Tuesday, April 26, 2022

Uko umunsi ukura


Uko umunsi ukura nkihumeka,

Abe ari ko amakosa yanjye agabanuka,

Ari ko ndushaho kuzinukwa icyaha,

 Mparanira kwimika icyiza,

 Nsonzeye imbabazi utanga,

 Dawe nyirubugingo buhoraho.

Uko umunsi ukura nkihumeka,

 Abe ariko nkura mu butungane,

 Ari ko ndushaho kukwegera Mukiza,

 Mparanira kongera abagukunda,

 Bashima umukiro utanga,

 Bagahora bawushaka.

 Uko umunsi ukura nkihumeka,

 Abe ariko nsukura roho yanjye,

 Mparanira kuzaronka ijuru byihuse,

 Ubwo uzaba wisubije umwuka wantije!

No comments:

Post a Comment

Ku myaka 92, Abayobozi 24

Kinyamateka ni ikinyamakuru cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.  Cyashinzwe kuwa 1 Nzeri 1933, na padiri Antoine Goubeau wo mu...