Saturday, April 30, 2022

Umuvugo: INDATWA IBAHIGA IBYUZO

 


INDATWA IBAHIGA IBYUZO

Mumpe akanya mparirwe inganzo

Mureke mbanze mbahe umurongo

Tugane iyo nganzo duhuje intero

Tuvuge indatwa ibahiga ibyuzo


 Bitabacika mutege yombi

Cyo nimutuze abo ku ruhimbi

Abo mu gasiza no mu mirambi

Nimuhuguke we ni isimbi

 

Dore aratuye ntasembera

No mu isambu ntasambura

Asumba bose abo babuyera

Azi aho agenda we ntazerera

 

Azira gutaha ijoro riguye

Ni mutarara iyo bidakwiye

Kuko iwabo hahora intaho

Hogoza wanjye ntagaya ihaho

 

Si uwo ushimwa n’abadashinga

Utanga ikaze ku bamusenya

N’abisonga bamwisunze

Bamubwira ko bamukunze

 

Si nyir’ubuntu butagerura

We ni umwari uzi kugenura

Erega aratanga ntiyitanga

Haba umuranga ntiyiranga

 

Umwari wanjye we ntasamara

Ibyo adashinzwe abinyura hirya

Asamura ibyeze ntiyangiza

Azira umurimo atarashingwa

 

Si umwe kandi ubarusha ubwiza

Ushimwa cyane aho anyuze hose

Ubwo akabigendera ntatahe

Ubimubwiye ubwo akamutaha

 

Si na wa wundi w’inseko nziza

Isega isanga aseka adatuza

Ikamushingamo uwo mukaka

Akagumya kwasama ashwanyuka

 

Si umwe kandi utereka amaso

Aremba arembuza abihamba

Ngo bahwane bari gusamba

Amasoni yabo abuze mu maso

 

We ntasambira mu bisenzi

Ni impano izira kujorwa

Agira uburanga buzira icyashya

We ntahinduka buri munsi

 

Ntiyahanga ngo areme muntu

Anyurwa rwose na kurya ateye

Agaya abahinyura Irema muntu

Bakabya ibirungo ngo baribore

 

Si Nyampinga uyu baririmba

We birakwiye kuko abigomba

Ni umwari unyuze umukwiye

Ingenzi asingizwe we ararenze

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...