 |
Ifoto ya interineti |
Urukundo rwigaragaza ku buryo
bunyuranye. Mu muhamagaro wo gushinga urugo, twibanda ku rukundo ruhuza
umuhungu n’umukobwa. Urukundo ruduhuza n’abandi ni narwo rudukururira kuri umwe
kugira ngo tugirane umubano wihariye, utambutse kure uwo tugirana n’abandi
benshi. Ni byo koko, umuhungu ahitamo umukobwa mu bandi benshi n’umukobwa
agahitamo umusore umunyuze mu mbaga y’abamunyura imbere bose, nuko bombi
bakamenyana byimbitse kugeza ubwo beguriranye amabanga yabo mu ntumbero yo
kwizerana no gusangira umunezero. Urukundo ni ijambo rivugwa kenshi kandi na
benshi; ibyo bitgaturuka ku kamaro karyo mu mibereho ya muntu kuko iyo rubuze
mu buzima usanga nyakurubura yihebye, yigunze, ameze nk’uwamugaye mu mutwe.
Akumva kubaho ntacyo bikimumariye maze ubwo agatangira kuvuma umunsi yavutseho
no gutonganya Imana ayibaza impamvu yemera ko agerwaho n’iyo mimerere yo kubura
urukundo. Hari abarubuze barangwa no guhorana amaganya ndetse no kwanga ubuzima
kubera kubona abandi nk’ababateye ikibazo aho kubabona nk’abakenerana. Mu
buzima, abantu ni magirirane!
N’ubwo hari abazi ko barubuze, hari
n’abarubuze, batazi iryo shyano bagushize ahubwo bahorana ituze ku mutima
ridafite aho rishingiye. Biroha mu cyaha kibazanira ingorane nyinshi zirimo
n’urupfu ngo bararyoherwa n’urukundo. Urukundo rutanga ubuzima bwimura urupfu.
Hari n’abarufite rwose, bagashimishwa no kurubungabunga no kurukwirakwiza mu
batarugira n’abibeshya ko baruronseho ubutoni bityo umuntu akagenda arushaho
kuba mwiza ari byo kunogera Imana n’abantu. Kubungabunga urukundo no
kurukwirakwiza ni ugukiza isi. Urukundo twarwita ibyiyumvo biza mu muntu iyo
atekereje, abonye ikintu, umuntu cyangwa inyamaswa bikamutera kwishima no
kwifuza guhorana n’ibyo ahisemo. Ibyo byiyumvo ni byo bihuza umuhungu
n’umukobwa, bikabakururira mu kumenyana byimbitse, batakwitonda bikaba
byabaviramo kurengera, bakambarirana ubusa kuko icyari urukundo gishobora
kurangira cyiswe irari rishingiye ku guhaza ibyifuzo by’umubiri. Iyo bitonze
kandi bagashimana koko ibyo byiyumvo bibinjiza neza kandi bakagumana na byo mu
muhamagaro wo gushinga urugo.
Mu mibereho, abahungu n’abakobwa bahura
n’icyifuzo, bumwe gishingiye ku matsiko, cyo kwifuza kuryamana. Muri iki gihe
amahano yagwiriye, hari abo icyo cyifuzo cyerekeza ku bo bahuje imiterere
y’umubiri; umusore ku wundi n’umukobwa kuri mugenzi we bityo bakarwanya
ugushyingirwa gutagatifu kwaremwe n’Imana, bimika amabi nk’ay i Sodoma n’i
Gomora. Nta muntu wari ukwiye kugengwa n’icyo cyifuzo ahubwo ni ngombwa kukiyobora
mu nzira itunganye (la sublimation), kumenya kwigenga (la maitrise de soi)
wubahisha umubiri umugenzo mwiza wo kwifata n’ubudahemuka. Mu gucubya icyifuzo
cy’irari, umuntu yakagombye guhindura ibyo yatekerezaga, kureka kureba, gusoma,
kumva cyangwa gukora ibyo birimuzamuramo, agashaka ibimuhuza bituma yibagirwa
ibyo bintu. Kwimara irari by’umukristu ntibikarangwemo kwagazanya (caresses),
kwikinisha (mastrubation) no kwambarirana ubusa; ibi byose n’ibindi namwe muzi
ni byo byica ubushobozi bwo kwigenzura bw’ubwonko, bigatera umuntu kuba
inganzwa imbere y’irari nuko bigatiza umurindi amibi menshi y’amoko anyuranye.
Ntibikabe!
No comments:
Post a Comment