Wednesday, April 20, 2022

Tumenye Mutagatifu Mariselini (Marcellin de Carthage +413)

Igihe abami b’abanyaroma batotezaga abakirisitu, hari abakirisitu benshi bagiraga ubwoba, bagatura ibigirwamana ibitambo, n’ubwigenge bwa roho zabo bakabupfusha ubusa bagapfa kuri roho kubera ubwoba bwo guhamya Krisitu, bakemera kuba ibigwari ku mugaragaro. Kandi muri abo babaga ibigwari harimo n’abapadiri bahakanaga Krisitu. Ubwo rero igihe Kiliziya isubiranye amahoro guhera mu mwaka wa 313, igihe hari itangazo (Edit de Milan) ryabuzaga kongera gutoteza Kiliziya, hibazwaga ikibazo gikurikira : « ese ni ngombwa kongera kwakira muri Kiliziya no mu busaseridoti abari barihakanye ukwemera kwabo kubera gutinya kwicwa ? » abadonatisiti bayobowe n’uwitwaga Donati bo bahitaga basubiza bati « oya ». Mu myaka ya za 400 rero, abigishabinyoma bitwaga abadonatisiti bari bamaze gukwira cyane muri Afurika ya Ruguru.  Mutagatifu Mariselini yabayeho mu gihe cy’abo bigishabinyoma. Yari umukirisitu wubatse. Yari aziranye na mutagatifu Agusitini wa Hipona. Uyu Agusitini ni we wadutekerereje ibye atubwira ko Mariselini yari umukirisitu wiga iby’Imana, witonda cyane, ufite kandi umwete wo kwiga iby’Imana no kubikurikiza akomeje.

Igihe Kiliziya ihisemo kugirira impuhwe abo bagarukiramana, abo badonatisiti bahisemo kwiyomora kuri Kiliziya bagashinga idini ryabo. No mu myaka ijana nyuma y’itangazo ry’amahoro ry’ i Milano, muri Afurika hari hakiri abatsimbaraye ku kutakira abagarukiramana. Icyo gihe umwami w’abami Honoriyusi yategetse Mariselini guhuriza hamwe abagatolika n’abadonatisiti kugira ngo hagaragare ufite imyemerere inyuze mu kuri. Mariselini icyo gihe yari umutware wa Karitaje, ategekera abaromani. Mariselini yari umuntu wari warize amashuri menshi azi ubwenge cyane. Mutagatifu Agusitini yamwandikiye ibitabo byinshi kugira ngo asubize ibibazo Mariselini yibazaga. Kimwe muri ibyo bitabo kivuga ku « Ibabarirwa ry’ibyaha ». Iyo nama Mariselini yayikoresheje muri 410, abagatolika batsinda impaka rwose, batsinda abadonatisiti, berekana neza aho ukuri Yezu Krisitu yabigishije guherereye. Marselini aba ari we uca urwo rubanza. Abadonatisiti baratsindwa. 

Mariselini yaciye iteka y’uko batazongera kwigisha amafuti yabo. Babirengaho ariko bakomeza kwigisha. Mariselini ashatse kubahana, mutagatifu Agusitini amwandikira ibaruwa yo kubimubuza. Abadonatisiti rero bamurwaye inzika. I Roma, ingoma zihinduye imirishyo, Mariselini aranyagwa. Abimye ingoma baba inshuti z’abadonatisiti. Abadonatisiti bafatisha Mariselini kugira ngo bihorere. Baje kumurega ko agambanira umwami w’abami. N’ubwo mutagatifu Agusitini yabyitambitsemo, ndetse akandika igitabo yise « Umurwa w’Imana » (la Cité de Dieu) kugira ngo amurengere, ariko biba iby’ubusa. Abadonatisiti baje kumwicisha hamwe na mukuru we wari umucamanza. Ariko rero iryo teka ryo kumwica ntiryari ryaturutse ku mwami mushya w’abanyaroma. Abimenye anyaga umutware yari yagabiye Karitaje, aca iteka rihuje n’iryo Mariselini yari yaciye. Abadonatisiti bishyura ubugome bwabo, na bo barahanwa. Twizihiza mutagatifu Mariselini w’i Karitaje ku itariki 6 Mata. (Byakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umupadiri wa Diyosezi ya Byumba).

Aho byavuye:
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.113-114.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p331.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...