Hakurikijwe ubumenyi bwe
mu by’urugamba ndetse n’inkomoko ya nyina, JORIJI yashyizwe mu rwego
rw’abasirikare bakuru cyane bagombaga gushyirwa ahantu hari abaturage bakunze
kwigomeka ku mwami. Ashingwa gukemura amakimbirane yakundaga kuvuka hagati
y’umwami n’uturere dutandukanye two muri ubwo bwami. Muri icyo gihe, umwe mu
batware bakomeye b’umwami, witwaga Magizanse yumvisha umwami Diyoklesiyani ko
agomba gutoteza abakirisitu mu bwami hose, agategeka abayobozi bose gusenga
ikigirwamana cy’izuba.
Ku itariki 24 Gashyantare
muri 303, umwami yaiye iteka ryo gusenya za kiliziya z’abakirisitu, no gutoteza
mbere na mbere abayobozi ba Kiliziya uhereye ku bepiskopi. Kiliziya ya mbere
ikomeye yasenywe ni iy’i Nikomediya. Ibitabo bya misa byaratwitswe, abakirisitu
bamburwa ubwenegihugu, Joriji agerageza kubuza umwami gukora iryo toteza biba
iby’ubusa. Nuko JORIJI asubiza umwami inkota yari afite nk’ikimenyetso cy’uko
yeguye ku mirimo ya gisirikare. Ava i Nikomediya, asubira mu mujyi we kavukire.
Ageze i Mazaka, asanga nyina wari urembye, maze nyina yishimira icyemezo Joriji
yafashe. Nyina amaze gupfa, Joriji afata umutungo we bwite awugabanya abakene,
atangira umugambi wo kujya i Yeruzalemu gusura ahantu Yezu Kristu yanyuze mu
nzira ye y’umusaraba. Ariko kubera itotezwa ryari rikabije, ahagarika uwo
mugambi, asubira i Nikomediya.
Igihe yari muri urwo
rugendo, anyura i Lida, asenya agatsiko k’abajura b’abaperisi kari kayobowe
n’uwiyitaga Nahfr ‘Kiyoka kinini’ (dragon). Uwo kiyoka yihishaga mu gishanga
n’ingabo ze, akica ingabo zose zimugabweho. Birangira ategetse ako karere
kumuha ituro ry’intama ebyiri buri munsi cyangwa kumuha umucakara igihe yabaga
amukeneye. Joriji ahageze, asaba gusa ko abaturage bemera kuba abakirisitu maze
akabakiza uwo kiyoka. Nuko Joriji ajya guhiga uwo mugabo witwaga kiyoka,
amutera icumu arapfa, ingabo ze zifatwa mpiri, nuko ako karere gasubirana
agahenge.
Ageze i Nikomediya, asura
abakirisitu bari bafunzwe. Diyoklesiyani amutumaho ibwami, amubuza gukora
ibikorwa by’ubukirisitu, amutegeka gusubira mu gisirikare. Mu nzira avuye
ibwami, JORIJI asenya icyapa cyategekaga abantu gusenga ikigirwamana kitwaga
Apoloni. Nuko kubera iyo mpamvu, arafatwa, agirirwa nabi cyane, bagerageza
kumwica bamuteye amacumu mu nda ariko, ku bw’igitangaza ntiyapfa. Ahubwo ibyo
bituma ab’ibwami bakomeye bamwe bahinduka abakirisitu barimo Prisca (ahandi
bavuga ko yitwaga Alegisandra), umugore w’umwami, abaguverineri b’Iburasirazuba
barimo uwitwaga Anatole na Protole, hamwe n’umurinzi w’uburoko yari afungiwemo.
Alegizandra we ntibahise bamwica, ahubwo bamusabye kuva ibwami. Naho Anatole na
Protole bacibwa imitwe.
Kugira ngo hatagira uwo Joriji
yongera guhindura umukrisitu, bamuciriye urubanza rwo gupfa. Nuko acibwa
umutwe, ku wa gatanu tariki ya 23 Mata muri 303, afite imyaka 22. Abakirisitu
baza rwihishwa batwara umurambo we, bawushyingura i Lida. Nyuma y’itotezwa,
hubatswe kiliziya yamwitiriwe. Yubakwa aho yiciye wa mugome Nahfr (Kiyoka).
Papa Gelaze wa I yamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu mu mwaka wa 494. Ubutagatifu
bwa JORIJI bwamamaye vuba na vuba mu bihugu by’Uburayi. Mu Bwongereza ho batangiye
kumwambaza mu kinyejana cya munani. Mu gihe cyo hambere Joriji yari umutagatifu
murinzi wa Kiliziya y’Ubwongereza. Akaba n’umurinzi w’abasikuti. Tumwizihiza
kuwa 23 Mata.
Byinshi kuri mutagatifu
Joriji, wasoma ibi:
- IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. p.224.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.219.
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.114
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.126.
No comments:
Post a Comment