Gushinga urugo rwa Gikristu bijyana no gukundana hagati y'umugabo n'umugore bituruka ku kuzirikana urukundo Kristu akunda Kiliziya no kuzirikana ku dusongero tw’ isakaramentu ryo gushyingirwa; agasongero ka mbere ni ukubyara no kurera, aka kabiri kakaba gufashanya n’umuti uvura irari (la procréation et l’éducation des enfants; l’aide mutuelle et le remède à la concupiscence). Isakaramentu ry'ugushyingirwa rihabwa abashinga urugo rwa gikristu ni ipfundo rihuza kandi rigakomeza ubuzima bw'abasezeranye ubwabo ndetse n'abo bazibaruka, niyo mpamvu rifite agaciro gakomeye mu muryango w'Imana kuko rituma havuka kiliziya nto- umuryango- isoko y'uburere bwiza bw'abagize kiliziya y'ejo n'ahantu Ingabire z'Imana zisanzurira. Abifuza kugera ku butagatifu banyuze muri iyi nzira yo gushinga urugo bahuzwa n'urukundo rutuma umwe yemera kuva iwabo no guhara byose agasanga uwo yishimira kandi yihitiyemo. Ni urukundo rwakira umuntu, rugaharanira kumwerekeza mu rumuri rwa Kristu, rukamuvana mu mwijima w'urupfu rw'iteka rukamugeza ku isoko idakama y'imbabazi no ku nyanja ngari y'impuhwe z'Imana, Yo soko y'ubuzima n'ubukungu budashira. Twongere dutekereze ku rukundo ruhuza umusore n’inkumi, rukabanyuza mu isakaramentu ryo gushyingirwa, rukabageza ku Mana.
Imana niyo itanga
urubyaro, kandi yanabikora no kubarubuze
Abakristu twemera ko Imana ariyo soko
y’isakaramentu ryo gushyingirwa; ni byo rwose!
Yaremeye Adamu umufasha umukwiye Eva kuko bitari byiza ko Muntu aba
wenyine. Yabigenje ityo kandi ibaha umugisha ngo bororoke bagwire mu isi yose
(Intg.1,27-28;2,18-23). Mu
gushyingirwa, umuryango mushya uba utegereje n’ubwuzu bwinshi kwakira no kurera
imbuto y’urukundo rwabahuje kandi rukibahuza ku mutima no ku mubiri. Impano
y’Imana ku muryango ni umwana bazabyara. Ibyo ni byiza ariko bigomba gukoranwa
ukwemera, kwihangana, isengesho n’urukundo bizira uburyarya kugira ngo badatera
umugongo umugambi n’ububasha Imana ibafiteho igihe bitabagendekeye uko
babyifuza ahubwo bagakomera ku isezerano - haba mu byiza ndetse no mu byago -
ry’ubudahemuka n’urukundo basezeranye. Abashyingiwe nibakomere ku Mana,
bazirikana mu kwemera no kwihangana ibyo yakoreye abayoboke bayo bayitakambiye.
- Umubyeyi Sara yahawe umwana ageze mu zabukuru; ashobozwa gutwita, kubyara no konsa ikinege Izaki (Intg.17.15-21; 18.1,15; 21,1-3).
- Umubyeyi Rebeka wari ingumba, Imana yamuhaye kubyara impanga ebyiri ari zo Ezawu na Yakobo nyuma yo kwambaza k’umugabo we Izaki (Intg.25,21-23).
- Umubyeyi Rasheli yari arembeje umugabo we Yakobo ngo abyarirwe ku bibero, nuko Imana iramwiyereka. Mu gihe gikwiye cy’izabukuru imuha umwana Yozefu (Intg.29,31-35;30,1-23).
- Umubyeyi Ana, umugore wa Elikana, Imana yumvise isengesho rye n’iry’umutambyi Heli nuko imukiza agasuzuguro imuha umwana Samweli (1 Sam.1,1-3).
- Umugore wa Manowa na we yari ingumba, Imana yamukoresheje mu kuvana Israheli mu biganza by’abafilisitiya ubwo yamuhaga kubyara Samusoni (Abac.13,1-25).
