Tuesday, April 26, 2022

Mutagatifu Fideli, “umumalayika w’amahoro.”

Uyu Fideli yavukiye mu mujyi wa Sigmaringen mu Budage, ku ya 1 Ukwakira 1578. Mbere yo kwiyegurira Imana yitwaga Mariko Ruwa (Marc Roy). Yize amashuri ya Filozofiya (ityazabwenge) i Friburu mu gihugu cy’Ubusuwisi, aba umuhanga cyane. Fideli yari azi ko ubwenge busa budashingiye ku mico y’ukuri ya gikirisitu, aho kugira akamaro, butuma nyirabwo aba umugiranabi cyane. Nuko yihata ubutagatifu yimazeyo. Yari azi kuvuga neza bitangaje. Abanza ndetse kwiga amategeko y’igihugu n’ay’amahanga yandi ngo azabe avoka. Nuko asohotse aba umucamanza w’ikirenga, aburanira benshi, cyane cyane abatagira kirengera, abatindi n’imbabare zikennye.

Fideli yaje kwanga iby’ubucamanza, arabihagarika kugira ngo atazavaho agira uwo aburanira nabi bigatuma arengana. Nuko areka indi mirimo yakoraga, ahubwo ahitamo kwiga inyigisho nkuru za Kiliziya. Nuko nyuma yiyegurira Imana mu muryango w’abakapusini (Capucins) i Friburu mu Busuwisi. Icyo gihe yari afite imyaka 34. Yahawe ubupadiri mu mwaka w’1612, ari na bwo yahinduye izina akitwa Fideli. Aho aherwe ubupadiri, yoherejwe kwigisha henshi kubera ingabire ye ikomeye mu kwigisha.  Mu gihe cye nibwo idini ry’abaporotesitanti ryakwirakwiraga henshi mu gihugu cy’Ubudage.

Muri izo nyigisho ze yarwanije mbere na mbere abigisha-binyoma, abaporoso n’abandi bayobye. Icyakora ntiyafatiraga ku bantu: ni inyigisho z’ibinyoma gusa yarwanyaga. Ariko bo ntibabyumvaga batyo. Nuko baramurakarira cyane. Abenshi mu bari barataye ukwemera na bo yabagaruye mu nzira iboneye. Ariko na none bagaruwe n’urugero rwiza rw’imibereho ye. Ndetse n’abaporoso bakomeye ku idini banyurwaga n’inyigisho ze bakamwita “umumalayika w’amahoro.” Mu gihe cy’imyaka 10, yazengurutse Ubudage bw’amajyepfo, Otrishiya, n’Ubusuwisi, ahangayikiye ko abayoboke b’Imana batayoba.

Fideli yikurikiranyije kenshi kuba umukuru w’ibigo by’uwo muryango, igihe cyose akarangwa n’urukundo rusesuye kuri bose. Fideli yapfuye mu w’1622, yishwe n’abanzi ba Kiliziya, agatsiko k’abaporoso b’intagondwa bari bamushutse ngo aze abasobanurire inyigisho z’Imana batari bumvise neza. Apfira Imana atyo. Bamwiciye muri kiliziya y’ahitwa Sevisi (Seewis im Prättigau). Yanditswe mu gitabo cy’abatagatifu na Papa Benedigito wa XIV mu mwaka w’1746.  Yibukwa kuwa 24 Mata.

Aho byavuye :

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.224.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.127.
  •  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed. Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.116
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.196.
  • https://eglise.catholique.fr/saint-du-jour/24/04/saint-fidele-de-sigmaringen/
  • https://sanctoral.com/fr/saints/saint_fidele_de_sigmaringen.html
  • https://www.paroissesdecambrai.com/saint-fidele-sigmaringen.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...