’ibyiza, cyangwa
ibigezweho gusa. Tubona Mariya anyuza muri byinshi bishavuza: Mariya wabyariye
ahadakwiye umubyeyi, Mariya wakira ubuhanuzi bw’uko inkota izamwahuranya,
Mariya waburanye n’umwana we Yezu, Mariya uhungishiriza Yezu mu Misiri, Mariya
iruhande rw’umusaraba ubambweho umwana we. Ibi byose ntibyatumye Mariya acumura
cyangwa ngo yihakane Imana ahubwo yakomeje gushyingura byose ku mutima kandi
akabizirikana. Abemera tumwigireho kuba inshuti z’umusaraba nka we,
kudatererana abacu bugarijwe, kwemera icyo Imana idutegeste ngo kutinubira
ibyago. Mariya kandi ni urugero rwiza mu gukora igikwiye no kugitoza abandi
nk’uko yagiye abigaragaza mu mabonekerwa anyuranye asaba gusenga, kwihana no
guhinduka nta buryarya. Ijambo ry’Imana na ryo ritubwira Mariya wishimira
gukora ibikwiye no kubitoza abandi.
Nyuma yo kwakirana ubwiyoroshye ubutumwa azaniwe na Malayika,
Mariya yagiye gusura Elizabeti ngo amufashe imirimo, twumva na none Mariya
atura Yezu mu Ngoro, kandi yajyanaga na Yozefu, uko umwaka utashye, guhimbaza
Pasika i Yeruzalemu, … ubuzima bwa Mariya bwaraznwe no gukora igikwiye kandi
akabitoza abandi, cyane cyane kumvira Yezu. Nimwibuke aho yabwiye ab’i Kana
ati: “icyo ababwira cyose mugikore” (Yh. 2,5). Ni umujyanama mwiza uhamagarira
ebemera bose gukora igwikwiye. Igikwiye nta kindi ni ukumvira amategeko
n’amabwiriza bigamije kudusabanya n’Imana ndetse n’abavandimwe bacu. Igikwiye
ni ukumvira Umwana we mu mibereho ya buri munsi.
Bikira
Mariya, irebero ry’umukristu tmwigireho iyi
migenzo myiza:
- Ubusugi bwe butigeze buseseka (Mt 1, 18-25; Lk 1, 26-38).
- Umubyeyi Bikira Mariya atwigisha kubaho turangamiye Imana, twigana kandi dukurikiye Yezu, dusabanye n’Imana n’abavandimwe bacu.
- Kwemera, kwakira n’ubuhanga bwo kuzirikana Ijambo ry’Imana (Lk 1, 26-28; 1, 45; 2,19; 11, 27-28).
- Gusabana icyizere Umwana we. (Yn 2, 1-11).
- Ukumvira nk’abiyeguriye Imana ku bwa Batisimu twahawe no kwicisha bugufi no koroshya ubuzima (Lk 1, 38. 48).
- Urukundo rwemera kwitangira abandi (Lk 1, 39-56) no kwikomezamo imbaraga mu gihe cy’amage, no mu bubabare. (Lk 2, 34-35. 48-49).
- Gukurikirana ubuzima bwa Yezu kuva avuka kugeza igihe apfiriye akanazuka (Lk 2, 1-7; Yh 19, 25-27)’…
No comments:
Post a Comment