Imyaka mirongo ine yanyuma
y’ubuzima bwe, Klimaki yayibayeho ameze nk’ubana n’abamalayika kuruta uko abana
n’abantu. Yakundaga kwibabaza, akazirikana cyane iby’Imana ku buryo
byamutwaraga mu bitekerezo agasa n’utakiri ku isi, ahubwo akaganira
n’abamalayika ibyerekeye amabanga y’ukwemera. Aho yabaga yiherereye mu cyumba yabagamo,
Klimaki yakundaga gusuka amarira, kubera ibyaha by’abantu. Ku bwe yumvaga
ibitutsi abantu b’isi yose batukaga Imana yabiroha mu marira ye akabitembana.
Hari n’ubwo yarizwaga n’ n’ibyishimo by’ubwiza butangaje bw’amayobera y’Imana
yabaga yahishuriwe. Igihe cyarageze abantu benshi baza kumureba ngo abigishe
iby’ukwihana n’ubuzima buboneye bwa gikirisitu, buri wese akamugira inama ye
azakurikiza kugira ngo ubuzima bwe butunganire Imana.
Yohani Klimaki yabaye
umuntu w’Imana, na yo imukoresha ibitangaza byinyuranye. Umugisha yatangaga
wakizaga abarwayi, ugakomeza abadandabirana, ugahoza abababaye, ugakora ku
mitima y’abanangiye, kandi ugahindura abahakanyi kurusha uko inyigisho
zitanganywe ubuhanga zabikoraga. Yohani Klimaki yari afite ububasha bwo
kwirukana amashitani; yatsinze amashitani yamuterezaga ibigeragezo, kandi
yayirukanaga kenshi mu bafureri babanaga. Umunsi umwe umufureri witwaga Izaki
yamupfukamye imbere, amusaba akomeje ngo amwirukanemo ibitekerezo by’ingeso mbi
sekibi yamuterezaga ubudahwema. Nuko Klimaki aramubwira ati: “Gira amahoro
y’Imana muvandimwe.” Akivuga ayo magambo, atangira gusenga. Mu ruhanga rwe
habengerana urumuri ruturutse mu ijuru nuko rukwira mu buvumo hose, maze sekibi
irasakuza cyane. Isengesho rirangiye, Izaki ahaguruka afite amahoro, yakize
ibyo bishuko, ntibyongera kumugarukamo ukundi.
Yohani Klimaki bamusabye
kwandika inyigisho z’ubutagatifu yabigishaga, arazandika nuko icyo gitabo acyita
“urwego rwuriza paradizo.” Muri icyo gitabo yanditsemo amagambo avunaguye ameze
nk’imigani migufi cyane, akaba inama nziza ku bashaka kugera ku butagatifu. Imana
yamuhaye ububasha bwo gukora ibitangaza byinshi akiriho. Umunsi umwe, umumonaki
wari mu gihugu cya kure cyane yugama izuba munsi y’urutare runini. Nuko ngo
ajye kumva, yumva Yohani Klimaki aramuhamagara ati: “va munsi y’urwo rutare”.
Uwo mumonaki ashaka aho Klimaki yumvise amuhamagara yaba ari, arahabura. Yareba
kandi agasanga urutare rurakomeye. Aho bigeze apfa kuhava. Amaze kuruva mu nsi,
ako kanya ruhirima nk’inkangu.
Abanyapalesitina baburaga
imvura, Klimaki akabasabira ikagwa bidatinze. Yohani Klimaki yatorewe kuyobora
urugo rw’abamonaki bo kuri Sinayi afite imyaka 75. Inyigisho ze zimera nk’iza
mutagatifu Yohani Batisita mu butayu, abaho nk’ubana n’abamalayika muri ubwo
butayu bwa Sinayi, kugeza igihe apfiriye. Klimaki yapfuye ahagana mu mwaka wa
649. Kiliziya ihimbaza mutagatifu Yohani Klimaki kuwa 30 Werurwe.
No comments:
Post a Comment