Saturday, April 30, 2022

Mutagatifu Gatarina w’i Siyena, umwali w’ibyishimo (1347-1380)

...Umunsi umwe bateraniye ku meza Gatarina abiyereka yambaye ivara kandi yikatishije umusatsi we. Umunsi umwe, se Yakobo amutunguye amusanga mu cyumba yakuburagamo, ahagaze, atanyeganyega yatwawe buroho, inuma y’umweru imuhagaze ku mutwe...

Ni umwana wa 23 wa Yakobo Beninkasa na Lapa. I Siyena ni mu Butaliyani, niho Gatarina yavukiye. Ababyeyi be bamwifurizaga gushyingirwa, ariko we ntiyabishakaga. Ababyeyi bamwohereje kubana na Bonaventura mukuru we wari wubatse kugira ngo amutoze gukunda iyo nzira y’abashakanye. Bonavanture yaje guhitanwaa n’inda, apfa abyara, bibabaza cyane Gatarina, yibwira ko ari igihano cy’Imana kuko Bonaventura yari yaratangiye kwiyitaho no kwirimbisha bikabije. Mukuru we amaze gupfa iwabo wa Gatarina bashaka kwihutisha ibyo kumushyingira nyamara Gatarina we abigiriwemo inama na mubyara we Tomasi wa Akwini wari warinjiye mu badominikani, ahishurira iwabo icyifuzo cye akomeyeho cyo kwiyegurira Imana.

Umunsi umwe bateraniye ku meza Gatarina abiyereka yambaye ivara kandi yikatishije umusatsi we. Nuko Yakobo ashaka kumuvanamo amatwara yo gusenga, maze ategeka ko birukana abakozi n’abaja bose kugira ngo imirimo yose abe ari Gatarina uyikora kuko yibwiraga ko azatwarwa n’akazi kenshi akabura igihe cyo gusenga no gutekereza ibyo kwiha Imana. Bamukuye mu cyumba cya wenyine, aryama mu cya musaza we, nyamara mu gicuku undi amaze gusinzira, Gatarina akabyuka akiganirira na Yezu umukunzi we magara. Umunsi umwe, se Yakobo amutunguye amusanga mu cyumba yakuburagamo, ahagaze, atanyeganyega yatwawe buroho, inuma y’umweru imuhagaze ku mutwe. Kuva ubwo amuha uburenganzira bwose bwo gukurikiza inzira Imana imushakamo.

Gatarina ajya kwiyandikisha mu muryango w’abadominikani, bamwemerera gukurikiza no kubaha amabwiriza y’umuryango yibera iwabo mu rugo kwa se. Yamaze imyaka itanu muri iyo mibereho y’abihayimana, yigana rwose igitekerezo remezo cya Mutagatifu Dominiko wahanze abadominikani, ari cyo: “gukorera byose ikuzo ry’Imana no gukiza roho mu mibereho yarangwaga n’isengesho rihozaho.” Muri iyo myaka yose ni Roho Mutagatifu ubwe wamwiyigishirizaga, amusendereza ingabire ze, amutegurira kuzasohoza ubutumwa Imana yari yaramugeneye. Gatarina yabagaho mu mu bwiyoroshye bukomeye, kandi akagurumana urukundo rwa Kristu wabambwe ku musaraba, rwo rwamuhesheje umwanya w’ibanze mu bacengewe n’amayobera y’ubumenyi bw’Imana.

Mu ngabire nyinshi yahawe, harimo n’iyubushishozi buhanitse. Gatarina yabonaga neza uko roho y’uwo baganira imeze bigatuma amagambo ye agera ku mutima w’uwo bavugana, akamutera guhinduka no kugarukira Imana by’ukuri. Yari yarayobotswe n’abantu benshi bo mu ngeri zose ndetse n’umuyobozi wa roho ye padiri Rayimondi yahindutse umwigishwa w’uwo yayoboraga. Bukeye aba ari na we ushingwa kuba umukuru w’abayoboke bose ba Gatarina. Gatarina yahoranaga ibyishimo bituma mu muryango avukamo bamwita akabyiniriro ka “Euphrasyne” bisobanura “Uwishimye”. Yari yarahawe n’Imana ubutumwa bwo guhuza abatumvikanaga b’ingeri zose; abashakanye, abihayimana, abami ndetse n’abakuru ba Kiliziya. Ni we wagiriye inama papa Gerigori XI ngo ave Avinyo (Avignon) ho mu Bufransa agaruke i Roma mu kicaro cya Petero Intumwa.

Nyuma y’aho papa Gerigori wa XI apfiriye, umusimbura we Urbani wa VI, Papa w’ukuri, yagiranye amakimbirane na papa washizweho mu nzira zitemewe witwaga   Klementi waVII, icyo gihe Kiliziya yari yigabyemo amahari n’amacakubiri. Gatarina biramubabaza cyane yitangira wese ubumwe bwa Kiliziya, ari mu mvugo no mu ngiro, ubuzima bwe yabutuyeho igitambo kugira ngo habeho ubumwe kandi busagambe. Gatarina yanditse inyigisho ze, azikubira mu gitabo yise “Imishyikirano” (dialogue) yitabye Imana ku wa 29 mata 1380 yujuje imyaka 33 y’amavuko. Umubiri we washyinguwe i Roma muri kiliziya yitwa “Santa Maria sopra minerva.” Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu 1414 Na ho mu mwaka w’1970, papa Pawulo wa VI   amushyira mu rwego rw’abarimu ba Kiliziya we na mutagatifu Tereza wa Avila.  Tumwizihiza kuwa 29 Mata.

Ibi bitabo n’izi nyandiko byagufasha kumenya byinshi:

IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.224.

ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.121-123.  

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...