Bimwe mu byifashishwa mu kongera uburanga |
Ubwiza / uburanga
Buri wese agira uburyo bwe yihariye arebamo ubwiza. Ni yo mpamvu abantu badahuza amahitamo; ugasanga hari abanga kanaka nyamara hari uwo ahora mu bitekerezo amanwa n’ijoro. Hari abakunda abirabura, hari abakunda inzobe, imibiri yombi, bamwe bakunda abananutse abandi bagahitamo ababyibushye... Ngibi ibikubiye mu bwiza bw’umubiri. Umuntu ashobora kuzuza ibyo ukunda ku mubiri ariko ugasanga nta muco agira, nta kirazira n’imwe imuranga usibye gushira isoni gusa kandi isoni ari umuco mwiza ubuza umuntu gukora ikibi. Ibyo bigatuma ntawumushakaho ubucuti kuko aba afite uburanga burengeye ubwiza bw’umuco. Bavandimwe, umukobwa mwiza yaba ari ukeye ku mutima no ku mubiri?
Ubukungu
Hari
igice cy’abantu bumva ko batakundana n’abakene; ngo nta wajya aho ibintu
bitari. Umutungo wifuzwa ni imirima, ubworozi, amafaranga, imodoka, amazu,
amashuri n’ibindi. Umukobwa ubifite abahungu bagahurura nk’imishwi ihamagawe na
nyina naho umusore wabironse abakobwa bakamwuzuraho bamurwanira nk’intozi
zirwanira agasimba.
Nimwibuke aho dukunda (abagatolika) kuririmba dutya: “Ntugashukwe n’ibintu by’iyi si, jya umenya y’uko byose bizashira, ntibikagutware ngo bikwambure ikamba ryawe (Inzira y’umukiro).” Bavandimwe, twibuke kandi ko umuryango urangwa no kudahuza (society depends on differences) maze dushimire buri wese amahitamo ye, niba agamije kumugeza ku Mana, kandi tureke kwivanga mu mibanire y’abantu tugamije kubashiramo amahitamo yacu.
Bavandimwe, twabonye byinshi byitabwaho mu guhitamo umukunzi. Icyo wamenya mu gutamo umukunzi ni uko uburere, ubushake bwo gukora n’ubuhanga mu gucunga umutungo byagakwiye kuba ku isonga. Ibitekerezo bizima nibwo bwiza bw’agahebuzo! Ushobora kubana na we ibyo atunze yarabirazwe, atarigeze abikorera, mutazi no kubicunga, bikabayoyokana murora.
Ushobora kubana na we yarabikoreye, ukabibamo umukozi kandi mwarasezeranye ivangamutungo; mbese ntubigiremo ijambo usibye inkyuro za buri munsi. Mushobora kubana ntacyo mutunze, mugashakisha buhoro buhoro, mukazahwana n’ababitangiranye mwitaga ko bahawe umugisha mukagera n’aho mubarenga. Mushobora kubana neza mu mahoro, umutungo mufite mukawugiramo uruhare rungana ariko mwabura umugisha w’Imana, nko kwibaruka, kurera ugakuza n’urukundo rwihangana, byose bigahinduka ubusa, mukarutwa n’abadatunze.
Nimwimike urukundo nyarwo mu mitima yanyu, murangwe no
gushishoza. Nimwirinda guhubuka kandi mukaragiza Imana urukundo rwanyu na mbere
yo kumenyana n’uwo wifuza kuzabana na we akaramata, nta kabuza Imana yo Rukundo
izarubasenderezamo.
No comments:
Post a Comment