Wednesday, April 20, 2022

Mutagatifu Tewotimi, Umwepiskopi (+407)

Tewotimi yavukiye mu karere k’abapagani, muri Aziya ntoya (Turukiya) mu muryango w’abapagani. Yarezwe n’abagereki, yigishwa na bo; aba umunyabuhanga w’ikirangirire cyane mu bijyanye n’imitekerereze-nyurabwenge y’abagereki. Ni na cyo bakurijeho bamwita ‘Tewotime’.  Yaje kuvumbura ukuri mu Ivanjili, Ubwo buhanga bwe ariko abujijuza cyane inyigisho ntagatifu z’Ivanjili ya Yezu Krisitu. Yemeye ubukirisitu ari umugabo ukuze, yihata imico n’imigenzo yabwo mitagatifu, aribabaza cyane, umubiri we awufata rwose uko umwanzi agenzwa. Nyuma bamugira umwepiskopi wa Tomi (Thomes) muri Sitiya (Scythie) muri Aziya ntoya. Ategeka iyo kiliziya ku ngoma y’abami Tewodozi na Arikadi.

Urukundo rwe rw’Imana rutuma yambuka uruzi rwa Danibe (Danube) ruri mu Burayi bwo hagati ajya kwigisha abantu bo mu bwoko bw’abahuni (Huns) bahoraga bashaka kudurumbanya ubwami bwa Roma. Abo banyamahanga babonye ibitangaza akora bamwita imana y’abamoni. Icyakora baramwumvira cyane; buhoro buhoro abaha imico y’abantu, abaca ku bugome n’ubushimusi bwabo, bacika ndetse ku kujya bagira igihugu bahagurukira kuyogoza. Rimwe umupagani umwe muri bo byari byarakaje, yenda umuheto we ashaka kumurasa ngo amwice. Agize ngo arambure ukuboko, kumiranira mu kirere ntiyaba agishoboye gutamika; ibyo kumurasa na byo biburiramo bityo. Nyuma ariko aho yicurije icyaha cye, Tewotimi aramusabira, ukuboko kwe kurakira.

Mutagatifu Tewotimi yari incuti cyane ya mutagatifu Yohani Kirizositomi, amufasha rwose kurwanya abanzi ba Kiliziya Kirizositomi yarwanyaga akomeje. Bimuzana ndetse mu Nama nkuru ya Kiliziya yabereye i Konsitantinopoli. Arengera cyane inyigisho za mutagatifu Kirizositomi bari baciye muri iyo nama, araziburanira aratsinda. Yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 407. Tumwizihiza ku itariki 20 Mata. (Aya mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umupadiri wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko zawakusann na we ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494, 0782889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Aho byavuye:

  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/2165/Saint-Theotime.html
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.481. 
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri,.Nzeri 2015.p.124.


No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...