Amazina ye y’amavuko ni Louis Marie Grignion de la
Bacheleraie. Uyu Ludoviko Mariya wa Momfori yavukiye i Momfori (Monfort – la –
Cane) ku wa 31 Mutarama 1673. Nyuma yaje kureka izina rye ry’umuryango avukamo,
afata izina ry’ahantu yavukiye n’irya Batisimu. Yatojwe umuco wo kwitagatifuza
akiri umwana, ndetse ubwo burere bushimangirwa n’ubwo yigiye mu ba Yezuwiti
b’ahitwa Rennes. Avuye aho, yakomereje mu iseminari y’abihayimana b’Abasulpisi
(Sulpiciens) i Parisi. Ahageze, arangwa n’ubuhanga, kandi Imana yagiye
imutegurira gukunda Umusaraba ndetse n’Umubyeyi Bikira Mariya. Byari ngombwa
kuko yari agiye kumubera intumwa yamamaza ibyerekeye kwiyambaza Bikira Mariya.
Yahawe ubupadiri mu 1700, nuko ajya kwamamaza Inkuru
Nziza mu burasirazuba bw’Ubufransa. Agezeyo, yatotejwe cyane n’abakristu bari
badukanye umurongo w’ubuyobe. Aba bayobe bitwaga aba Jansenisite (Janseniste),
barwanyaga inyigisho z’abayezuwiti, bagakabya mu kwitagatifuza kwabo. Itotezwa
ryabo rero, Ludoviko Mariya yabashije kuryihanganira. Yaje kujya i Roma gusaba
Papa uburenganzira bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza mu mahanga, ahubwo Papa
amutegeka kwamamaza Ivanjili mu Bufaransa. Ludoviko yarumviye, azenguruka mu
turere tw’Ubufaransa bw’iburengerazuba yamamaza Ijambo ry’Imana, akora ibikorwa
byiza kandi biherekejwe n’ibitangaza.
Ludoviko, mukwitagatifuza kwe, yasengaga igihe kirekire,
agakora imyiherero miremire, bituma Bikira Mariya amubonekera inshuro nyinshi,
kandi mu bihe bitandukanye. Uyu mutagatifu yahimbye indirimbo nyinshi z’Imana.
Yashinze imisaraba myinshi aho yageraga hose. Yigishaga ishapule, bityo
ategurira abafaransa kutazagushwa n’amakuba yazanywe n’impinduramatwara yaje mu
myaka 80 yakurikiyeho.
Ludoviko kandi yashinze imiryango ibiri y’abihayimana:
abapadiri b’abamontiforute batumikira Bikira Mariya (Montfortains, Missionaire
de Marie) n’uwababikira b’ubuhanga
bw’Imana (filles de la sâgesse). Yashinze kandi n’abafureri ba Mutagatifu
Gaburiyeli. Ludoviko yapfuye afite imyaka 43, agwa ahitwa
saint-laurent-sur-sèvres mu 1716, igihe yari ashishikajwe no kwamamaza Ivanjili
muri ako gace. Tumwizihiza ku itariki 28 Mata.
Usomye ibi bitabo n’izi nyandiko, byagufasha kumenya byinshi:
- IGITABO CY’UMUKIRISITU, Editions Pallotti Presse, 2012. P.224.
- ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p. 120-121.
- ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.P.130
- DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe
n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.315.
- http://www.sanctoral.com/fr/saints/saint_louis-marie_grignion_de_montfort.html
No comments:
Post a Comment