Tuesday, April 26, 2022

Isengesho risaba imbaraga

 

Mana yanjye,

 ni wowe wamvukishije bundi bushya ku bwa Batisimu,

unshira mu muryango ubereye Umubyeyi n'Umurinzi,

ungaburira umubiri wawe utaretse no kuntungisha Ijambo ryawe.

Kubw'urukundo rwawe,

mu Isakaramentu ryo gukomezwa,

wanyihereye ingabire zintagatifuza,

zikanyongerera imbaraga mu kuguhamya,

ugiriye impuhwe zawe,

urampe gukomera muri wowe,

 bityo nkomeze abavandimwe untumyeho.

Umwete ngira mu kuzirikana Ijambo ryawe ritanga ubugingo,

ntuzansige amaramasa,

ahubwo njye n'abavandimwe tuzarisangira,

uzatugeze iwawe aho tuzishimira iteka.

Roho w'Imana nzima,

 Urandengere unkomeze,

undokore icyanyicira ubugingo aho kiva kigera,

maze unsogongeze ku munezero abukumvira bazigamiwe.

Umpe kuzapfana ukwemera n' ukwicisha bugufi,

 bikwiriye abakumvira.

Mbisabye kubwa Yezu kristu Umwami wacu,

we soko y'inema ntagatifuza zose,

amina!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...