Friday, April 8, 2022

Ibyonnyi tugomba kwamurura

Inyoni ni kimwe mu byonnyi by'imbuto
(ifota ya Jardinet)

Muri buri muhamagaro uwurimo ahura n'ibyiza ndetse n'ibibi bihangarije kumuvutsa iherezo ry'umuhamagaro arimo; nta muhamagaro utagira umusaraba! Yezu dukurikira si Yezu w'ibitangaza gusa: dukurikira Uwatsinze urupfu, akazuka kandi uwatsinze aba yabanje guhangana n'uwazutse aba yabanje kubabazwa n'urupfu; nibyo koko hazuka uwapfuye kandi hishima uwabanje kubabara. Abantu bari bakwiye kuzirikana ko ikamba ry'amahwa Yezu yambaye ryamugejeje ku ikamba ry'umutsindo; iyo niyo nzira natwe abamukurikira tugomba kunyura twunze ubumwe na We na Roho Mutagatifu kugira ngo turonke ibyiza twateganirijwe kuva isi yaremwa. Ni mucyo turebere hamwe, mu muhamagaro wo gushinga urugo, ibyonnyi tugomba kwamurura. 

Kutemera impinduka 

Hari ubwo umuntu yirengagiza ko yahinduye uburyo bwo kubaho mu gihe yahabwaga isakaramentu ryo gushyingirwa, ibyo bigatuma akomeza kubaho gisore kandi yubatse. Ntibikwiriye ko umuntu agumana imwe mu mico n’ingeso yari afite atarashinga urugo; ni ngombwa guhinduka ukagenza bihuje n’igihe ugezemo, ibya gisore ukabyiyambura kugira ngo ushobore kwirundurira muri uwo muhamagaro winjiyemo. Birababaje kubona umugabo udashaka kumva aho bavuga ko afite umugore cyangwa abana. Biteye agahinda kubona umugore utishimira kumva bamwita “mukanaka” kandi ni n’agahomamunwa kubona uwashyingiwe agikururukana n’abo mu rungano rwe batarinjira muri uwo muhamagaro wo gushinga urugo rwa gikristu. 

Rubyiruko nimukomeze kuzirikana ko buri cyiciro cy’ubuzima ugezemo kigira imyifatire igikwiriye bityo muharanire gusanisha ubuzima bwanyu n’ikigero murimo, murangamiye Kristu Rumuri rw’amahanga. Nimwishimire gutera intambwe nzima kandi mugumane ku mutima ihame ry’uko gutera intambwe bijyana no guhinduka. Ukwemera kwacu kudutoze guhinduka no kwemera impinduka Nyagasani adusaba abinyujije mu masengesho asanzwe, mu isengesho ryo gushengerera ndetse no mu Ijambo ry’Imana no mu zindi nyandiko zitwereka icyiza kandi zikakitwerekezamo. Eraga, “Ibyanditswe Bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana” (S. Jean Chrysostome. Homélies sur l’Évangile de Jean, 59: 3). Murahunge ibyo byose byabononera roho, bigatuma mutumva neza icyo uwo muhamagaro uvuze mu buzima bwanyu; nimukomeze kuzirikana ko mugomba kurangwa n’urukundo iteka. Koko rero umuhamagaro wa gikristu ni cyane cyane urukundo rw’Imana rureshya kandi rutuma umuntu yikingurira abandi ntiyihugireho, ahubwo agatangira « urugendo ruhoraho ruva ku bwikunde rugana mu kubohoka yitangira abandi, ibyo bigatuma yimenya, by’akarusho akamenya Imana (Benedigito wa XVI, Lett. Enc. Deus caritas est, n.16) ».” (Papa Fransisko, Ubutumwa Nyirubutungane yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana). 

Umutima utanyurwa no guhubuka 

Hari urubyiruko usanga rujarajara mu rukundo. Umusore agasimburanya abakobwa mu cyitwa urukundo nk’uhindura imyenda, n’umukobwa agakunda abasore adashobye gufata mu mutwe. Ibyo si byiza. Gukunda ni uguhitamo kandi guhitamo ni ukuzinukwa; birakwiye kubanza gushishoza mbere yo gufata umwanzuro wo gutangira urugendo rw’urukundo rwihariye n’uwo ufiteho umugambi wo kuzambika impeta. Umuntu ukunda guhubuka ntatana no kwicuza, akenshi bijyana no kwivuguruza, nyamara abantu bagomba kumenya kandi bagahoza ku mutima ko uwinjiye mu muhamagaro wo gushinga urugo akivuguruza, aba abusanya n’ugushaka kw’Imana. Umutima utanyurwa no guhubagurika nta kindi byazanira Muntu kitari ugutendeka no kwiroha mu busambanyi no gutandukana n’uwo yahisemo, tutibagiwe no kunanirwa kwitegeka – la maitrise de soi- bityo ugasanga umuntu yahinduye umutima we icumbi ry’irari n’andi mabi menshi amwegereza umuryango w’ikuzimu, ari ko amuhindura inshuti y’akadasohoka ya Nyakibi. 

