Muri uibwo bukene, Rikardo
yabaye inshuti z’abandi basore babiri bakennye nka we. Bari bafite umwambaro
umwe gusa basimburanwagaho mu kwambara, ku buryo byabasabaga ko basimburanwa
kujya mu ishuri, kuko uwo mwambaro wambarwaga n’ugezweho kujya mu ishuri abandi
bagasigara mu icumbi. Batungwaga n’umugati na divayi, bakarya akanyama cyangwa
agafi ku cyumweru gusa. Nubwo bari babayeho batyo, Rikardo yavuze ko ubwo
buzima bwamubereye bwiza kubera ko yari yari atwawe n’amasomo yigaga. Nyuma
yaho, Rikardo yagiye kuminuriza amasomo ye i Bolonye mu Butaliyani kugira ngo
abone impamyabumenyi z’ikirenga. Yize iby’amategeko, yibanda cyane mu kwiga iby’amategeko
agenga Kiliziya. Igihe asubiye mu Bwongereza, yahawe kwigisha muri kaminuza ya
Ogusifodi kandi abanyeshuri be bakamukundira ubuhanga bwe. Hashize imyaka mike,
abantu benshi batangiye kumukundira ubwiyoroshye, ubumanzi, ugucisha make bye n’ukuntu
yakundaga gusenga. Kubera iyo mpamvu yatorewe kuyobora iyo kaminuza.
Nyuma yaho mutagatifu Edimundi wari umwepiskopi wa Kantoruburi amugira umunyamabanga w’iyo Arikidiyosezi mu w’1234. N’igihe uwo mwepiskopi ahunze mu w’1240, Rikarido yamuherekeje muri ubwo buhungiro. Yaherewe ubupadiri ahitwa Oruleya (OrlĂ©ans) mu Bufaransa. Yaje gutorerwa kuba umwepiskopi wa Cicesteri (Chichester) mu Bwongereza, ariko umwami Heneriko wa III yanga ko bamuhera ubwepiskopi mu Bwongereza, nuko ajya i Roma, Papa Inosenti wa IV aba ari we umuha ubwepiskopi. Amaze kuba umwepiskopi, yaje kutumvikana n’umwami Heneriko wa III utarumvikanaga na Papa. Ariko Rikardo yaje kumvikana n’umwami abifashijwemo n’isengesho n’ibiganiro by’ubwiyunge. Amaze kubohoka ibyo byamubuzaga gukora neza umurimo wa gishumba, yaje kurangwa ahanini no kwita ku baciye bugufi no kugirira impuhwe abakene. Kubera ko bamubwiraga ko ibyo atanga biruta ibyinjiye yarabasubije ati: « biraruta umuntu agurishije ifarasi ye n’amasahani ariraho aho kugira ngo areke abakene bababare kandi ari ingingo za Kristu. » Umunsi umwe yigeze guha abakene umugati, imigati iratubuka kugeza ubwo ihagije abakene ibihumbi bitatu, ndetse irasaguka ku buryo n’abandi ijana baje kuza nyuma yaho yabonye imigati ibahagije.
Yihatiye gufasha abasaseridoti be kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza n’imyifatire iboneye. Kandi icyo gitangaza cyo gutubura imigati yajyaga agikora kenshi. Yapfiriye i Duvre (Douvre) aho yari yagiye guha umugisha ibitaro. Amaze guha umugisha ibitaro, apfa mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho, ku itariki 3 Mata 1253. Yapfuye asoma umusaraba kandi yiyambaza Bikira Mariya we utsinda abanzi b’umukiro wa muntu. Kiliziya ihimbaza mutagatifu Rikardo kuwa 3 Mata buri mwaka.
No comments:
Post a Comment