Saturday, April 30, 2022

Mutagatifu Piyo wa V (1504-1572), Papa

… yashizeho umunsi wa Rozali uba ku munsi wa 7 ukwakira…

Amazina yavukanye ni Mikayeli Gisliyeri. Amaze gutorerwa kuyobora kiliziya nibwo yahisemo kwitwa Piyo wa V. Yavukiye mu Butaliyani, mu ntara ya Lombardi. Akiri muto yaragiraga amatungo yabo, Iwabo baratindahajwe n’intambara z’urudaca zitasibaga muri icyo gihugu, ariko akaba umwana ujijutse kandi ushiritse ubute.

Igihe kimwe, abadominikani babiri bihitiraga muri iyo ntara ya Lombaridi, ku musozi umwe baruhuka, babona akana karagiye intama baragahamagara. Ako kana ni uyu Mikayeli Gisliyeri waje kuba Papa Piyo wa V. Baraganiriye biratinda, batangazwa n’imisubirize ya Gisiliyeli n’ibibazo yababazaga. Nuko abo badominikani baramubwira, bati: “ngwino tujyane muri monasiteri yacu tuzakwigisha.” Gisliyeri ati: “niba mukomeje, mureke njye kubisabamo uruhushya ababyeyi banjye, maze nze tugende.”  Ababyeyi ntibamwangiye maze Mikayeli Gasiliyeli ajyana n’abo bamonaki. Yize amashuri ye ari indashyikirwa; aba umuhanga cyane n’umunyabwenge bya nyabyo. Amaze imyaka 20 avutse, yabaye umwarimu w’amashuri akomeye.

Kuwa 7 Mutarama 1528 nibwo yahawe ubusaseridoti, bidatinze atorwa nk’umukuru w’urugo rw’abamonaki yabagamo. Mu nyigisho ze yakundaga kwibanda ku nyigisho z’umudominikani, mutagatifu Tomasi wa Akwini. Mu 1550, yatorewe kuba umukuru w’urubyiruko rwa Kiliziya. Nyuma yatorewe kuba umucamanza w’abarezwe kwigisha ibinyoma cyangwa kubyemera (inquisiteur). Uwo murimo awubonamo abanzi cyane, bamwe bashakaga ko yajya ababera, nyamara we akawubamo indahemuka kugeza ubwo bamureze i Roma, akagomba kujya kwiregura.

Mu nzira ajya kwiregura, yagiye gusaba icumbi muri monasiteri y’abadominikani ya mutagatifu Alubina. Padiri mukuru wayo amubonye, amubwira nabi, ati: “uje i Roma kureba niba abakaridinari bataremera kugutoraho Papa.” Avuga atyo, kwari ukumusesereza kuko iyo yabaga aciye urubanza arwitondeye, atasabwaga imbabazi. Nyamara uwo mupadiri ntiyatekerezaga ko yaba akomeje ku kuri kuzasohora, agatorerwa kuba Papa. Gisiliyeli ageze i Roma, umukaridinali mukuru amaze kumva urubanza rwe, aramwiyegereza amuhesha ubwepiskopi. Amaze kuba umwepiskopi, Gisiliyeri yarushijeho gukunda no kwitangira abakene n’imbabare zose no gukorera ingoma ya Kristu ashikamye koko. Ibi byatumye aba karidinali bidatinze.

Papa Pawulo wa IV atanze, hatowe Gisiliyeli ngo amuzungure, nuko ahitamo kwitwa Piyo wa V. Hari kuwa 7 Mutarama 1566. Mu gihe cye yari afite abamufasha benshi na bo babaye abatagatifu: Yohani w’Umusaraba, Tereza wa Avila, Yohani w’ibitaro, Tomasi wa Vilanova, Faransisiko wa Borujiya, Aloyizi wa Gonzaga, Stanislasi Kositika na Karoli Boromewo. Ni ku ngoma ya Piyo wa V, Kiliziya yakoze Inama nkuru ya Taranti yaciye ubuporotesitanti. Ni ku ngoma ye kandi abakristu batsindiye abayisilamu b’abanyaturukiya ku rugamba rw’i Lepanti. Abayisilamu bashakaga kwigarurira Uburayi bwose. Nyuma y’iyi ntsinzi yashizeho umunsi wa Rozali uba ku munsi wa 7 ukwakira. Tumwizihiza tariki 30 Mata.

Usomye ibi bitabo n’izi nyandiko, byagufasha kumenya byinshi:

  • IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012.p. 224.
  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013 .p.125.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.132.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p. 403.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...