- Umubyeyi Elizabethi yasamiye mu zabukuru ikinege Yohani Mubatiza wabaye integuza y’Umucunguzi wacu Yezu Kristu bityo urugo rwa Zakariya rutangira guhanura rubwirijwe na Roho Mutagatifu (Lk.1,36.57-79).
- Umwari Mariya wari warasabwe n ‘umubaji Yozefu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu yasamye inda, abyara Umwana w’Imana Yezu Kristu (Mt.1,18-25). Koko nta kinanira Imana (Lk.1,37)!
Izi ngero zidufashe, mu muhamagaro turimo, kuzirikana no gukomera ku magambo dukesha Mtg. Filomena: “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa.” Gukunda ni ukwifuriza icyiza, ukabikorana ubwiyoroshye n’ubugwaneza biherekejwe no gutinya Imana. Uwo ukunda umuyobora mu nzira igeza ku Mana; ukamucyaha umwereka ibikwiye n’ibidakwiye kandi ukamukomeza kugira ngo atavaho acika intege mu rugendo rumusaba umuhate rwo kugana Imana hanyuma satani akaboneraho kumuyobya. Gukunda umuntu ni ukumwishimira, ukamwakira uko ameze kose, ukamubonamo ishusho y’Imana n’ingoro ya Roho Mutagatifu byo bikwiye guhora byera bityo ukamubera umufasha w’indahemuka mu kwitagatifuza. Ibi ni byo bigeza ku kubatwa n’urukundo kandi uwageze aha aba ari ku rugero rwo guhara ubuzima bwe kubera umukunzi we nk’uko Yezu Kristu yemeye kuducungura (1Yh.3,16). Tumenye twese ko gukunda bivuga gukiza, kujya inama zubaka mu nzira iboneye; ibi igashobokera kandi bikazanira umunezero abafite urukundo rutunganye, rurambye, rutari urugurano kandi rutagengwa n’irari (Sir.17,6-10;23,17; Ind.8,7-10).
Gukunda ni ukuzuza amategeko no kwifuriza umuntu icyiza (Rom.13,8-10; 2Yh.6). Icyiza si icyo nkunda, icyo nifuriza mugenzi wanjye nanjye ubwanjye. Ntabwo ari ikinshimisha kimwe n’uko ikibi atari icyo nanga cyangwa ikimbabaza gusa. Icyiza ni icyubahisha Muntu kandi ntikibusanye n’ugushaka kw’Imana dusanga mu Byanditswe bitagatifu. Igihuje n’umugambi w’Imana wo gukiza abantu, ikitarwanya ibikorwa by’urumuri ni cyo umuntu wese wo mu mahanga yose n’ibihe byose akwiriye kwita icyiza kandi agaharanira kugikora no kugikorera abandi. Urukundo kandi ruzanira ibyishimo n’amahoro ababibuze. Umuntu ukunda abandi ntaharanire ko bahorana umunezero n’amahoro, ntafate iyambere mu kubereka inzira y’ibyo no kuyibayoboramo, ntiyifatanye na bo mu byago no mu gahinda, uwo aba yibeshya, abeshya rubanda kandi anoshya abo abeshya ko abakunda. Ukunda by’ukuri aharanira ko uwo akunda atahura n’ikibi aho kiva kikagera bityo akamugobotora mu nzara z’ibihigiye kumuvutsa ihirwe n’ubuzima. Abakundana bashakirana umukiro Imana itanga; ibyo bakabikora bakosorana, bagirana inama kandi bababarirana mu ntege nke zabo. Ngibyo ibishobora guhuza abavandimwe babiri, bikaberekeza mu kubana kw’abashakanye. Urukundo ni intangiriro n’inkingi ya mwamba mu gushinga urugo no kurema umuryango muzima.
Inyandiko zifashishijwe:
2.
Abbé jacob yoda, chancelier diocésain, le mariage dans le
code de droit canonique de 1983
No comments:
Post a Comment