Saturday, April 30, 2022

Mutagatifu Visenti Feriye, umudominikani w’ibitangaza

 « Mu bitangaza byinshi cyane bivugwa ko byakozwe na Visenti Feriye, Kiliziya yemeje ibitangaza 892, mu rugendo ruganisha ku kwandikwa kwe mu gitabo cy’abatagatifu. » 

Hafi y’umujyi wa Valanse muri Hispaniya, niho Visenti Feriye yavukiye kuwa 23 Mutarama mu 1357. Mu 1374, Visenti Feriye yinjiye mu muryango w’abihayimana ba Mutagatifu Dominiko, babaga muri monasiteri yo hafi y’umujyi yavukiyemo. Akimara gusesezerana mu badominikani, Visenti Feriye yatumwe kwigisha inyigisho z’ubuhanga za filozofiya (philosophie). Nyuma yaje koherezwa muri Balcelona, maze na ho akomeza uwo murimo wo kwigisha iby’ubuhanga ndetse n’Ijambo ry’Imana. 

Visenti Feriye yaminurije i Lerida, muri kaminuzi izwi cyane y’umujyi wa Catalonia ; ahabona impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat). Nyuma y’uko kuminuza, yakoze muri Valencia imyaka itandatu ari nako arushaho kwitagatifuza. Mu 1390, Visenti Feriye yari yasabwe guherekeza Karidinali Pedro de Luna mu Bufaransa, ariko ntibyamukundira, byahise biba ngombwa ko asubira aho yavukiye. Mu 1394, ubwo uwo Karidinali de Luna yari agizwe Papa i Avignon mu Bufaransa, yahamagaje Visenti Feriye ngo amushinge kuba umuyobozi w’aho Papa akorera. Muri icyo gihe, Visenti Feriye yagerageje kunga ubuyobozi bwa Papa bwari bwacitsemo kabiri, umwe ari i Avignon undi ari i Roma ; gusa ntibyamukundiye. 

Visenti Feriye yanze guhabwa icyubahiro cya Karidinali nk’uko bari babimusabye, ahubwo akomeza kwiyegurira umurimo wo kogeza Ingoma ya Kristu, nk’umumisiyoneri. Yigishije Ivanjili ya Yezu Kristu muri buri ntara ya Hispaniya, mu Bufaransa, mu Butaliyani no mu Budage, muri Flandre no mu Bwongereza, muri Ekose no muri Irilandi. Aho hose Visenti yagiye yigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Inyigisho ze zahinduye benshi baba abakristu beza; maze Uhoraho na we amuhunda ingabire nyinshi zirimo no gukora ibitangaza byinshi. 

Visenti Feriye yanatumiwe kwigisha Ivanjili mu ntara ya Grenade yo muri Hispaniya yari yarigaruriwe n’abayisilamu, maze ayigisha neza kandi bitanga umusaruro mwiza. Visenti Feriye yabayeho kugera ku iherezo rya ya macakubiri y’ubuyobozi bwa Papa ; ubwo hatorwaga Papa Maritini wa gatanu m’Ugushyingo 1417. Igihe kimwe mu ntangiriro z’umwaka w’ 1418, ubwo Visenti Feriye yinjiraga mu mujyi wa Vannes mu Bufaransa, yasanze ku marembo yawo hateranirijwe abarwayi benshi, impumyi, ibifamatwi n’ibimuga. Visenti yabahaye umugisha, bahita bakira ako kanya. 

Mutagatifu Visenti Feriye yakoze ibitangaza byinshi, ataravuka, mu mibereho ye kuva akivuka ndetse na nyuma yo kuva ku isi asanze Uwo yiyeguriye. Imana ntiyahwemye kumugira igikoresho cyayo mu gukiza abana bayo no kubagaragariza urukundo ruhebuje, mu bitangaza byinshi. Mutagatifu Luwi Beritara (Louis Bertrand) yarabihamije. Ati : “Imana yaherekesheje inyigisho za Visenti Feriye ibitangaza byinshi cyane, kuburyo nta mutagatifu wundi kuva mu bihe by’Intumwa kugeza mu bihe byacu, wakoze byinshi nka we.” Mu rugendo ruganisha ku kwandikwa mu gitabo cy’abatagatifu, Kiliziya yemeje ibitangaza 892 byakozwe na Visenti Feriye mu bitangaza amagana bivugwa ko yakoze.

Mu bitangaza yakoze harimo gukiza abarembye byo gupfa, gukiza abamugaye bagashobora kugenda, guhumura impumyi no kuzura abapfuye. Mutagatifu Antoni yemeje ko Visenti yazuye abantu bagera kuri 28, gusa uyu mubare ntuhwanye n’abo yazuye bose. Hafi y’umujyi wa Conflans mu Bufaransa, Visenti yagaburiye abantu ibihumbi 4,000 utabariyemo abagore n’abana, akoresheje imigati irindwi n’amafi make. Icyo gihe hari muri Kanama mu 1415. Hafi y’umujiwi wa Palma, mu kirwa cya Majorca muri Espagne, Visenti Feriye yacubije inkubi y’umuyaga kugira ngo abone uko yigishiriza ku nkombe y’inyanja.

Mu bitangaza yakoze harimo kandi kwirukana amashitani akoze kuwo yahanzeho cyangwa kubw’ijambo. Visenti Feriye, yivugiraga ururimi rwe kavukire, gusa buri muntu akamwumva avuga mu rurimi rw’iwabo kavukire. Imana yari yaramushoboze guha ububasha bwe bwo gukora ibitangaza undi muntu yishakiye kandi bikaba. Iyo yabaga agiye guha abapadiri babanaga ubwo bubasha yarababwiraga, ati: “nakoze ibitangaza bihagije uyu munsi kandi ndananiwe. Namwe nimukore ibyo bari kunsaba. Nyagasani unkoreramo namwe arabakoreramo.” Icyo gihe abo bapadiri bahitaga bakora ibitangaza nka we. Abantu benshi bakize kubera gukora ku biganza bye ndeste no gukora ku mwambaro we w’abihayimana.

Ku myaka mirongo itandatu n’icyenda, Visenti Feriye yitabye Imana kuwa 5 Mata mu1419, apfira i Vannes mu ntara ya Bretanye mu gihugu cy’Ubufaransa, ashyingurwa muri Katedrali ya Vannes. Yashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu na Papa Kalisiti wa Gatatu kuwa 3 Kamena mu 1455. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Visenti Feriye kuwa 5 Mata, akaba ari umuvugizi w’abubatsi, kubera ko yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu kubaka no gukomeza Kiliziya, mu nyigisho yatangaga no mu mirimo y’iyogezabutumwa yakoze nk’umumisiyoneri.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...