Wednesday, April 20, 2022

Ibyishimo by’ukuri, ubuzima bw’uwiyunze n’Imana

Hari abibwira ko kunywa inzoga bitanga
ibyishimo
Mu buzima bwa muntu, kimwe mu biranga kubaho neza ni ibyishimo. Umuntu agomba kubaho anezerewe ndetse abantu bamwe banahamya ko umunezero utera kuramba, bityo ibyishimo bikaba ibyangombwa mu mibereho yose ya muntu. Nicyo gituma dukora tutikoresheje kugira ngo tubigereho kuko kubura ibyishimo mu buzima ari ugupfa uhagaze. Muntu ahamagariwe kubaho ubuzima bwe bwose arangwa n’ibyishimo, kabone n’iyo ibihe bitagenda neza nk’uko yabyifuzaga. Kurangwa n’ibyishimo ni ikimenyetso cy’uwashikamye, amurikiwe na Roho Mutagatifu, mu kwizera Imana n’Umwana wayo, Yezu Kristu. Bene uwo, n’aho ab’isi babona ko ashengurwa n’agahinda, ishavu ryimukira kwiyumanganya maze ibyishimo bikaboneka ahari umwuka w’ibyago. 

Isoko nyakuri y’ibyishimo

Ese ibyo byishimo tubigezwaho n’iki? Mu zihe nzira? Birakwiye se? Nubwo gushaka umunezero ari ngombwa, bitera ibibazo byinshi kuko hari abatazi ibyishimo bakeneye n’aho bagomba kubishakira. Byaba ibya roho ndetse n’iby’umubiri. Hari abasigaye barazwa inkera no kubona ikibi bikundira kuko icyiza kitakibatuyemo; babayeho nk’abo icyiza cyahunze, nk’abahindutse icumbi ry’umwijima w’icuraburindi kuko bihunza Urumuri rubarasiraho. Bahitamo ku bwende bwabo cyangwa bashutswe ikibi batitaye ku ngaruka cyabazanira bo ubwabo ndetse na bagenzi babo. Hari abantu bashimishwa no kwiyegereza ikibi kandi bakagombye kugihunga! 

Bavandimwe, ni he ibyishimo byacu biganje? Ibyishimo ni ijambo ryagira ubusobanuro bwinshi bitewe n’urisobanura kuko abantu badahuza ibibatera umunezero. Ibyishimo ni ijambo rikoreshwa na bose: abagome n’abagiraneza, abakristu n’abapagani, abahakanyi n’abayobe, imfura n’ibigwari, ibirara n’abanyamutima. Rifite ibisobanuro binyuranye nyamara bihamagarirwa kuba bimwe n’ikibitera kikaba kimwe kuko bigomba guturuka ku Mana, bigasanga muntu kandi bikamugeza ku Mana yo ibitanga. 

Dore hamwe muho ibyishimo byakagombye guturuka: Gusenga uzirikana bose (harimo n’abakwanga). Gufasha no kwitangira abandi ubikoreye ko na bo ari abana b’Imana kandi ukabikorana umutima uzira uburyarya. Gutungwa n’ibyo wakoreye mu nzira zitunganye no gutoza abandi gukora hagamijwe kwitunga no kwigira. Kugira urugo rwiza; ni ukuvuga kugira umugabo, umugore, abana n’abakozi batinya Imana. Hari ugukiza umuntu umurinda akarengane no kumufasha gukiza ubugingo bwe inyenga y’umuriro itegereje gucumbikira abagomeramana ubuziraherezo... Umuntu nashimishwe no kutizirika ku by’isi ngo byiharire umwanya ukwiriye Imana na muntu mu mutima we. Nibwo azegukira Imana. 

Niba ushaka kwegukira Yezu iziture ku by’isi(1Kor.7,35), umenye kubiha umwanya ubikwiriye. Nta muntu ukwiriye kugengwa n’isi, ngaho ngo akurikiye ibyishimo. Ntibikabe, kuko muntu yahawe kugenga isi n’ibiyituye byose (Intg.1,28). Ibyo Imana yaremye byose ni byiza, ni ingirakamaro mu buzima bwacu kandi bigomba kuduhuza na Yo, bigatuma turushaho kuyikunda no kuyibisingirizamo, aho gutuma tuyitera umugongo. Nuko rero ibyishimo uterwa n’ibiremwa by’Imana byakagombye kuba ibyishimo bitagutandukanya n’Umuremyi wawe. Bavandimwe, ibintu ntacyo bitwaye; biba bibi igihe tubyivurugutamo, bikatwibagiza Imana bityo tukegukira ubuzima buhigika Imana aho kuyisingiza. Ibi ni byo bituma muntu yiberaho uko ashaka aho kubaho nk’uko Imana ishaka, ari na yo mpamvu usanga ikibi hari abakita icyiza, akababaro kakitwa ibyishimo, hanyuma umuruho n’amaganya bya bamwe bigahabwa umwanya w’umunezero ku bandi. 

Ingero ni nyinshi hirya no hino ku isi ndetse n’aho iwanyu mwahabona ubuhamya. Hari aho umuntu yemererwa n’undi kwica umwana kuko atamushaka, akemererwa gutingana (kubusanya na gahunda yagenwe n’Imana yo gushyingirwa). Hari abashimishwa no kuba indyarya, kubatwa n’ibiyobyabwenge, gukuramo inda no kujugunya abo babyaye… Ibi byose biterwa no kumvira sekibi aho kumvira Roho Mutagatifu utanga ubuzima ni byo bituma abantu badashimishwa n’ibintu bimwe bikwiriye koko kuba isoko y’ibyishimo kugira ngo babeho mu buzima bw’ineza iganza inabi nk’uko Mutagatifu Pwaulo abidukangurira (soma Rom.12,21). 

Ibyishimo se twabivuga dute? 

Ibyishimo by’ukuri ni ibitabangamira abandi mu nzira itunganye barimo bagana Iyabahanze. Ni ibtangize umubiri wa muntu, ingoro ya Roho w’Imana. Ni intangiriro y’ibyishimo bihoraho uzasenderezwa nugera muri kiliziya yo mu ijuru kuko bitaheje abakwanga n’abatakwitaho kandi bikaba byararanzwe no kwakira muntu uko ameze kose. Ibyishimo by’ukuri ni ubuzima, bibonekera mu kwiyunga n’Imana binyuze mu bavandimwe wahemukiye, kuyikorera mu biremwa byayo, gusoma no kubahiriza ibyanditswe bitagatifu no kwibanira n’Ubutatu butagatifu ubuziraherezo. Nuko rero bavandimwe nkunda, “Nimuhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime (Fil.4,4).”

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...