Habayeho umugabo wabanaga n’umugore we ndetse n’abana babyaranye. Bari bababye neza, bombi bafite akazi, amahoro ari yose. Umunsi umwe uyu mugabo yaje kwitaba Imana, maze kumushyingura bihuza n’uko hari undi mugabo wari wakoze urugendo rwo mu mahanga mu butumwa bw’akazi. Uwo mugabo ageze muri hoteli yagombaga kuruhukiramo, asangamo mudasobwa. Niko guhita yandikira umugore we yari asize mu rugo, agiye kohereza ubutumwa, yibeshya aderese, ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.
Uwo mugore akiva gushyingura, yihutiye gufungura mudasobwa ye
kuko yibwira ko hari abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe, bamwandikiye
bamwihanganisha ku bw’ibyago yagize. Uwo mugore ntiyitaye kureba uwohereje
ubutumwa. Yahise asoma nuko mukanya gato yitura hasi, asa n’utaye ubwenge. Umuhungu
we amaze kumuryamisha aheza, na we ajya gusoma ngo amenye igitumye mama we amera
atyo. Yasanze handitsemo ngo: “Ku mugore wanjye nkunda, nagezeyo amahoro.
Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi mesaje kuko utatekereza ko nabona uko
nkwandikira. Nasanze ino na ho basigaye bafite mudasobwa kandi bemerera abantu
kwandikira abakunzi babo. Ubu tuvugana maze akanya gato mpageze, banyeretse
icyumba nzabamo gusa irungu riranyishe. Ngiye kukwitegura nawe ejo uzaze kandi
ndizera ko uzabona abaguherekeza nk'uko nanjye mwamperekeje. Bizu! Ni ahejo,
uzagire urugendo rwiza!”
Iyi nkuru itwigisha iki?
Ibyabaye kuri uyu mugore byose byatewe no kudashishoza. Igihe cyose
uhubutse mu byo ukora ntubura gutungurwa n’ibyo utari witeze, kandi akenshi aba
ari bibi. Bakobwa, muri byose harimo n’urukundo, ntimugahubuke. Uko uhubutse
wishyingira niko uhubuka ugaruka iwanyu! Uko uhubutse wubaka ni ko uhubuka
usenya. Namwe basore mugenze mutyo. Uko uhubutse wigarurira umukobwa niko
uhubuka umubuza amahoro nawe utiretse. Ntimugahubuke kuko nta cyiza cyabyo.
No comments:
Post a Comment