Hari ubwo umuntu ahura n’ibibazo akihutira gufata umwanzuro yibwira ko abikemura, bitihise agasanga yarabyongeraga. Twavuga nk’abagira ikibazo mu rukundo bakihutira gutandukana n’abakunzi babo. Yaba abashatse cyangwa abakirambagiza, bakihutira kwishumbusha bagambiriye kwereka abo batandukanye ko bihimirije ubusa; bene aba, akenshi barabihirwa kuko baba batekereje nabi mu kwinjira muri uyu muhamagaro wo gushinga urugo. Kandi uko guhubuka kwabo nta kabuza kubongerera gushavura aho kubazanira umunezero. 

Abakiri bato by’umwihariko, nibarushaho kuzirikana ku byiza by’uyu muhamagaro n’ingorane uwawuhisemo, ahubutse cyangwa yiteguye bihagije, ashobora guhura na zo hanyuma bashakire ibisubizo mu Ijambo ry’Imana duhamagarirwa gukunda no gukundisha abandi. Mu bindi byonnyi twavuga nko gukoresha nabi ikoranabuhanga, kwikubira umutungo k’umwe mu bashakanye, kurutisha ibintu umuntu, kwiroha mu biyobyabwenge n’ibindi byinshi namwe mubona aho mutuye, aho mukorera n’ibyo mwumva mu bitangazamakuru. Ibi byonnyi biteza ibibazo bitandukanye birimo kwiheba no guheranwa n’agahinda ndetse no kwicana. Tuzirikane inyikirizo y’indirimbo ‘Murashishoze’; “Murashishoze igishimisha Imana Nyagasani, Umubyeyi udukunda aganje i Jabiro, Ibikorwa yiremeye bimukomere mu mashyi, Ni Umusumbabyose akwiye kuratwa.” 

Kutinubira ibyago no kwemera ibigeragezo 

Ese iyo uhuye n’ibigeragezo mu muhamagaro wo gushing urugo ubyifatamo ute? Mtg. Simewoni ati “Umwana arira igihe nyina amukarabya n’umuntu w’ukwemera guke yijujutira Imana igihe ari mu byago bisukura roho ye nk’uko amazi asukura isura ye.” (S. Syméon de Daïbabé; Paroles, 89). Ibyago byakagombye kubera umukristu umwanya wo guhamya ukwemera. Agahamya ko Yezu yemeye aba hose, agakorera hose kandi ko yatsinze byose. Ni umwanya wo kurushaho kuzirikana ku bubabare bw’Umwami wacu, we wababaye cyane kandi no muri ubwo bubabare akagira impuhwe asabira abishi be kubabarirwa (Lk.2.3.34). Ibigeragerezo biberaho kutuyungurura maze tukaba abagaragaza ubukristu bwacu mu bikorwa no mu magambo. No mu bigeragezo, Nimumenye ko Imana iba itabatereranye ahubwo ari ukugira ngo imenye ikiri ku mitima yamyu (2Matek, 32,31). Ibigeragezo bitubera uburyo bwiza bwo kwereka Nyagasani ko turi intore ze (Sir,2,5) zitagengwa n’ubwoba ahubwo zitinya Imana. Kandi “umuntu utinya Imana atsinda ubundi bwoba bwose, uwoba bw’iyi si araburenga kandi ntiyigera ahinda umushyitsi” (S. Ephrem le Syrien. Sur la crainte de Dieu et du jugement dernier). 

Mu bigeragezo duhura na byo, Imana idusaba gukurikiza Amategeko uko yakabaye, kuyisenga no kuyishimira, kudahinyura Ibyahanuwe, kugenzura, kwirinda ikibi no kutazimya Roho w’Imana twahawe (1 Tes.5,16-22), kandi n’uwiyemeje gukorera Uhoraho agomba gutegura umutima we kwakira ibigeragezo. Duharanire kuba intwari mu bikorwa aho kuba intwari ku rurimi gusa (Sir.2.1.4;4,29).  Ibigeragezo si umwanya ukwiye wo kwihimura kubo twahisemo, kubatererana no kubagaragariza urwango mu gihe twabasezeranije urukundo ruhoraho.

Ibyago twakagombye ku byemera bikatubera icyiru cy’ibyaha nk’uko tubiririmba; ‘nimbona amakuba munsi, umpe kuyemera rwose, abe icyiru cy’ibyaha (Mubyeyi ugira ibambe, H2.).’ Dusabirane rero kugirango Yezu wababaye adutoze gushishoza no guheka umusaraba nka We. “Ntibishoboka kwegera Imana utanyuze mu bigeragezo, aho bitari imigenzo myiza ya muntu ntiramba... Niba wifuza imigenzo myiza, ntukihunze ibigeragezo kuko buri kigeragezo gitera kwicisha bugufi. Irembo ry’ubwirasi rifungukira ubaho mu migenzo myiza izira ibigeragezo,” (S. Isaac le Syrien; Discours 34). Nimumara gusobanukirwa n’ibyonnyi biri mu rugendo rwanyu, mwihutire ku byamurura kugira ngo bitababuza kugera iyo mujya!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...