Martini
yavukiye mu muryango w’imfura (patricienne) z’i Roma, ahitwa Todi, ahagana mu
mwaka wa 600. Papa Martini ni we Papa wa nyuma wishwe ahowe Imana. Yishwe
n’ubuyobozi bwa Leta ku mugaragaro, apfiriye mu buroko, abanje gusuzugurirwa mu
ruhame, yambuwe imyambaro y’Ubupapa, maze atwarwa mu mirimo y’agahato ahitwa
Sebastopoli, maze apfira muri icyo gihirahiro.
Bavugako Maritini yari
umuhanga cyane kandi akaba umuntu w’Imana koko. Igihe ahawe ubusaseridoti abamuzi
bagize bati: “dore rero intangiriro ye y’ikuzo ryinshi azagirira muri
Kiliziya.” Atangira ubwo yamamaza Ivanjili hose, bidatinze kandi agirwa
umwepisikopi. Yatorewe kuba Papa mu
mwaka wa 649. Kuwa 5 Kanama uwo mwaka,
nibwo Yicaye ku ntebe ya Petero nuko yihatira gushyikirana n’abakristu,
arabigisha, agira inama benshi, afasha ku buryo bwose kandi muri byose haba
kuri roho no ku mubiri.
Ubwami bwa Roma
y’Iburasirazuba bwategekeraga i Bizanse ntabwo bwamwemeye, kuko guhera mu mwaka
wa 638, ubwo bwami bwari bwarihitiyemo gukurikira umuyobe Serigiyusi wigishaga
buyobe kuva muri 616. Papa Maritini yarengeye byimazeyo amahame ya Kiliziya
ubwo hari hadutse abigishabinyoma, nka Serigiyusi, bari bashyigikiwe n’umwami
Konstantini wa II. Abo bahamyaga ko Yezu Kristu atagira ugushaka kwa kimuntu
n’ukw’Imana (deux volontés).
Mu mwaka wa 649, Papa
Martini yatangije Inama nkuru ya Kiliziya i Laterano, iyo nama yaciye ubwo
buyobe, ihagarika iryo dini. Icyo gihe umwami w’abami yategetse uwitwa
Olimpiyusi wari umukuru w’ingabo guhamya ubuyobozi bw’umwami, ategeka hose ko
iyobokamana rikurikizwa ari bwa buyobe, byaba ngombwa agakuraho Papa, dore ko
atanemeraga ubutegetsi bwa Papa Maritini. Uwo Olimpiyusi ageze i Roma, abona ko
ari ngombwa ahubwo kujya mu ruhande rwa Papa, ahita atangaza ko ari we ubaye
umwami w’abami wa Roma y’Iburengerazuba, atangira kwirukana abatware
bashyigikiye umwami w’Iburasirazuba. Uwo Olimpiyusi yishwe n’icyorezo cyari
cyateye muri 651.
Papa Maritini yaje
gufatwa n’undi mutware umwami w’Iburasirazuba yohereje, maze asanga Papa muri
kiliziya i Laterano, abo basirikare bamutwara nabi Iburasirazuba. Papa yarezwe
ko yagambaniye umwami. Inteko y’abasenateri imucira urubanza rwo gupfa
aziritswe ku biti bigamije kumuvunagura ingingo, kuko ari cyo cyari igihano
cy’abagambanira umwami.
Bamaze kwambura Papa
imyambaro y’Ubupapa, no kumwambika umunyururu uremereye mu ijosi,
bamuzengurukije mu mujyi wa Konsitantinopule ngo rubanda bamukwene. Nuko
umwepiskopi wa Konstantinopule n’ubwo yari yarayobye kimwe n’umwami, abonye ko biteye
isoni ajya ibwami gusaba ko icyo gihano cyasimbuzwa ikindi. Nuko icyo gihano
bagihinduramo kujyanwa mu mirimo y’agahato, ahitwa Sebastopoli mu ntara ya
Krimeya, ubu ni mu ntara yo muri Ukrene yigaruriwe n’igihugu cy’Uburusiya muri
2014. Nuko afungwa nabi cyane ku buryo yahise apfa ku itariki ya 13 Mata muri
656. Twizihiza mutagatifu Martini wa I, ku itariki ya 13 Mata.
Soma n’ibi bitabo kugira
ngo umenye byinshi ku batagatifu:
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi
Butare, Mata 2013.p.105.
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015, P.119.
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991, P. 346.
No comments:
Post a Comment