Wednesday, April 20, 2022

Mutagatifu Yohani Batisita, umubyeyi w’abafureri b’amashuri gatolika

Uwo uratirwa abahizi, imena mu ba kristu ni Yohani Batisita wa sale. Yavukiye mu Bufaransa mu 1651, yitaba Imana mu 1719. Amaze guhabwa ubusaseridoti, yababajwe cyane n’uko abana b’abakene babura amashuri kandi batabuze ubwenge. Muri icyo gihe ubutegetsi ntacyo bwafashaga abana b’abakene kugira ngo bashobore kwiga nk’abandi. Higaga gusa abana bashoboye kwiyishyurira amafaranga y’ishuri. Nibwo yigiriye inama yo kureba icyo yabamarira, nuko abanza gukoranya abo ashoboye, atangira kubigisha ubwe, nta mafaranga batanze. Kugira ngo uwo murimo ukorwe neza, Yohani yihutiye gushaka abarimu bamufasha, nuko ajya kubana na bo, abashishikariza uwo murimo kandi arabahugura kugira ngo bazawukore uko bikwiye. Nyuma abonye ko abo bana bumva nk’abandi bose, yihatiye gukwiza bene ayo mashuri n’ahandi henshi mu gihugu.

Hari abantu bamwe batashakaga ko abakene na bo biga, bakiga ntacyo bishyuye kandi bazamenya ubwenge nk’ubw’abishyuraga amashuri. Ngibyo ibyatumye Yohani agira abanzi benshi, banagerageza kumwica, ariko biba iby’ubusa, kuko Imana yari ikimufiteho umugambi. Yaramukomeze; ari umuruho, cyangwa andi magorwa, ntibyamuca intege, akomeza kwitangira uwo murimo nk’uko yawutangiye. Imana ndetse ituma benshi bumva ineza Yohani Batisita yashakaga kugirira abakene maze babimufashamo. Bamwe baje kubana na we kugira ngo bakorere cyane cyane Imana batyo.

Mu mwaka w’1684, yashinze umuryango w’abafureri w’amashuri gatolika, witabirwa na benshi bifuzaga gukorera Imana kimwe na we. Hanyuma abaha amategeko y’umuryango; amategeko yibanda ku kwikenesha, kwigomwa, gusenga cyane no kwita ku bakene n’imbabare. Yohani yari umuntu wicisha bugufi udakunda ibyubahiro, igihe bamuhaye icyubahiro bamugize “chanoine” yarabyanze akomeza kwitwa padiri. Yitabye Imana kuwa 7 mata 1719. Yapfuye umuryango w’abafureri b’amashuri gatolika umaze kuba mugari, n’imbuto zawo, abo bigishije, zimaze kuba nyinshi cyane. Yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 24 Gicurasi 1900. Tumwizihiza kuwa 7 Mata. 

Muri ibi bitabo wahasanga amateka ya mutagatifu Yohani Batisita wa sale:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. p.99.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.p.114-115.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...